Diamond yatangaje ko ilayidi itaha azayizihiza afite umugore

screenshot_20200731-155307_1596203713005.jpg

Umuhanzi, Naseeb Abdul Juma Isaka, uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko mu gihe kitarambiranye azakora ubukwe n’ubwo ateruye ngo avuge ukwezi ndetse n’umukobwa bazabukorana. Uyu muhanzi w’icyamamare akaba n’umuyoboke w’Idini ya Islam, yatangaje ibyerekeranye n’ubukwe bwe mu butumwa bwaherekeje amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe n’umuryango we kuri uyu munsi Mukuru w’Ilayidi […]

Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo

Abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru […]

Abatsindiye kuyobora amashuri barabaza aho bazerekezwa nyuma y’aho itegeko ribahindukiyeho

screenshot_20200731-161638_1596205023229.jpg

Abakandida batsinze ibizamini byakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019 byo kuyobora ibigo by’amashuri, baribaza aho bagiye kwerekezwa nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi gitangarije ko hatazongera kubaho ibizamini kuri iyi myanya. Tariki ya 14 Nyakanga 2020, abakandida basabye kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’Ubumenyi Ngiro, bakoze ibizamini mu rwego rwo gushakisha abuzuza […]

Urukiko rwategetse ko Waasland Beveren ya Djihad Bizimana itamanurwa mu kiciro cya kabiri

Urukuko rwo mu gihugu cy’Ububiligi, rwanzuye ko ikipe ya Waasland Beveren yo muri icyo gihugu igarurwa mu kiciro cya mbere nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka shampiyona yari yasojwe ikamanurwa mu kiciro cya kabiri. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rukemura impaka za Siporo mu Bubiligi (BAS) rushamikiye kuri TAS, rwari rwatesheje agaciro […]

Uganda: Umunyarwanda yiciwe mu kabyiniro akubiswe inyundo mu mutwe

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro, iri gushakisha umuntu mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru wiciye Umunyarwanda mu kabyiniro ka D Zone gaherereye mu mujyi wa Kisoro, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Uwishwe nk’uko itangazamakuru rya Uganda ryabitangaje, ni Umunyarwanda witwa Manzi Ivan w’imyaka 23 y’amavuko, wari utuye mu gace […]

Shaddy Boo yaborotse Yolo The Queen wamuguranye imodoka nshya

screenshot_20200731-115451_1596189976419.jpg

Umukobwa ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo, yamaze kuboroka mukeba we, Yolo The Queen, basanzwe bahanganye mu bikorwa byabo byo kumurika imideri, nyuma y’imodoka yaguze. Iki kizungerezi, Yolo The Queen gifite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, ntamaze igihe kinini kuri Instagram kuko akurikirwa n’abagera ku bihumbi 67.7 mu gihe […]

Kiliziya Gatolika yahagaritse ingendo Nyobokamana z’i Kibeho ku munsi wa Asomusiyo kubera Covid-19

tariki_ya_28_ugushyingo_ni_umunsi_ngarukamwaka_ukomeye_i_kibeho-5f900.jpg

Mugihe Kiliziya Gatolika ku Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomusiyo), ubuyobozi bwa Diyozezi ya Gikongoro mu Rwanda bwatangaje ko kuri iyi nshuro ingendo Nyobokamana zajyaga zikorerwa ku butaka bufatwa nk’ubutagatifu bwa Kibeho zitakibaye kubera icyorezo cya Covid-19. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Celestin Hakizimana, yamenyesheje […]

Uvira: Umusirikare yasinze yica abaturage 12, akomeretsa 9

sud-kivu-vive-tension-a-sange-678x381.jpg

Mu gace kitwa Sange muri Teritwari ya Uvira iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, umusirikare w’igihugu yasinze arasa abaturage 12 barapfa, abandi 9 barakomereka. Aya makuru, umuyobozi w’agace ka Sange, Makula Rukalisha yayahamirije 7 sur 7, ati : “Bamwe bishwe n’ibikomere. Abemejwe bapfuye ni […]

Rusizi: Imiryango 500 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Bavuga ko kuva ibyo bakoraga byahagarara ubuzima bwarushijeho kugorana

Iyi miryango 500 igizwe n’abantu 1762 ni iy’abantu bari batunzwe n’imirimo yoroheje muri uyu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi ikaba yarahagaze nta kindi bacungiraho, umuryango strive foundation Rwanda wayibahaye wababwiye ko ubwo babonye ikibatunga muri iyi minsi baba bashakisha utundi turimo bakora kuko ak’imuhana ngo kaza imvura ihise. Bamwe mu bahawe ibi biribwa […]

Jay C arakora ubukwe n’umugore we anahabwe isakaramentu ryo gukomezwa

igihe_pictures_1_35-4-f016f.jpg

Umuririmbyi muri Hip Hop nyarwanda, Muhire Jean Claude uzwi cyane nka Jay C, kuri uyu wa Kane yasezeranye imbere y’amategeko na Ishimwe Diane, bamaranye imyaka itanu babana. Jay C usanzwe ari umukristu gatolika, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Gikondo, kuri uyu wa gatanu ni bwo asezerana imbere y’Imana […]