Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kwaka abaturage imisanzu y’amafaranga yo kubaka amashuri, isaba ko aho bikorwa bigomba guhita bihagarara kuko umuyobozi uzafatwa azabihanirwa. Hashize igihe hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage binubira imisanzu y’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubaka amashuri, nyamara abo baturage baba […]

Minisitiri wasabiye Madagascar ubufasha bwo kurwanya Covid-19 arasumbirijwe

Perezida Rajoelina yamuritse uyu muti, arangije arawunywa kugira ngo yerekane ko nta kibazo ufite

Minisitiri w’Ubuzima wa Madagascar, Ahmad Ahmad ku wa 20 Nyakanga 2020 watabarije igihugu cye ngo kibone ubufasha bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari kotswa igitutu. Ni mu gihe Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina, mu mezi ashije yatangaje bavumbuye umuti w’iki cyorezo witwa Covid-Organisms ukozwe mu kimera cy’iwabo cyitwa Artemisia. Minisitiri Ahmad Ahmad yatabaje nyuma y’aho […]

Muganga Grace yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 26 atazi aho uherereye

Ubukwe bw'abyeyi ba Grace bishwe mu 1994

Umutoni Grace wari umaze imyaka 26 atazi aho umuryango we uherereye, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yawumenye nyuma kwifatisha ikizamini kigaragaza isano ya hafi, DNA (Deoxyribonucleic Acid) Test. Umutoni ni imfumbyi yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu 1992, ari ubuheta mu muryango w’abana batatu. Avuga ko […]

Mani Martin yeretse Kate Bashabe ubwuzu amufitiye amwitura kumuboroka kuri Instagram

kate-3.jpg

Umuhanzi Mani Martin, ntiyahiriwe n’urugendo rusa n’urwakongezaga ikibatsi cy’urukundo ku munyamideri Kate Bashabe, aho mu minsi ishize, yamweretse ubwuzu amufitiye undi akamwitura kumuboroka ku rubuga rwa Instagram. Mu minsi ishize umunyamideri Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe […]

Amerika yategetse Ubushinwa gufunga Agashami ka Ambasade yabwo kari i Texas

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zategetse Ubushinwa gufunga agashami ka Ambasade yabwo (Consulate) kari mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru. Impamvu Amerika itanga , ivuga ko hagamijwe kurinda umutungo mu by’ubwenge wayo washoboraga kwangizwa n’Ubushinwa. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahise itangaza ko iki cyemezo gifashwe n’Amerika ari […]

Impunzi z’Abarundi muri Tanzania ziravugwaho gutoroka zikaza gushaka ubuhungiro mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi ziri mu mkambi zo muri Tanzania zitangaza ko zifuza kuza gusaba ubuhungiro mu Rwanda akaba ariho zicumbikirwa, nyuma yo kutishimira uburyo zifatwa muri Tanzania. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, impunzi z’Abarundi zisaga 100 bivugwa ko zamaze gutoroka inkambi zabagamo muri Tanzania, zikaza mu Rwanda. Impamvu ituma izo mpunzi zitifuza gukomeza gucumbikirwa muri Tanzania, […]