Mu mafoto reba “Fabbri Over and Under” imbunda nto irusha izindi agaciro

Fabbri 0ver and Under uyitandukanije ushobora kuyitwara byoroshye

Mu muco w’abatuye Isi usanga hari ibintu byaremwe cyangwa byakozwe bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’ugikoresha. Kimwe muri ibi bintu ni “Imbunda”. Kuva mu mwaka w’1364 ubwo imbunda ya mbere yakorwaga kugeza ubu ntibizwi neza abamaze guhitanwa nayo. N’ubwo imbunda ishobora gukoreshwa yica bamwe, ishobora no gukoreshwa ikiza abandi mu “bwirinzi”. Leta zinyuranye […]

Ifoto y’umunsi! Perezida Kagame yagaragaye agenda mu mvura

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye agenda mu mvura ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera aho yari yagiye kuganiza abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bahiga. Perezida Kagame yageze i Gako ari kumwe n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Kera kabaye, abayobozi b’uturere bagiye gusinya imihigo imbere ya Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 2 imihigo yarahagaze ku mpamvu zitamenyekanye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, abayobozi b’uturere twose n’izindi nzego nkuru z’ubutegetsi bw’igihugu bagiye gusinya imihigo imbere y’Umukuru w’Igihugu. Amakuru dukesha RBA avuga ko imihigo abayobozi b’uturere bagiye gusinya ari iy’umwaka 2020/2021 itarasinyiwe igihe ku bw’impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19. Ni umuhango biteganyijwe […]

Myugariro ngenderwaho w’Amavubi yanduye Covid-19

Myugariro Nirisarike Salomon uri mu bagenderwaho mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yanduye icyorezo cya Covid-19 mu gihe yiteguraga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu. Nirisarike ukinira FC Pyunik yo muri Armenia, yari mu bakinnyi 37 umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yitabaje ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera […]

Museveni na Bobi Wine bahatanira kuyobora Uganda bagiye guhurira mu biganiro mpaka

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Gen Mugisha Muntu n’abandi bakandida bahatanira kuyobora Uganda, bazahurira mu biganiro mpaka Mbere y’uko biyamamaza. Ni ibyatangajwe ejo ku wa Kane n’Inama Mpuzamatorero ya Uganda (IRCU) isanzwe itegura ibiganiro mpaka by’abakandida Perezida muri kiriya gihugu, bigatambuka kuri Televiziyo. Umuyobozi ushinzwe itumanaho […]

RDC: Abadepite n’Abasenateri 338 biyemeje kudatenguha Joseph Kabila

Abadepite n’Abasenateri 338 bahagarariye ihuriro mpuzamashyaka ya politiki rya FCC (Front Commun pour le Congo), kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 biyemeje kudatenguha Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Babitangaje nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya FCC n’irindi huriro rya CACH ririmo ishyaka ry’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi; ahanini […]

Isabella Dos Santos, umuherwekazi wa mbere muri Afurika yapfushije umugabo

Isabella n'umugabo we Dokolo bamaze imyaka 18 babana

Sindika Dokolo, umugabo w’umuherwekazi wa mbere muri Afurika, Maria Isabella dos Santos yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye i Dubai kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020. Ikinyamakuru Cameroun Today cyanditse ko Sindika Dokolo yari yaragiye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu mu mpera z’umwaka ushize. Ni nyuma gato yuko yari amaze iminsi mike yitaba […]