Nyamasheke: Utugari turi muri Guma mu rugo twabonetsemo abantu 12 banduye Covid-19
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Minisante, yatangaje ko kuri uyu wa gatatu mu Rwanda habonetse abarwayi 19 bashya banduye Covid-19, biganjemo ababonetse mu tugari two mu karere ka Nyamasheke twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Muri utwo tugari habonetse abarwayi bashya ba Covid-19 12, i Kigali haboneka batatu, mu gihe i Rusizi na Nyamagabe buri […]
Tunisia: Minisitiri w’Intebe Elyes Fakhfakh yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Elyes Fakhfakh ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Kaïs Saïed, ibaruwa y’ubwegure bwe nk’umukuru wa Guverinoma ya Tunisia. Amakuru avuga ko Fakhfakh yeguye ku mirimo ye, nyuma y’inama yamuhuje na Perezida Kaïs Saïed, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’abaturage (ARP), Rached Ghannouchi, n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Rusange ry’abakozi […]
Uko wamenya gucuranga byoroshye unyuze kuri bwiza
Muri iki gihe Bwiza.com na Bwiza tv byabateguriye uburyo bwo kwiga gucuranga , aho muzajya mubikurikirana buri wa gatatu wa buri cyumweru ndetse na buri wa gatandatu. Kurikira iyi Video iri hasi
Nyuma y’imsi 17 Leta ya Ethiopia yongeye gufungura Interineti mu gihugu
Kuri uyu wa Gatatu guverinoma ya Ethiopia yafashe icyemezo cyokongera gufungura imiyoboro ya Interineti yari yarafunzwe mu mpera z’ukwezi gushize. Tariki 29, Kamena nibwo Guverinoma ya Ethiopia yahagaritse imiyoboro ya Interineti yose ikoreshwa mu gihugu. Ni nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umuririmbyi w’icyamamare Hachalu Hundessa wishwe arashwe kuri uwo musi.Urupfu rwe rwateye akavuyo mu misi yakuriyeho […]
Colonel Bolingo wa FDLR yafashwe mpiri n’ingabo za Congo Kinshasa
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga cyafashe mpiri abasirikare babiri b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo Colonel Bolingo uri mu basirikare bakomeye muri uwo mutwe. Media Congo dukesha iyi nkuru yavuze Colonel Bolingo na mugenzi we bafatiwe na FARDC muri Territoire ya Kalehe iherereye […]
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 100, Afurika yo musi y’ubutayu bwa Sahara, abaturage bazikuba 3
Ubushakashatsi ku bwiyongere bw’abaturage mu myaka 100 iri imbere bwagaragaje ko hari ibihugu abaturage babyo bazagabanuka ku kigero cya 50% n’aho Afurika yo musi y’ubutayu bwa Sahara, abaturage bazikuba 3. Abashakashatsi ba Kaminuza ya Washington muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika bagaragaje ko ibihugu byinshi by’Uburayi na Aziya abaturage bayo bashobora kugabanuka ku buryo budasanzwe. Aho […]
Faustin Usengimana yabaye umukinnyi wa gatandatu Police FC isinyishije
Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha myugariro Faustin Usengimana, aba umukinnyi wa gatandatu iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda imaze gusinyisha mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi. Police FC yemeje ko uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Yagize iti: […]
Uganda: Umusaza w’imyaka 75 yakubiswe inkoni 100
Umusasaza w’imyaka 75 y’amavuko wo mu gace ka Bubulanga yakubiswe inkoni 100 n’abagize ubwoko bwe,nyuma yo kwiyemerera icyaha cy’uko yasambanyije umukobwa we w’16 y’amavuko. Khalidi Tawoda yakubiswe inkoni ijana n’abasore b’ibigango batoranijwe n’umukuru w’umuryango, ubwo yari amaze kwiyemerera ko yasambanije umukobwa we w’imyaka 16 y’amavuko nyuma akamuha amafaranga ngo atagira uwo abibwira. Sam Mboizi, umukuru […]
Amb. Joe Habineza wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yakoze indirimbo yise “One Song One Nation”
Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko ari gukora indirimbo yise “One Song One Nation” igomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Amb. Joe Habineza yashyize amafoto ku rubuga rwe rwa Twitter ari muri Studio, avuga ko ari gufata […]
Ibigo birimo RDB, RRA, WASAC na tumwe mu turere bagiye kwitaba Pac kubera imicungire mibi y’umutungo
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe umutungo n’imari by’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yahamagaje ibigo n’inzego za Leta bigera kuri 50 ngo bitange ibisobanuro mu magambo ku makosa n’imicungire mibi yabigaragayeho mu mwaka wa 2018/2019. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagejeje ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’imicungire […]