Isesengura: Amerika yaba ikiri umwigisha mwiza wa demukarasi?

us_riots.jpg

Ijambo ‘Demukarasi’ ni iritirano Abanyarwanda bakomoye ku ry’Igifaransa ‘democratie’ naryo rikomoka kuri ‘demokratia’ ry’Ikigiriki ryaremwe nyuma yo kunga amagambo abiri; ari yo ‘demo’ risobanuye abantu, na ‘kratos’ risobanuye ubutegetsi; yombi akaba asobanuye ‘ubuyobozi butoranywa n’abaturage’, hakiyongeraho ko ‘bukorera abaturage’. Nk’uko bigaragazwa n’abahanga barimo Larry Diamond na Leonarido Morlino mu nyandiko bise ‘Accessing the Quality of […]

Ubutaka budafite abo bwanditseho leta yabaye ibwisubije

Guhera ku itariki 31 Ukuboza 2020 ubutaka budafite abo bwanditseho bwabaye bwanditswe kuri leta by’agateganyo nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta […]

Uganda: Umusirikare yishe abantu bane barimo abashinzwe umutekano, na we araraswa

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, ziri gukora iperereza ku bwicanyi buvugwamo umusirikare wa kiriya gihugu warashe aba LDU babiri (Local Defense Unit), umupolisi umwe ndetse n’umuturage; na we bikarangira arashwe. Byabereye ahitwa Ganda ho muri Komini ya Nansana mu karere ka Wakiso. Umuvugizi Wungirije w’igisirikare cya Uganda, Col Deo Akiiki, yavuze ko uriya musirikare witwa […]

Yambwiye ko tutabana kuko ntari impfubyi-Umusore w’ i Kigali

Umusore w’i Kigali uvuga ko yitwa Kamana, avuga ko ibye n’umukobwa bakundana byazambye bitewe n’uko umukobwa yamenye ko afite nyina umubyara kandi we ashaka kuzabana n’umusore w’impfubyi yizera ko azamurinda ibitotezo bya nyirabukwe. Uyu musore yatangarije BWIZA ko uyu mukobwa bamenyaniye mu kazi, bakundana mu gihe cy’amezi atandatu ariko ku ngingo yo kubana, umukobwa ntabikozwa. […]

Ibitabo bimwe bisa n’ibica mu rihumye amadini bikabamo n’ubuyobe- Dr Hategekimana

Umushumba mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, akaba kandi umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza n’impuguke mu bijyanye n’iterambere, Dr Celestin Hategekimana, avuga ko hari abaturage banga gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitwaje aho basengera bitewe no kutumva neza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga cyangwa se bakaka bifashisha ibitabo birimo ubuyobe. Yabwiye RBA ko hari uburyo abantu bajya mu […]

Uko Abirabura b’Abanyamerika babarizwaga muri Black Panther bayobeje indege mu 1972

_115805515_m_mandj.jpg

Mu 1972, habayeho kuyobya indege kudasanzwe kwakozwe n’agatsiko k’abagabo batatu, abagore babiri, bo mu mutwe wa Black Panther, bari kumwe n’abana bakiri bato batatu, ubwo bayobyaga indege ya sosiyete ya Delta Airlines bakayikura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakayambutsa inyanja ya Atlantika bakayerekeza muri Afurika y’amajyaruguru, ariko kuva icyo gihe abakoze iki gikorwa ntibongeye […]

Igisubizo kidasanzwe cya Museveni ku bamusabye kubyina indirimbo umuhungu we akunda

Nyuma y’aho tariki ya 3 Mutarama 2021 umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ahishuye ko akunda indirimbo ‘Yerusalema’ y’abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 11, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko abakunzi be b’urubyiruko bamusabye kuyibyina, abaha igisubizo kidasanzwe. Perezida Museveni yagize ati: “Mu nama nyinshi twagiranye n’abayoboke bacu b’urubyiruko, rwagiye […]

Mashami ahangayikishijwe n’abakinnyi b’Amavubi badafite imbaraga zihagije

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yatangaje ko hari abakinnyi bafite imbaraga zidahagije (fitness), mu gihe habura iminsi mike ngo iriya kipe yitabire CHAN izabera muri Caméroun. Mbere yo kwerekeza muri Cameroun mu irushanwa rya CHAN, ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri na Congo Brazzaville yabatsinzemo umukino umwe undi bakawunganya 2-2. Nyuma y’umukino wa kabiri […]

Ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaza ko ubutekamutwe mu gihugu bwiyongereye aho miliyoni Rwf 280 zaburiwe irengero kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2020. Imibare ya BNR igaragaza ko mu byaha by’itekamutwe 141 hatikiriye izi miliyoni mu gihe izigera kuri 89 zagarujwe. Itekamutwe rikoresheje ikoranabuhanga niryo riza ku isonga mu gihe abaturage bagenda bahugukirwa no […]

Burundi: Umurwayi wa Covid-19 yafashwe nyuma yo gutoroka

Umurwayi wa Covid-19 witwa Amissi Bukuru ku wa 9 Mutarama 2021, yarafashwe nyuma yo gushakishwa yatorotse ibitaro bya Nyanza-Lac biherereye mu Ntara ya Makamba, tariki ya 8. Nk’uko SOS Media yabitangaje, uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, yageze mu Burundi avuye muri Afurika y’Epfo, ubwo yageraga ku mupaka uhuza Tanzania n’u Burundi, arapimwa, bamusangamo iki cyorezo. […]