Rusizi, Kigali, Nyamasheke na Rulindo habonetse abantu 37 banduye Covid-19

img_20200729_221047.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 yatangaje ko habonetse abantu 37 banduye Covid-19 mu bipimo 4144 byafashwe. Mu Karere ka Rusizi habonetse 15 bapimwe mu duce twibasiwe kurusha ahandi, mu Mujyi wa Kigali habonetse 13 bahuye n’abanduye ndetse n’Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato. Nyamasheke yabonetsemo 6 na Rulindo ibonekamo 3. […]

Nigeria: Umupasiteri yashyinguye George Floyd bundi bushya

Umupasiteri w’umunya-Nigeria witwa Humble Okoro yakoze umuhango wo gushyingura bwa kabiri George Floyd, Umwirabura w’Umunyamerika wiciwe muri Mineapolis ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka. Uwo mupasiteri yashyinguye Nyakwigendera George Floyd (byo kurangiza umuhango) mu gace ka Mbaise ho muri Leta ya Mbaise muri Nigeria, aho yabonye ibisekuruza bye. Ni nyuma […]

Burundi: Umuyobozi wa Komini yeguye avuga ko umwanya we wari ugenewe umututsikazi

fb_img_15960419422702448.jpg

Umurundikazi Mbonayo Elyse watorewe kuyobora Komini ya Burambi mu Ntara ya Rumonge, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 yeguye asobanura ko umwanya yatorewe wari ugenewe umututsikazi kandi we ari umuhutukazi. Bigaragara mu ibaruwa y’ubwegure yageneye komisiyo y’amatora mu Ntara (CEPI) muri Rumonge, abimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, CENI. Uyu Murundikazi yagize ati: “Jewe Mbonayo Elyse natowe […]

Umuryango umaze kwishyura 50% by’umusanzu wa mituweli ugiye kwemererwa kwivuza

Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yemeje Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko No.03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Muri iri tegeko ryemejwe n’Abadepite hakubiyemo ingingo zitandukanye zitari ziri mu risanzwe, kuko ubusanzwe umuntu yemererwaga gutangira kwivuza ari uko umuryango we wamaze kwishura umusanzu wose w’ubwisungane mu kwivuza. Itegeko rishya ryo riteganya ko umuryango […]

Abazungu Robert Mugabe yatse ubutaka bagiye gushumbushwa miliyari 3.5 z’amadolari

Minisitiri w’Imari, Mthuli Ncube na Minisitiri w’ubuhinzi, Oppah Muchinguri Kashiri kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 basinye amasezerano yo gushumbusha miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika abazungu Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe, yambuye ubutaka, akabuha abirabura. Uyu muhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, aba baminisitiri bombi bakaba basinye mu cyimbo cya Perezida Emmerson Mnangagwa uriho ubu. […]

Abadepite basabye ko amafaranga yishyurwa n’abahererekanya ubutaka yagabanwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, ubwo abadepite bagezwagaho raporo y’ibibazo byagaragajwe n’abaturage kuri serivisi z’ubutaka, basabye ko amafaranga yakwa abaturage mu gihe bahererekanya ubutaga yagabanywa cyangwa akajyanishwa n’ingano y’ubuso bahererekanya. Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu nteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Nyirahirwa Veneranda ageza raporo ku nteko rusange […]

Arenga miliyari 5 FRW ni yo yishyuzwa abantu 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko miliyari 5.587 z’Amafaranga y’u Rwanda ari yo yishyuzwa ba rwiyemezamirimo 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire ya Leta yari igenewe abahinzi, ukongeraho ibindi byaha by’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ba rwiyemezamirimo 9 bayobowe n’Umushoramari Nkubiri Alfred unafite uruganda […]

Urukiko rwakatiye Dr. Kayumba igifungo cy’umwaka umwe

Urukiko rwa Kicukiro kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 rwakatiye Dr. Christopher Kayumba wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege. Amakuru aturuka ku gitangazamakuru yashinze, The Chronicles, avuga ko ikindi cyaha yari akurikiranweho cyo gusindira mu ruhame kitamuhamye. Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gifungo […]

Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye

Mukangwije Asteline, umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy uherutse kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri APR FC, yatangaje ko nta masezerano yigeze asinyana na Kiyovu mu cyimbo cy’umuhungu we nk’uko bitangazwa n’iriya kipe yo ku Mumena. Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA, isaba ko yayikiranura na APR FC ishinja gusinyisha […]

Tariki 29 Nyakanga 1921 Hitler yatorewe kuyobora ishyaka ry’Abanazi

Uyu munsi ni kuwa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 211 mu minsi isanzwe igize umwaka, uyu mwaka ugisigaje iminsi 155 no ugere ku musozo. Tariki ya 29 Nyakanga 1921, Adolf Hitler yatorewe kuyobora ishyaka Nazi Party Bimwe mu byaranze Hitler ubwo yari umuyobozi w’ishyaka ry’Abanazi Adolph Hitler yavutse kuwa 20 Mata 1889, […]