Musanze: Haravugwa imbogo yarumye abaturage babiri
Hari amakuru yatanzwe n’Umuturage wo mu Murenge wa Gataraga ko imbogo yacitse mu Birunga yarumye abagabo babiri muri ako gace. Umuturage wahamagaye kuri RC Musanze yavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza. Birasanzwe ko inyamasawa zirimo imbogo zisohoka mu Birunga gusa ubuyobozi nabwo ntibuhwema gufata ingamba mu guhangana n’iki kibazo. Amakuru arambuye BWIZA […]
Uko abakinnyi bakomeye muri ruhago bizihije Noheli (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu w’itariki ya 25 Ukuboza, abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihije umunsi Mukuru wa Noheli winukirwaho ivuka rya Yezu Kristu. Ni umunsi wizigijwe n’ingeri z’abakristu bose, kugeza ku bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru bifatanyije n’imiryango yabo. Abarimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Mohamed Salah, Thiago Alcântara, Yaya Touré n’abandi benshi, bizihije Noheli […]
Nyagatare: Batatu bakurikiranweho kwiba isima yubakishwa ishuri
Abantu batatu bakekwaho kwiba imifuka 14 ya sima yubakishwaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Hunga (GS Hunga), ishuri riherereye mu Mudugudu wa Rutete, Akagari ka Gatete mu Murenge wa Mukama Akarere ka Nyagatare, batawe muri yombi na Polisi ikorera muri aka karere. Abatawe muri yombi ni; Hagenimana Laurien w’imyaka 41, Kobizaba Juvens w’imyaka 28 na Mukundiyukuri […]
Uganda: Prophet Mbonye arashaka guhura n’abakandida bose akabahanurira uzavamo perezida
Umuyobozi w’Itorero Zoe Ministries, Elvis Mbonye, ukunze guhanura ibintu bizaba, arifuza guhura n’abakandida 11 bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda ngo abahanurire uzavamo umukuru w’igihugu nyuma y’amatora ateganyijwe muri Mutarama 2021. “Abantu bamwe bifuza ko mpanura ku byerekeye amatora yo muri 2021, kugirango nkore ibyo, ndashaka ko abakandida bose baza imbere yanjye, bakabaza ko […]
Umutoza wa Musanze FC yatawe muri yombi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020, Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, yatawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, akarenza amasaha yo kugera mu rugo. Biravugwa ko yanabanje kuruhanya n’abashinzwe umutekano. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zirmo […]
Padiri Ubald urembeye mu bitaro yageneye Abakristu ubutumwa bwa Noheli
Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona, yageneye ubutumwa Abakristu abifuriza Noheli Nziza. Tariki ya 21 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima no gusengera abarwayi bagakira yanduye icyorezo cya COVID-19. Kuva icyo gihe uyu mupadiri ntabwo arakira ndetse anageze ku rwego […]
Beni: Hitezwe ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira insengero kuri uyu munsi wa Noheli
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo zibasaba kwirinda kwerekeza mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko kuri uyu munsi wa Noheli hashobora kugabwa igitero gikaze cy’iterabwoba. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, ivuga ko aya makuru yakuye ahantu hizewe, avuga ko […]
Muhanga: Mudugudu na Gitifu barashinjwa kwaka abaturage ruswa ngo babahindurire icyiciro
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 23 Ukuboza, bwashyikirijwe dosiye iregwamo umuyobozi w’Umudugudu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umudugudu, bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo bahindurire icyiciro cy’ubudehe abaturage. Aba bayobozi bombi bakaba bakurikiranyweho kuba barakusanyaga amafaranga y’abaturage batari barishimiye icyiciro cy’ubudehe bashyizwemo cya B, bakababwira ko nibatanga amafaranga […]
Burundi: Haravugwa kwibasira inzibutso z’ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge n’abanyeshuri
Amagambo yari ku rwibutso rw’impunzi z’Abanyamurenge ziciwe i Gatumba mu 2004 biravugwa ko yahanaguwe mu minsi yashize. Kuri ibyo hiyongereyeho ubujura bw’umusaraba wari ku mva y’abanyeshuri b’Abatutsi batwitswe ari bazima i Kibimba mu 1993. Ubujura bwakozwe mu kwezi k’Ukuboza. Uruzitiro ruzengurutse imva yashyinguwemo impunzi 166 z’Abanyamurenge, zishwe ku ya 16 Kanama 2004, ruherereye muri zone […]
Uruhare rw’umugore ni ingenzi mu kurwanya icyorezo cya Covid-19
Bamwe mu bagore bo mu turere twa Muhanga na Nyanza , mu Ntara y’Amajyepfo basanga abagore bafite uruhare runini mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya covid-19, kuko basanzwe ari ba mutima w’urugo ndetse bakaba baba mu miryango kurusha abagabo. Mujawamariya Drocelle utuye mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza , […]