Real Madrid yasuzuguriye FC Barcelona iwayo, ifata umwanya wa mbere muri La liga
Ikipe ya Real Madrid yegukanye amanota atatu y’Umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Espagne, nyuma yo kujya gutsindira FC Barcelona ku kibuga cyayo cya Camp Nou ibitego 3-1. Ni umukino washoboraga gutuma umutoza Zinedine Zidane yirukanwa mu gihe yari kuwutsindwa, bijyanye n’uko yaherukaga gutsindwa indi ibiri ikipe ye yaherukaga gukina. Iminota umunani y’igice cya mbere […]
Uwayezu Jean Fidele wahoze mu gisirikare ni we utorewe kuyobora Rayon Sports
Mu Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sport yateranye Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 muri Remigo Hotel I Remera, yatoye ubuyobozi bushya bwa Rayon Sport buhagarariwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele . Amakuru make avugwa ku muyobozi mushya wa Rayon Sport avuga ko ari umuntu ukunda gusenga . Uwayezu ngo yahoze ari umusirikare mu ngabo […]
Papa Francis yanenzwe n’uwo bakorana nyuma yo gushyigikira abatinganyi
Karidinali Raymond Burke, umwe mu bunganizi ba Papa Francis ni we wabimburiye abakorana na we mu kunenga igitekerezo aherutse gutanga agaragaza ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira busesuye bwo gushinga umuryango. Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo mu bitangazamakuru byo ku Isi hatambutse filimi mbarankuru igaragaza Papa Fransis I avuga […]
Menya F-22 Raptor, imwe mu ndege mbi cyane mu mateka _Amafoto

F-22 Raptor ni indege yakozwe n’uruganda rukora indege z’intambara rwa Lockheed Martin rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye na Boeing mu ishami rishinzwe indege za gisirikare, Space & Security n’igisirikare cyo mu kirere, USAF (United States Air Force); ikaba ikoranwe ikoranabuhanga rihambaye. Mu myaka y’1980, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe cyagize igitekerezo cyo […]
Perezida Ndayishimiye yarahiriye gutuza ari uko buri Murundi abonye ikimutunga
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 yarahiriye gutuza ari uko buri Murundi abonye ikimutunga. Ni isezerano rikubiye mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Facebook, aho yagize ati: “Ntituzigera tuvuga iterambere ry’u Burundi, twiyibagije ubuzima bw’abantu, ubumenyi ku rubyiruko n’ibidukikije.” Yakomeje ati: “Kandi Leta Mbyeyi ntizigera ituza itabonye mu Burundi umunwa […]
Perezida Museveni yise abatavuga rumwe n’ubutegetsi “abarozi”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagereranyije abarwanya iterambere yagejeje ku banya Uganda nk’abarozi batifuza kubona umwana w’umuturanyi akura neza. Ubwo yari mu kiganiro n’abahinzi b’ibisheke bo mu gace ka Adodi Ayulu ko mu Karere ka Amuru, Museveni yavuze ko abarwanya ubutegetsi bukora ibyiza ntaho bataniye n’abarozi baba batifuriza iterambere rya rubanda rugufi. Yagaragaje kandi […]
Ababyeyi bavuga ko bashimutiwe abana barasaba u Rwanda n’u Burundi kumvikana kugira ngo barekurwe

Amezi arenze abiri abana batanu bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bivuzwe ko bashimuswe n’abo bavuga ko ari Imbonerakure n’abapolisi bo mu Burundi, aho bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo mu rufunzo ruri hino y’umugezi w’Akanyaru, ku ruhande rw’u Rwanda. Kugeza ubu ababyeyi n’abaturage bavuga ko batazi amakuru y’aba bana, bakaba bafata abayobozi […]
Amadeni mu bihangayikishije Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’itorero ADEPR bwatangaje ko mu bibazo bine bugiye gukemura, harimo n’ikibazo gikomeye cy’amadeni iri torero ribereyemo abantu n’ibigo bakorana. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020 ni bwo Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yasobanuraga ku byo igiye kwibandaho mu kuzahura imiyoborere y’iri torero yari imaze igihe ivugwamo ibibazo […]
U Bwongereza: Umunyarwanda yakatiwe azira kwiba amafaranga ya Kiliziya
Urukiko rwa Norwich Crown mu Bwongereza kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020 rwakatiye igifungo cy’amezi 27 n’ihazabu y’amapawundi 220,000 (agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 270) Umunyarwanda Rene Mugenzi azira kwiba amafaranga ya Kiliziya, akayajyana gukina urusimbi. Nk’uko Daily Mail ibitangaza, Rene Mugenzi wahawe ubwenegihugu bw’u Bwongereza yari umubitsi w’umukorerabushake wa Kiliziya, Katedarali yitiriwe Mutagatifu […]