Kera nakundaga kurya inyama_Perezida Kagame avuga amafunguro akunda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahishuye ko akunda kurya ubwoko bw’ibiryo byinshi abantu barya muri rusange, gusa yemeza ko mu myaka yashize ubwo yari umusore, yakundaga kurya ibiryo byiganjemo inyama nyinshi. Umukuru w’Igihugu yabihishuye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kibanze ku rugendo rwo kwibohora mu myaka […]
Imfungwa 17 z’i Nyabihu mu bantu 42 bagaragayeho Covid-19
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 42 banduye Covid-19 mu bipimo 3898 byafashwe. Aba barimo imfungwa 17 zabonetse mu Karere ka Nyabihu. Ababonetse muri Kigali ni 16 barimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko. Harimo kandi 5 babonetse mu Karere ka Rusizi na 4 babonetse mu Karere ka Nyamagabe. […]
Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukorana na Ndayishimiye mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahishuye ko yiteguye gukorana na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu kuzahura umubano w’amateka wahoze hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka itanu warangiritse. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yavuze […]
Padiri Rebero uherutse gusezera mu busaseridoti yasezeranye
Rebero Jean Damascene wahoze ari Padiri, akaba n’umujyanama wa Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa 9 Nyakanga 2020. Iyi nkuru dukesha Isimbi ivuga ko uyu muhango wabereye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Mu ntangiriro za Gicurasi 2020 ni bwo […]
Imirambo y’abantu batatu bataramenyekana yasanzwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi
Kuri uyu wa Gatanu, imirambo y’abantu batatu batari bamenyekana yasanzwe muri metero eshanu gusa uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, mu kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bikekwa ko yaba yaturutse mu Burundi. Iyi mirambo yabonywe n’Inkeragutabara zari ziri gutema ibihuru hafi y’imbibi z’u Rwanda n’u Burundi. Ubuyobozi bw’Umurenge […]
Urusobe rw’ibibazo by’ingutu binaniza kaminuza zigenga bigatuma zitamara kabiri
Hashize igihe humvikana ibibazo bitandukanye muri Kaminuza zimwe n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda, akenshi hakumvikana cyane ijwi rivuga ku bakozi badahembwa, bikaba bibangamira ireme ry’uburezi. Bitewe n’iri reme, mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yahagaritse Kaminuza nka INATEK/UNIK, CHUR (Christian University of Rwanda) na ICE (Indangaburezi College of Education). Ni byo kaminuza n’amashuri makuru byigenga bifite […]
Ku munsi nk’uyu mu 1924: Amerika yatoye itegeko ribuza amashuri kwigisha amahame y’umwanditsi Darwin akubiye mu gitabo The Origin of Spaces
Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020. Ni umunsi w’192 mu minsi igize umwaka 2020. Uyu mwaka urabura imisi 174 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 10 Nyakanga 1924, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye itegeko rihagarika inyigisho z’umwanditsi w’Umwongereza Charles Darwin zari zikubiye mu gitabo yise the Origin of Species. Iki […]
Afurika y’Iburasirazuba yasabwe kwigira ku Rwanda mu guhangana na Covid-19
Ikigo cy’Abadage gikora ubushakashatsi kuri Korona Virusi, Germany’s Robert Koch Institute cyasabye ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kwigira ku Rwanda uburyo bahangana na COVID-19. Hagendewe ku bushakashatsi iki kigo cyakoze mu bihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba, Germany’s Robert Koch isanga u Rwanda ari igihugu gitanga urugero rwiza mu gukumira no kurwanya Korona Virusi. Mu byo iki kigo kigaragaza byatumye […]
Rusizi: Abacuruzi ba sima barashinja CIMERWA kubahombya, yo ikabita ba rusahurira mu nduru
Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cya sima mu Bugarama no mu mujyi wa Rusizi kiravugisha menshi abatuye Rusizi na Nyamasheke bayikeneye , abacuruzi bagashinja CIMERWA kuba nyirabayazana w’iri zamuka, CIMERWA yo ikavuga ko bitumvikana ukuntu sima yatumbagira igiciro kandi cyaratangiye gutumbagira yo itaranakizamura, ikabiheraho ibita ba rusahurira mu nduru. Hagiye gushira ibyumweru 2 sima mu mujyi […]
KNC ati ‘Twiyamye Rayon Sports kuri Lobota’, Sadate ati ‘nta kipe abarizwamo’
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko Umukongomani, Emmanuel Bola Lobota nta kipe n’imwe mu Rwanda abarizwamo, mu rwego rwo gusubiza mugenzi we wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles KNC ushinja Rayon Sports guca ku ruhande ikaganiriza abakinnyi bafite amasezeramo mu ikipe ye. Ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga, Gasogi United yandikiye Ishyirahamwe […]