Kigali na Rusizi habonetse abantu 7 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Kanama 2020 yatangaje ko habonetse abantu 6 banduye Covid-19 mu bipimo 3196 byafashwe. Harimo 5 babonetse mu Mujyi wa Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse na 2 babonetse mu Karere ka Rusizi. Abamaze gukira muri rusange ni 1258 barimo 21 b’uyu munsi. Abanduye bose bamaze kuba […]
China: Yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome
Zhang Yuhuan uvuka mu ntara Jiangxi mu gihugu cy’Ubushinwa yagizwe umwere nyuma yuko yari amaze imyaka igera kuri 27 ari mu gihome Zhang Yuhuan yafunzwe mu mwaka 1993 , aho yashinjwaga icyaha cyo kwica abavandimwe babiri. Zhanga avuga ko yakorewe iyicarubozo asabwa kwemera icyaha nyuma urukiko rwategetse ko amara imyaka 27 muri gereza yo mu […]
Museveni yabwiye abaturage ba Uganda ko uzongera kuza mu Rwanda ‘bimureba’
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza. Perezida Museveni nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports cyabitangaje, yasabye abayobozi b’uturere duhana imbibi n’urwanda gushyira mu bikorwa ririya bwirizwa rye. Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bukubiye mu ibaruwa […]
Rubavu: Abayobozi umunani basabwe gusobanura iby’umupira w’amaguru uherutse kuba
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bwasabye kwisobanura abayobozi umunani barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu tugari ndetse n’abayobozi b’imidugudu, bitewe n’irushanwa ry’umupira w’amaguru abanyeshuri bateguye, rikaba tariki ya 2 Kanama 2020. Aba bose bari mu Murenge wa Busasamana. Barimo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, Niyonsaba Tharcisse, Ntakirutimana Jean Paul ushinzwe […]
Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa kane, yemeje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, byari byitezwe ko azasinyira ikipe ya Rayon Sports. Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe wo kuzakinira ikipe ya AS Kigali, by’umwihariko akazaba ari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ubwo izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup Ikipe […]
Abaganga basezereye umubyeyi uherutse kubyara yaranduye Covid-19
Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata w’imyaka 41 y’amavuko uherutse kubyarira mu kigo cyita ku barwayi ba Covid-19 cya Rugerero mu Karere ya Rubavu yatashye mu rugo kuri uyu wa 6 Kanama 2020. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iki kigo nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA mu kanya gashize. Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima mu Rwanda, RBC, […]
Burundi: Abantu umunani batwikiwe mu mazu yabo barapfa
Mu ijoro ryakeye abantu umunani bo mu ntara za Bujumbura na Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, batwikiwe mu nzu zabo n’abagizi ba nabi barapfa. Inzu yo mu ntara ya Muyinga yatwitswe yari iri ahitwa Rugari muri Komini Muyinga. Amakuru avuga ko umuryango wari uri muri iyo nzu ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana babo batandatu wose […]
Angola: Abaturage batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwo kwamagana ubutegetsi bwa Joao
Abaturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola batangije ubukangurambaga bwo kwamagana Perezida Joao Lourenco n’ishyaka rye, MPLA kubera ko ashinjwa kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga kuyobora iki gihugu mu 2017. Mu mpera z’uku kwezi gushize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bihuje n’abandi baturage banenga imiyoborere ya Perezida Lourenco, batangije ikiswe […]
Rusizi: Abana 2 babumbaga amatafari bagwiriwe n’umusozi barapfa, uwabakoreshaga aburirwa irengero
None tariki ya 6 Kanama, mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’abana 2, uwitwaga Mugisha Obed w’imyaka 18 y’amavuko na Muhire Emmanuel w’imyaka 16 bakatiraga icyondo cyo kubumba amatafari munsi y’ umusozi wacukuwe n’abasanzwe bayahabumbira ku mugezi wa Nyacyizirika, uwo musozi wari woroshye cyane […]
Umuhanzi Lion Gaga yasohoye indirimbo yise ‘Rekura Amazi’ yavugishije benshi
Umuhanzi Lion Gaga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rekura Amazi,” yiganjemo amagambo y’ibishegu aharawe cyane n’abahanzi nyarwanda bakora umuziki ugezweho muri iyi minisi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Reggae’, igizwe n’iminota 3 gusa nk’uko umuhanzi atangira abivuga mu ndirimbo, aho agira ati” Indirimbo nkuririmbira ni iy’urukundo ngukunda. Nk’ibisanzwe ntabwo itinda ni iminota 3 gusa”. […]