Gahunda yo kwigisha abana mu rurimi kavukire igiye kuvaho

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr. Ndayambaje Irenee ku wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko ubwo amashuri azaba afunguye, abana bose baziga amasomo mu rurimi rw’Icyongereza. Ni gahunda igiye kuza ivuguruza iyari yashyizweho mu mpera za 2019, yemereraga abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza cy’amashuri abanza (kuva mu wa mbere kugera mu wa […]

U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi izo ari zo zose zishaka gutahuka mu bihugu byazo, ibyahuriranye n’amakuru avuga ko hari impunzi z’Abarundi zasabye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’igihugu cyazo kugira ngo zifashwe gutahuka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 300, zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zisaba ko u Rwanda, u […]

Uko amapeti 16 yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa

img-20200803-wa0012.jpg

Mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye. Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby’ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n’igihugu muri rusange. Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo […]

Abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye (Dos) barinubira umushahara utajyanye n’inshingano bakora

Abarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora. Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba […]

Tito Rutaremara yavuze ku mitego y’ibinyoma Bamporiki yahishuye muri RPF

Hari tariki ya 21 Ukuboza 2019 mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa RPF Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard afata ‘micro’ abwira Perezida Kagame iby’imitego y’ibinyoma abanyamuryango bahora basimbuka, na we ubwe arimo. Icyo gihe yagize ati: “Nyakubahwa Chairman, […]

Perezida Kagame ntiyumva impamvu u Burundi na Sudani y’Epfo bidatanga umusanzu muri EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bimaze iminsi bisabirwa kwirukanwa mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kubera kugaragaza ubushake buke bwo gutanga umusanzu wabyo. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’ikinyamakuru The East African, kuwa kuwa Kane tariki 30 Nyakanga 2020. […]