Hazel Hill: Umukobwa w’imyaka 13 wahesheje intsinzi u Bwongereza mu Ntambara ya II y’Isi

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2020, u Bwongereza bwizihije imyaka 80 yari ishize hatangiye Urugamba rw’u Bwongereza (Battle of Britain), mu Ntambara ya II y’Isi yose, rwahuje igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bwongereza (RAF) n’Igisirikare cyo mu kirere cy’Abanazi, aho umwana w’umukobwa w’imyaka 13, Hazel Hill tugiye kugarukaho yagize uruhare mu gutegura indege z’intambara zakoreshejwe […]
Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe

Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda, avuga ko mu myaka ine ishize hari umwuzukuruza w’Umwami w’ u Rwanda, Yuhi V Musinga witwa Thadee Fidele Muyenzi washimuswe n’abo yita “abakozi ba Leta.” Musinga yimye ingoma nyuma y’imvururu zo ku Rucunshu mu Kuboza 1889, atwara kugeza mu 1931. Diane Rwigara avuga ko uyu […]
Nta gahunda mfite yo kujya gushyingura Buyoya – Domitien Ndayizeye
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Domitien Ndayizeye, aravuga ko adateganya kwerekeza i Bamako mu mihango yo gushyingura mugenzi we wahoze ari perezida, Pierre Buyoya, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukuboza 2020 i Bamako. Avugana n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi, Domitien Ndayizeye yavuze ko nta wamusabye kujya muri Mali, kubw’ibyo nta gahunda afite. Ati “Mvugishije ukuri, nashakaga […]
Rusizi: Abitwaje intwaro bateye mu rugo rw’umuturage, bamwicira umugore
Abagizi ba nabi bitwaje intwaro saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza, bateye mu rugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidèle basiga bamuziritse, naho umugore we witwa Mukandayisenga Olive baramurasa nyuma aza gupfa. iby’iki gitero byabereye mu mudugudu wa Mpongora, akagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi. Amakuru BWIZA yahawe n’umwe […]
USA: Urukiko rwahamagaje ibikomangoma 2 bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati

Urukiko rwo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamagaje Igikomangoma cy’Ikamba cya Arabia Saoudite, Mohammed bin Salman (MbS)ndetse n’Igikomangoma cy’Ikamba cya Abu Dhabi, Mohammed bin Zayed (MbZ) mu rubanza baregwamo ibikorwa byo kwinjira mu makuru y’abandi nta burenganzira (hacking). Umunyamakuru wa Al Jazeera muri Liban, Ghada Oueiss niwe washyize ahagaragara ifoto […]
Ese koko ibi hari aho bihuriye n’itabwa muri yombi ry’umunyemari Paul Muvunyi?
Mu iperereza ryacyo ryimbitse, ikinyamakuru Taarifa cyandikirwa mu Rwanda kiravuga ko umunyemari Paul Muvunyi, ufunzwe kuva ku itariki 24 Ukuboza 2020 yaba arimo kuzira ubutaka yaguze mu 2013, kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, mu gihe ubugenzacyaha bwavuze ko bwamufashe bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Ni ubutaka bivugwa ko yaguze miliyoni […]
Rusheshangoga Michel yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 26
Myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya AS Kigali, yasezeye gukina umupira w’amaguru yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutangira ubuzima bushya bwo kubaka umuryango. Rusheshangoga yahamije ko yasezeye ku mupira asezera kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali. Ati: “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, […]
Messi yavuze igihe azafatira umwanzuro ku hazaza he, n’amakipe abiri adashobora gukinira
Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi, yahishuye ko azafata umwanzuro ku hazaza he muri FC Barcelona mu mpeshyi y’umwaka utaha, mu gihe hari amakuru menshi akomeje kumusohora muri iriya kipe y’i Catalunya. Ni nyuma y’uko mu mpeshyi ishize uyu munya-Argentine yari yasabye gutandukana n’iriya kipe, gusa akaza kuyigumamo mu buryo butunguranye nyuma y’uko Josep Maria […]
Kampala: Abanyarwanda babiri batwawe n’abataramenyekana mu modoka yijimye
Abanyarwanda babiri; Mathew Nsabimana na George Bazatoha bafashwe n’abantu bambaye gisiviri bataramenyekana, babatwara mu modoka zijimye. Ibinyamakuru birimo Virunga Post byagarutse kuri iyi nkuru bivuga ko aba bafashwe kuwa Kabiri aho Nsabimana ari mu kazi aho yari asanzwe afite akabari kazwi nka Bahamas bar and rounges gaherereye mu gace ka Rubaraga maze bamutegeka kurira Imoda […]
Igihugu cya mbere muri Afurika cyujuje miliyoni y’abanduye COVID-19
Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyageze ku bantu barenga miliyoni imwe banduye icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’ako abategetsi baho bemeje ko hari ubwoko bushya, bwandura vuba cyane, bwa coronavirus bwahabonetse. Ibitaro bimwe n’amavuriro byatangaje ko biri kwakira abarwayi benshi ubushobozi bwabyo bukaba buri hafi kurengerwa. Biteganyijwe ko Perezida Cyril […]