Inama y’Abaminisitiri yongereye umubare w’abitabira umuhango wo gushyingira gushyingura

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 yemeje ko umubare w’abagomba kwitabira umuhango wo gushyingira no gushyingura wiyongera. Ubusanzwe abitabira iyi mihango ntibagombaga kurenga 30 ariko ubu bazajya bagera kuri 75. Abo ni abazajya bitabira imihango y’ubukwe mu rusengero, mu kwiyakira (reception) no mu gihe cyo gushyingura uwapfuye. Ibyemezo byose ni ibikurikira:
Umukecuru w’imyaka 88 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 yatangaje ko umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19, akaba yabaye umuntu wa 35 cyiciye muri iki gihugu. Ni mu gihe abanduye iki cyorezo biyongereyeho 11 barimo 8 babonetse i Kigali, uwabonetse i Kirehe, uwabonetse i Musanze n’undi w’i Nyamagabe; mu bipimo 1594 byafashwe. […]
Josep Maria Bartomeu wari Perezida wa FC Barcelona yeguye ku mirimo ye
Inkuru igezweho muri aya masaha iravuga ko Josep Maria Bartomeu wari Perezida w’Ikipe ya FC Barcelona n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe bose beguye ku mirimo yabo, nyuma y’ibibazo by’ingutu byari bimaze igihe bivugwa muri iriya kipe. Bartomeu na Komite ye beguye ku nshingano zo kuyobora FC Barcelona, mu gihe haburaga iminsi mike ngo hakorwe amatora […]
Perezida Museveni n’umuhungu we bashenguwe n’urupfu rwa Col. Bantariza

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Rtd Col. Shaban Bantariza wahitanwe na Covid-19. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira ni bwo Col. Shaban Bantariza wari umuvugizi wungirije wa Giverinoma ya Uganda yapfuye azize icyorezo cya Covid 19 nkuko umuvugizi […]
Menya byinshi kuri kajugujugu ya CH-47 Chinook_Amafoto

CH-47 Chinook ni indege ya kajugujugu yakozwe n’ikigo cya Boeing ku bufatanye na Space & Security byo muri Leta Zunze Ubumwe, ikaba yarekorewe kwikorera intwaro ziremereye zirimo indege, imbunda n’imodoka z’intambara, ikanatwara umubare munini w’abasirikare. Ni indege yavuye mu gitekerezo igisirikare cya USA cyagize cyo gusimbuza iya Sikorsky CH-37 Mojave yari isanzwe yikorera intwaro ariko […]
Umuhanzi Fizzo Mason yasobanuye impamvu akora Hip Hop ku buzima bugoye-VIDEO
Umuhanzi w’umuraperi Niyikiza Fidele (Fizzo Mason) wamenyekanye cyane mu Karere ka Musanze, yasobanuye impamvu zatumye ahitamo gukora injyana ya Hip Hop, akibanda ku buzima bugoye cyane kandi we atarabunyuzemo. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Fizzo Mason yagize ati: “Njyewe nshobora kuba meze neza ariko hari umuntu wihebye, ubabaye, hari umuntu wabuze byinshi. Njyewe nkora […]
Burundi: Inka 15 z’uwahoze mu gisirikare (Ex-FAB) zishwe zirozwe
Inka zigera kuri 15 mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize rishyira ku Cyumweru, mu Mudugudu wa Gasenyi, Komini Buyengero, ho mu Ntara ya Rumonge, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burundi zishwe zirozwe. Izi nka zikaba zari uz’uwitwa Valentin Ndyibingoye, wahoze muri Gisirikare cy’u Burundi kizwi nka Ex-FAB. Imbonerakure ziratungwa intoki. Amakuru aturuka muri aka gace avuga […]
Gatsibo: Hari abumva badakwiye kuba mu cyiciro kimwe n’abo bashakanye
Muri kamwe mu duce inzego z’ibanze zatangirijemo igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, haravugwa abagabo n’abagore bihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiriye kuba mu cyiciro kimwe bitewe n’uko babahemukira. Ibi ni bimwe mu bibazo abaturage bashatse ko bikemurwa bakimara kumva ko umuntu udasangira […]
Brazzaville: Louise Mushikiwabo yaganiriye n’abakuru b’ibihugu barimo Tshisekedi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, Kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukwakira yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya Congo, Centrafrica, Tchad na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bahuriraga i Brazaville, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva kuri uyu wa Mbere. Perezida […]
Koreya y’Epfo: Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare bagenewe igihano
Leta ya Koreya y’Epfo yatangiye guhana urubyiruko rwo mu itorero rw’Abahamya ba Yehova banze kwitabira kujya mu gisirikare nk’uko bigenwa n’itegeko. Itegeko rya Koreya y’Epfo rivuga ko umusore wese wo muri iki gihugu ategetswe gukora igisirikare byibura kugeza ku mezi atandatu. BBC yanditse ko Abahamya ba Yehova banze kwitabira icyo gikorwa rusange cyo kujya gisirikare […]