Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zasabye Perezida Ndayishimiye kuzifasha gutahuka

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama, mu Burasirazuba bw’u Rwanda zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye zimusaba kuzifasha gutaha. Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi 300 ziba mu nkambi ya Mahama, ivuga ko zisanga igihe kigeze ngo zisubire iwabo mu Burundi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR, rigaragaza ko hakiri imbogamizi kuri ubu busabe bw’Impunzi […]

Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa, hagaragajwe uko yari yaragize Kenya akarima ke

Nubwo yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga Felicien, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari yaragize igihugu cya Kenya akarima ke, ameze nk’ugifite mu biganza bye ari nabyo byamushoboje kumara igihe kinini ahihishe, ahakomereza ibikorwa bye nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya. Kabuga Felicien, wari umuntu wa kabiri uhigwa kurusha abandi […]

Kayonza: Umusaza yishwe no kunywa umuti yahawe yagiye kuraguza ku mupfumu

Umusaza w’imyaka 62 witwa Nzabanita Joseph wari utuye mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange w’Akarere ka Kayonza yapfuye urupfu rw’amayobera bikekwa ko yazize kunywa umuti yahawe n’umupfumu ubwo yari yagiye kuraguza. Uyu musaza yapfuye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, akaba yari yagiye kuraguza ku mupfumu kugirango amenye uwamwiciye umukobwa wari uherutse gupfa bikavugwa ko […]

Ku wa 3 Kanama1949, hashinzwe ishyirahamwe rya Basketball muri Amerika (NBA)

Uyu munsi ni ku wa Mbere tariki 3 Kanama 2020, ni umunsi wa 216 mu minsi isanzwe y’umwaka 2020, uyu mwaka kandi urabura iminsi 150 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 3 Kanama 1949, hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika na Canada NBA. Nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu muri Amerika yose hakorwa […]

Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya wa AMISOM

Umusirikare w’Umurundi, Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya w’ingabo z’ibihugu bitanu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, asimbuye Lt. Gen. Tigabu Yilma wo muri Ethiopia. Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2020 ni bwo Gen. Ndegeya yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Abdulle kiri mu murwa wa Somalia, Mogadishu, kugira […]

Ruhango: Bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’ahacururizwa ibyo kurya

Bamwe mu baba umujyi w’akarere ka Ruhango , bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa nka resitora kuko bashobora kuba babwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda. Nsengimana Silas ni umwe mu baturage bakorera muri uyu mujyi avuga ko ugiye kurya muri resitora cyangwa kunywa amata ngo usanga ubwiherero bwaho busa nabi […]

Ibigo bya Leta bimwe bigiye guhuzwa, SACCO zihinduke Banki, Museveni mu gutegeka imyaka 40

Icyumweru gishize ni icya 31 muri 53 bizagira umwaka w’2020. Cyatangiye tariki ya 27 Nyakanga kirangira tariki ya 2 Kanama 2020. Abahanga mu by’umuco nyarwanda bemeza ko iki ari icyumweru gitegura icy’umunsi w’Umuganura u Rwanda ruzizihiza tariki ya 7 Kanama 2020. Iki cyumweru cyaranzwe n’amakuru yihariye muri politiki, mu bukungu, mu mutekano ndetse no mibereho […]