Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 2

elhlrlhwkaai21q.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 2 mu bipimo 1725 byafashwe. Barimo 1 wabonetse mu Karere ka Burera n’undi muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4851, abakirwaye bo ni 245. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 5131 mu bipimo 553,876 byafashwe […]

Ingabo za Uganda zarasanye n’iza Sudani y’Epfo, hapfa abasirikare babiri

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari […]

Kurwana na byo bikubiyemo imyumvire-Perezida Kagame abwira abitegura kuba Abofisiye

img_20201029_185623.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda. Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ivuga ko ibi biganiro byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera. […]

Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia

Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwirukanwa muri Kanama uyu mwaka, asanga u Rwanda ruba rumeze nka Somalia iyo rutagira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Karasira abishingira ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yarafashe iya mbere mu gushyira ibintu mu buryo, ku buryo inzangano zari mu […]

DRC: Igitero cya ADF cyahitanye umubare munini w’abasivili

Inyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gace ka Bayeti mu mujyi wa Beni bica abasivili 18 banasahura amaduka y’abaturage. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ukwakira 2020 nk’uko ikinyamakuru Actualité kibitangaza. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Abarwanyi ba ADF […]

Urupfu rwa Gen. Kahimbi: Fondation Bill Clinton ihangayikishijwe n’iperereza ritava aho riri

Nyuma y’amezi 8 uwahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Delphin Kahimbi, apfuye, ‘Fondation Bill Clinton’ ihangayikishijwe no kuba iperereza ku rupfu rwe rigenda biguruntege nubwo hari abantu batanu bafunze bakekwaho kurugiramo uruhare. Umurambo wa Gen. Delphin Kahimbi uracyari mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Kinshasa byitwa ‘Hôpital du […]

USA: Umukobwa w’imyaka 17 wafotoye iyicwa rya George Floyd agiye guhembwa

Umuryango PEN America, uharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka muri Amerika no ku Isi, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 27 Ukwakira watangaje ko ugiye guha igihembo cya PEN / Benenson Courage, umukobwa w’imyaka 17 witwa Darnella Frazier wafashe amashusho y’Umwirabura George Floyd yicwa. Umuyobozi w’uyu muryango, Suzanne Nossel, mu butumwa yanyujije kuri twitter […]

Abari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije barasabwa uruhare mu kuzamura abandi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase yahamagariye Abanyarwanda bari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije (A, B) nabo kugira uruhare mu kuzamura bagenzi babo bafite ubushobozi bukeya kugirango igihugu cyose gikomeze kuzamukira rimwe. Ibi Prof. Shyaka Anastase yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane asobanuro icyo ibyiciro by’ubudehe aricyo. Ministiri […]

Indege 10 za mbere z’indwanyi zifite ikoranabuhanga rikataje

81abf7cuitl._sl1500_.jpg

Indege z’intambara ni ikintu cy’ingenzi ku gisirikare cyose cyo mu kirere kandi ingero za F-35 Lightning II na F-22 Raptor zigaragaza ubuhangange bwazo. Urubuga Airforce-technology rurasesengura indege icumi za mbere z’indwanyi ku Isi, rushingiye ku mwihariko wazo, ikoranabuhanga rizigize, intwaro zikoresha ndetse n’imikorere yazo. Lockheed Martin F-35 Lightning II F-35 Lighting II ni yo ndege […]

RDC: Umwofisiye mukuru wa FARDC yaburiwe irengero afite arenga 83,000,000 Rwf

Inzego za gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri gushakisha umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye w’iki gihugu uheruka kuburirwa irengero atwaye amafaranga $85,000 (arenga gato 83,000,000Rwf). Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare za RDC avuga ko uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro witwa Sukumi Willy, yabuze kuva ku wa Gatatu tariki ya 28 […]