Umunyakenya James Mwangi arimba mu buryo burenga 160- Amafoto ye

africa-stylish-man-2.jpg

Umugabo w’Umunyakenya utuye mu murwa wa Nairobi, James Maina Mwangi yemeza ko ari we Munyafurika urimba kurusha abandi bitewe n’akayabo k’amakote (costumes) atunze, hamwe n’inkweto, ingofero, imikandara n’ibindi. Ibijyanye n’umurimbo we yabitangarije BBC muri Nyakanga 2018. Yagize ati : « Ni njye umuntu wa mbere uzi kurimba, ndatekereza muri Afurika cyangwa ku Isi. » Muri uwo mwaka, Mwangi […]

Uganda: Ishyaka NRM ryemeje Museveni nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, ryemeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nk’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu ndetse n’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021. Museveni yemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu ishyaka NRM, Tanga Odoi. Iyimikwa […]

OMS ikomeje gushima ingamba u Rwanda rufata mu guhangana na Covid-19

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) Dr.Tedros Adanom Ghebreyesus yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byafashe ingamba zo gukumira Covid-19 hakiri kare bigatanga umusaruro mwiza. Mu kiganiro yatangiye i Geneve mu Busuwisi, Dr. Tedros yavuze ko n’ubwo mu bice bitandukanye by’iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera, hari ibihugu 6 bigaragaza kwihagararaho gukomeye mu […]

Amaraso ya Franz Ferdinand yahwanye n’imfu zirenga miliyoni 17 mu Ntambara yo Kurangiza Intambara Zose

Tariki ya 28 Kamena 1914, Umunya-Serbia, Gavrilo Princip yarasiye igikomangoma Franz Ferdinand cya Austria Hungary mu murwa wa Sarajevo muri Bosnia-Herzegovina, urupfu rwe rukurura umwiryane hagati y’ibihugu byombi kugeza ubwo byatangiye intambara mu buryo bweruye tariki ya 28 Nyakanga 1914. Ubusanzwe mu Karere ka Balkan (mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burayi) karimo umwuka mubi hagati y’ibihugu […]

Imyizerere itandukanye mu Rwanda ishobora gutuma uburyo bwo kurahirira gutangira akazi buhinduka

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basabye ko bitewe n’uko mu Rwanda hari imyemerere n’imyizerere itandukanye kandi yose ikaba ihabwa ubwisanzure, uburyo bwo kurahiza umukozi ugiye gutangira inshingano bugomba guhinduka kuko byagaragaye ko uko bikorwa hari abo byambura amahirwe y’akazi. Ibi byasabwe na komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakomezaga igikorwa […]

Ibirori byo mungo no kurenga ku mabwiriza ni bimwe mu bikomeje kongera ikwirakwira rya Covid-19 mu Rwanda

Mu busesenguzi bumaze iminsi bukorwa na Polisi y’u Rwanda bugaragaza ko ibirori byo mungo, no kurenga ku mabwiriza nkana aribyo bikomeje gutiza umurindi ubwiyongere bw’icyorezo cya korona virusi mu Rwanda. Polisi ivuga ko ubusesenguzi yakoze bwagaragaje ko mu mibyizi hari abatubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ariko iyo bigeze muri minsi isoza icyumweru biba akarusho. Yagaragaje […]

Zimbabwe: Umuvugizi wa Guverinoma yise Ambasaderi wa Amerika “ibandi”

Minisitiri w’imari muri Guverinama ya Zimbabwe Patrick Chinamasa yise Ambasaderi wa Amerika “ibandi”, ni nyuma yaho avumbuye ko yari inyuma y’imyigaragambyo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Emmerson Munangagwa. PatricK Chinamasa ubusanzwe ni umurwanashyaka wa ZANU PF yayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko Ambasaderi wa Amerika muri Zimbabwe […]

Hari abarimu bavuga ko bagihemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi bafite A0

Bamwe mu barimu baribaza impamvu hakiri abarimu bafite impamyabumenyi ya A0, bigisha mu mashuri yisumbuye ariko bagahemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi batanga umusaruro ukwiye ndetse banafite impamyabumenyi yakabahesheje umushahara mwiza. Nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo kuvanaho abarimu bigishaga mu mashuri yisumbuye batabifitiye impamyabumenyi, bamwe mu barimu bahise bafata iya mbere bakomeza amashuri ndetse babasha […]