Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme ukurikiranweho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukuboza BWIZA yari yabagejejeho inkuru y’uko umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wo mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka […]
Umuntu wa 75 yishwe na COVID-19 mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Mbere yatangaje ko umugabo wo mu mujyi wa Kigali yahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda bagera kuri 75. Uwitabye Imana uyu munsi yari afite imyaka 77 y’amavuko. Uretse uwitabye Imana, hanabonetse abantu 51 banduye kiriya cyorezo, bituma abamaze kucyandura bagera kuri 8,021 barimo abakize 6,339 […]
Nyamasheke: Barashinja Compassion kubasenyesha amazu ivuga ko igiye kububakira none barara banyagiranwa n’abana babo

Imiryango 14 irimo iyo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, irashinja umushinga Compassion international ukorera muri ADEPR paruwasi ya Bigutu kubasenyesha amazu yabo babagamo ibizeza kububakira, amezi ashize ari menshi barara banyagiranwa n’abana badafite aho babashyira, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kubatabara. Baganira na Bwiza.com, bavuze ko ibyo bakorewe biteye isoni no […]
Igisirikare cy’u Rwanda cyabonye umuvugizi mushya

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, bwagize Lt Col Ronald Rwivanga Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col Innocent Munyengango wari uwumazeho imyaka itatu. Lt Col Munyengango yari yarahawe ziriya nshingano asimbuye Maj Gen Safari Ferdinand. Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa Ushinzwe amasomo mu […]
Patrick Amuriat uri mu biyamamariza kuyobora Uganda yakorewe ibya mfura mbi (Amafoto)

Umukandida uhagarariye Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Patrick Oboi Amuriat, yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kuminjwaho ibyuka biryana mu maso na Polisi. Byabereye ahitwa Muwayo, ku muhanda Bugiri-Tororo. Umuyobozi w’ishyaka FDC, Wasswa Birigwa, yavuze ko Amuriat yahuye na ririya sanganya ubwo yamanuraga ikirahure cy’imodoka ye kugira ngo […]
Gisagara: Umwana w’imyaka 15 yapfuye nyuma yo gukubitwa na gitifu n’abapolisi

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wari utuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara biravugwa ko yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu wafatanyije n’abapolisi bamukubise imigeri n’ibibuno by’imbunda, bamufunze nyuma bakamujyana kwa muganga, akekwaho kuba umwe mu bana bato bateye […]
Goma: Inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Birere yahitanye abantu bane
Amakuru aturuka i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko abantu bane batakarije ubuzima mu nkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye yibasiye agace ka Birere mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukuboza. Iyi nkuru dukesha Kivutimes iravuga ko byari amarira muri aka gace nyuma y’urupfu rw’abo bantu bane bo […]
Ubuzima bw’icyamamare mu butasi cyakoreye ibihugu 2 bihanganye
George Blake yavutse ku itariki 11 ugushyingo 1922 amazina yahawe n’ababyeyi ni George Behar avukira mu Mujyi wa Rotterdams mu Buholandi akorera ubutasi bw’u Bwongereza n’ubutasi bw’u Burusiya mbere yo gufatwa agakatirwa agatoroka gereza agahungira i Moscow. Nyina umubyara yari Umuporotesitanti w’Umudage, naho se akaba yari Umuyahudi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza. Ise umubyara, Albert Behar, […]
Yikase igitsina ngo umugore yanze kumusura
Umugabo umwe wo muri Espagne yanzuye kwikata igitsina bitewe n’uko umugore we yanze kumusura aho yari ari muri gereza nk’uko bagenzi be byagiye bibagendekera. Amakuru y’uko uyu mugabo yikase igitsina, yatanzwe n’indi mfungwa yabonye uyu mugabo avirirana. Ngo mbere yo gukora ibi, yagize ati ” Igituma nitwa umugabo ni iki, none niba umugore wanjye ansuzugura, […]
Igisirikare cya Uganda ntikivuga rumwe na Bobi Wine ku rupfu rw’uwari umurinzi we
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye ibyatangajwe na Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri mu biyamamariza kuyobora Uganda wagishinje kwica uwari umurinzi we, kivuga ko uriya musore yahanutse ku modoka yihutaga. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza, Bobi Wine ni bwo yatangaje ko Francis Senteza wari umwe mu barinzi be yishwe […]