Kariakoo Derby: Rwabuze gica hagati ya Yanga Africans na Simba SC

Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania wahuje Simba Sports Club na Yanga Africans kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1. Yanga Africans y’umutoza Kaze Cedric yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar es Salaam. […]

Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump bari bahanganye

Umudemokarate Joe Biden atorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Perezida ucyuye igihe, Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu. Biden wabaye Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cya Barack Obama, yegukanye insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yo kugeza […]

Nta byinshi byatangajwe ku butumwa Tshisekedi yoherereje Kagame

emou-dzw4aersyu.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ubutumwa buvuye kwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tsilombo Antoine kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020. Ubutumwa buri kuri Twitter ya perezidansi y’ u Rwanda (Village Urugwiro) buvuga gusa ko Kagame yakiriye intumwa za Tshisekedi bakaganira ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi […]

Abanyeshuri b’Abarundi basaga 100 batakaje buruse zo kwiga mu Rwanda

Abanyeshuri basaga 100 b’Abarundi bigaga muri Kaminuza zo mu Rwanda batakaje buruse bishyurizwaga n’umugiraneza, Marguerite Barankitse binyuze mu kigo cye cyitwa Maison Shalom ku mpamvu zitaramenyekana. Aba banyeshuri nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza, bakiriye ubutumwa bwa imeli (e-mail) bubabwira ko ubufasha mu byo kwiga bahabwaga na Maison Shalom, bwahagaritswe. Gusa muri ubwo butumwa nta mpamvu […]

Gahunda y’ingendo ku batahiwe gutangira amasomo yahindutse

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri. Biteganyijwe ko abari batahiwe gutangira amasomo ari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga […]

Burundi: Umugore uzageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa

Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi yategetse ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbili z’ijoro bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko. Iki cyemezo nk’uko UBM News ibitangaza, cyafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo. Ni ikibazo uyu muyobozi atagaragaza […]

Guinée: Ndayishimiye yasuye Kiliziya nini kurusha izindi, aca bugufi yihana ibyaha (Amafoto)

img_20201107_145432.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi mu ruzinduko muri Guinée Équatoriale, yasuye ibikorwa binyuranye birimo na Kiliziya nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati kurusha izindi yagezemo agaca bugufi ahimbaza Imana. Perezida Ndayishimiye wagiye muri Guinée Équatoriale ku wa Mbere w’Iki cyumweru, yari amaze iminsi itanu muri kiriya gihugu aho yanabonanye n’umukuru na Perezida […]

Joe Biden yongeye kuvuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida wa Amerika

Joe Biden yongeye kuvuga ko yizeye intsinzi mu gihe bigaragara ko ari kwegereza gutsinda Donald Trump mu matora ya perezida w’Amerika yabaye ku wa kabiri. Uyu mukandida w’abademokarate amaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) 253 mu gihe haba hacyenewe 270 ngo umukandida atsindire kuba perezida. Bwana Trump afite amajwi nkayo 214 kugeza ubu. Bwana […]

Imbuga nkoranyambaga: Biravugwa ko FDLR ishobora kugubwa gitumo mu nama igiye guteranira ahitwa Kazaroho

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko ahitwa Kazaroho muri Makomalehe, Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru hashobora guteranira inama y’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020. Iyi nama ikaba ije gukemura amakimbirane amaze iminsi arangwa muri uyu mutwe aho bamwe bashinjanya kugambanirana,abandi bagashinjanya gukorana n’uRwanda n’ingabo za Congo. […]

Rusizi: Abize imyuga barasaba ubufasha ngo bihangire umurimo

Abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ubufasha bwiganjemo ubw’ibikoresho kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bize. Ubufasha basaba burimo ubw’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo bize ngo babashe kubibyaza umusaruro, kubona aho bakorera heza babasha kubona ababagana uko babyifuza no kubumbirwa hamwe ngo […]