Rutsiro: Abayobozi baheruka guhagarikwa ku mirimo batawe muri yombi

Abakozi 14 muri 16 akarere ka Rutsiro gaheruka guhagarika ku mirimo by’agateganyo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo babazwe umutungo wa Leta bakekwaho kunyereza. Ku wa kane tariki ya 6 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abo bahagaritswe mu gihe kitari […]

Nyamasheke: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima

Mu rukerera rwo uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama ni bwo mu murenge wa Shangi,mu karere ka Nyamasheke, RIB, ku bufatanye n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano , bataye muri yombi abantu 3 barimo umwarimu wari ushinzwe ububiko bwa sima n’ibindi bikoresho by’ahubakwa ishuri rishya ribanza, wibye sima 4 akazigurisha,uwo yazigurishije bivugwa ko yanubakaga kuri ayo […]

Kigali na Rubavu hagaragaye abantu 12 banduye Covid-19

effiep9x0aa83kn.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 12 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 5720 byafashwe. Abagaragayeho iki cyorezo ni 6 bo mu mujyi wa Kigali, bahuye n’abanduye, ndetse na batatu babonetse mu Karere ka Rubavu. Abamaze gukira Covid-19 bageze ku 1392 barimo 46 b’uyu munsi. Muri rusange, […]

Bruce Melody yahakanye ibyo gusinyisha The Ben anavuga ko nta lebel agira

screenshot_20200810-163312_1597070018340.jpg

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi cyane nka Bruce Melody, yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyishije The Ben ndetse anavuga ko kugeza ubu na ‘lebel’ itunganya umuziki agira. Ibi yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twittet, anyomoza amakuru yise ibihuha yatangajwe ejo na Radio B&B Umwezi, ivuga ko umuhanzi The Ben (Tiger B nk’uko akunze kwiyita) yaba yamaze kwinjira […]

RGB yahagaritse inzego zose za Rayon Sports isiga Komite Nyobozi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko inzego zose za Rayon Sports zamaze guhagarikwa uretse Komite nyobozi gusa, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB. Ibi bishingiye mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, yashyizweho umukono na Perezida Sadate. Perezida Sadate yavuze ko icyemezo […]

Habineza Joe wabaye minisitiri yirukanwe ku buyobozi bwa Radiant

Amb. Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda akaba w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yirukanwe ku buyobozi bwa sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant Yacu Ltd. Amb. Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe, yagizwe umuyobozi mukuru (CEO) wa Radiant Yacu muri Gicurasi 2019, bikaba bivugwa ko yaba yirukanywe kubera ko atatangaga umusaruro ukwiriye […]

Twinyesebura: Indirimbo irimo amashusho y’ubusambanyi bweruye iri kubica bigacika

screenshot_20200810-140447_1597062548339.jpg

Umunsi umwe indirimbo “Twinyesebura” imaze kuri ‘YouTube channel’ y’uwitwa The Cat Babalao, imaze kurebwa n’abarenga 8200 ari nako ivugwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ubukarihe bw’amashusho yayo burimo ibikorwa bisa n’ubusambanyi bweruye. Amashusho y’iyi ndirimbo yategujwe abantu kuwa 20 Nyakanga ubwo The Cat yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram, abaza abafana be niba […]

Miss Vivine avuga ko hari abamugendaho

img-20200810-wa0006.jpg

Nyuma y’ifatwa ry’abantu 9 bari bamusuye, Vivine Uwizeye uzwi nka Miss Vivine aratabaza inzego bireba avuga ko ibiri kumubaho byose bifite abantu bamugendaho babyihishe inyuma kandi ko biri kumugiraho ingaruka zikomeye we n’umuryango we. Ifatwa ry’aba bantu 9 ryabaye mu ijoro ryo kuwa 9 Kanama 2020, mu mudugudu wa Ihuriro, mu kagari ka Gatenga, mu […]

Icukumbura rya Bwiza ku muntu RIB ikurikiranyeho gucuruza abakobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa mbere, rweretse Itangazamakuru Bizimana Celestin ukurikiranweho ibyaha bitandukanye, birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi binyuze mu gucuruza abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi. Bwiza.com yamenye ko ku wa 4 Kanama 2020, Bizimana yahamagaye umusore w’Umunyarwanda, amusaba kumushakira abakobwa b’ikimero bo gucuruza muri imwe mu mahoteli yo […]

Bimwe mu bikorwa byaranze Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

15823658238_683f-9fa0b-2.jpg

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020 ni umunsi udasanzwe ku mufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse, bikaba n’ibyishimo mu muryango wose wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri rusange. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jeannette Nyiramongi akaba yaravutse ku itariki 10 Kanama 1962, ashakana […]