Beni: Abaturage bigabije ibirindiro 3 bya gisirikare barabitwika

Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukuboza, abaturage bo muri Komini Lume, Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, batwitse ibirindiro bitatu bya gisirikare mu rwego rwo kwamagana ibitero bakomeje kugabwaho n’inyeshyamba za ADF, mu Murenge wa Ruwenzori, ndetse banatwika ibiro by’ubuyobozi. Hari habanje kugaragara ubwumvikane bucye hagati y’abaturage n’abasirikare nyuma y’amasasu yumvikanye arashwe n’abantu batamenyekanye. […]

Iyi beef ifata intera hagati ya Eminem na Snoop ntizarangira nk’iya Tupac na Biggie?

ad.jpg

Ibintu bikomeje kuba bibi hagati y’Abaraperi 2 bari mu ba mbere b’ibihangange babayeho ku Isi kandi bari basanzwe bakorana bya hafi ari bo; Eminem na Snoop Dogg, aho bakomeje guterana amagambo basebanya ku mbuga nkoranyambaga kugeza no mu ndirimbo ziri gusohoka. Duhereye kuri Eminem, wiyita “imana ya Rap” (Rap god), aherutse gusohora version nshya ya […]

Abasirikare ba RDF bari bari muri Sudani y’Epfo na bo boherejwe muri Centrafrique

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko bwakiriye abasirikare b’u Rwanda bari bamaze igihe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bagiye gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo. Abasirikare 300 ni bo baraye bageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica baturutse i Juba muri Sudani y’Epfo. Ubutumwa […]

Kirehe iyoboye uturere 11 twatunzwe agatoki mu kurigisa ifumbire y’abahinzi

Raporo yakozwe n’inzego za Leta zirimo n’iz’ubugenzacyaha yagaragaje ko hari uturere 11 twahawe na Minisiteri y’ubuhinzi ifumbire kugira ngo tuyihe abahinzi kandi dukurikirane uko izashyurwa ariko ifite agaciro gasaga miliyari ikaba yararigishijwe. Nyuma abayobozi muri two bagize uruhare mu kuyitanga ntibagaragaje inyandiko zisobanura uko yatanzwe, abayihawe, ingano y’iyo bahawe, uko yishyuwe n’itarishyuwe uko ingana. Iriya […]

Mu gihe cya Noheli Abanyarwanda bagakwiriye kwiraba ivu – Opinion

Itariki ya 25 Ukuboza ni itariki abantu benshi by’umwihariko Abakristo baba bizihiza umunsi mukuru wa Noheli bavuga ko ariwo Yezu yavutseho gusa nubwo bimeze bityo siko byari bikwiriye kugenda ku Banyarwanda nubwo nabo biganjemo umubare mwinshi w’abayobotse Ubukristu ariko dukwiriye kwibuka ko turi Abanyarwanda dufite umuco wacu kuko n’iyi minsi mikuru twizihiza nayo ifite imizi […]

Rubavu: Abakongomani bishyura akayabo ngo babakune

Umuganga gakondo avuga ko hari abakobwa bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakaza mu Mujyi wa Rubavu baje gushaka serivisi yo gukuna aho batanga $100 ayinga Frw 100,000. Gukuna ni igikorwa cyo mu muco nyarwanda, aho umukobwa akurura imyanya ye y’ibanga ikaba miremire. Ibi hari abemeza ko byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu gukuna […]

Ubuhanga bwafashije umugabo kuryamana n’abagore 121 mu minsi 15 gusa

Umwami umwe wo mu Bushinwa mu buhanga bw’imibare, yaryamanye n’abagore 121 mu minsi 15 hagendewe uko yari yapanze indangaminsi. Mu Bushinwa bwa kera, imibare cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuva yavumburwa n’abo muri Egiputa, Mezopotamia n’Ubugiriki. Uyu mwami yari afite abagore bakurikira: Umwamikazi, inshoreke ze nkuru 3, abagore icyenda, abagore bato 27, abagore b’abacakara 81 kandi […]