U Rwanda rwakiriye umuntu utagira ubwenegihugu wari umaze igihe afungiye muri Amerika
Guverinoma y’u Rwanda kuri wa gatanu, yatangaje ko yakiriye mu buryo bw’ubugiraneza uwitwa Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu, nyuma y’uko arangije igifungo muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari afungiyemo. Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, rivuga “Hassoun yimuriwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru hakurikijwe amasezerano yo mu 1954 yerekeye Sitati y’abantu […]
Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 19 mu bipimo 2491 byafashwe. Kigali yabonetsemo abanduye 12 bahuye n’abanduye mu bice byibasiwe n’imidugudu iri mu kato. Rusizi yabonetsemo 5, Nyamasheke ibonekamo 1 na Kirehe ibonekamo 1. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 900 barimo 11 […]
Byinshi wamenya ku gace ka Machu Picchu kavumbuwe kuri iyi tariki
Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga. Ni umunsi wa 206 mu minsi isanzwe igize umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 160 ngo ugere ku musozo Tariki ya 24 Nyakanga 1911, umuvumbuzi w’Umunyamerika Hiram Bingham yavumbuye agace ka Machu Picchu gaherereye mu shyamba rya Amazone ku gihugu cya Peru. Aka gace gafite umwihariko wo […]
EAC yategetse ko amabendera yayo yururutswa mu kunamira Benjamin Mkapa
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wasohoye itangazo ritegeka ibihugu byose biwugize kururutsa amabendera yawo ari ku butaka bwabyo, uhereye none kugeza igihe Benjamin William Mkapa azashyingurirwa, mu rwego rwo kumuha agaciro. Mbere y’uko iri tangazo risohoka, Perezida Uhuru Kenyatta, yari yategetse icyunamo cy’iminsi 3 mu gihugu hose, ndetse ibendera ry’igihugu n’irya EAC akazamanurwa uhereye kuwa […]
Burundi: Abapolisi 12 birukanwe bazira ibyaha birimo ubujura
Polisi y’u Burundi kuri uyu wa gatanu, yerekanye abantu 34 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye barimo abapolisi bayo 12 bakurikiranweho ibyaha by’ubujura na ruswa bamaze kwirukanwa ku mirimo yabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko itsinda rya mbere muri bariya bantu 34 berekanwe rigizwe n’abantu 16 barimo abapolisi 12 n’abasivile bane. Batanu mu […]
Umusanzu wa Benjamin Mkapa warenze Tanzania_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 yatangaje ko umusanzu wa Benjamin Mkapa waraye apfuye warenze Tanzania yabereye Umukuru w’Igihugu. Mu masaa sita y’ijoro ry’uyu munsi ni bwo Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yatangaje ko Benjamin Mkapa yapfuye. Uyu musaza wavutse mu 1938 yaguye mu bitaro bya […]
Rulindo: Arasaba ko musaza we wajyanwe mu nzererezi na se arengana kurekurwa
Izere Jeanette wo mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Taba ho mu murenge wa Rusiga w’akarere ka Rulindo, aratabariza musaza we asaba ko yarenganurwa nyuma yo kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) nyamara nta cyaha na kimwe yigeze akora. Izere avuga ko ku wa 12 Kamena ari bwo musaza we witwa Uwireba Patrice […]
Ijambo rimwe ryatumye Pasiteri Bugingo Aloysius atwika Bibiliya

Pasiteri Aloysius Bugingo washinze itorero rya House Prayer Ministries International riri mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yigeze gutwikisha Bibiliya bitewe n’ijambo rimwe gusa. Yabikoze ku munsi wa Pasika wabaye tariki ya 16 Mata 2017, nyuma yo gusanga hari Bibiliya yavugaga ko ziyobya, bitewe n’amagambo abiri avuga ku mwuka wera, yemeje ko ahabanye. Mu Cyongereza, […]
Couples 5 z’ibyamamare mu Rwanda ziri kubica bigacika

Muri iyi minsi mu Rwanda hamaze iminsi amakuru atandukanye avuga ku byamamare nk’abahanzi, abanyamakuru, abakina imikino itandukanye, abanyapolitiki n’abandi. N’ubwo bisigaye byoroshye kumenya ubuzima bayeho, usanga hari amakuru y’ibanga ajyanye n’urukundo abakunzi b’ibyamamare batamenya ku buzima bwabyo. Uyu munsi iyi nkuru irakwereka ‘couples’ 5 z’ibyamamare mu Rwanda utaruzi, inagusangize ku buzima bwabyo. 1.The Ben na […]
Huye: Umwana w’imyaka 14 yahondaguwe n’abashinzwe umutekano akanguka ari mu bitaro

Uwitwa Rukundo Emmanuel wo mu mudugudu w’Umuyange, mu kagari ka Gahororo ho mu murenge wa Karama w’akarere ka Huye, aratabaza asaba ubutabera nyuma y’uko abashinzwe umutekano abazwi nk’irondo ry’umwuga bamusanze mu nzira baramuhondagura bamugira intere nyamara ntacyo akoze. Mu ma saa tanu yo ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga nk’uko Rukundo yabisobanuriye BWIZA nyuma […]