Ykee Benda yandikiye Museveni amusaba gushyira Uganda muri Guma mu Rugo y’iminsi 3
Umuririmbyi Wycliffe Tugume ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Ykee Benda, yandikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni amusaba gushyira Uganda yose muri gahunda ya Guma mu Rugo. Ibaruwa Ykee Benda yandikiye Museveni yayanditse mu izina ry’Ishyirahamwe ‘Stingy men association of Uganda abereye umuyobozi. Guma mu Rugo uyu muhanzi yasabye yifuje ko yashyirwaho hagati y’itariki ya 12 […]
Umunyamakuru yambuwe ijambo ubwo yavugaga ku bibazo by’urugendo rw’Amavubi muri Caméroun

Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Karambizi Olivier yambuye ijambo umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu wa Radio B&B FM, wavugaga ku bibazo byaranze urugendo rw’Amavubi yari yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020. Byabereye mu kiganiro Minisiteri ya Siporo n’itsinda ryaherekeje Amavubi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 mu rwego rwo kurebera hamwe uko urugendo rw’Amavubi muri […]
Ijambo ‘UBURENGANZIRA’ rikwiriye gusimburwa n’ijambo ‘IBYANGOMBWA’
Ijambo ‘uburenganzira’ rizwi kandi rikoreshwa na benshi, rigasobanurwa nko guhabwa umudendezo wo gukora ibyo ushaka, kubaho uko uko ushaka, kuvuga ibyo ushaka, kurya ibyo ushaka, guhabwa ibyo ushaka n’ibindi,….Mu buyobozi bw’ibihugu hafi ya bwose bagira inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango yigenga yaba iy’imbere mu bihugu cyangwa se mpuzamahanga ivuga ko iharanira ubu burenganzira, yemwe hanashyizweho […]
U Bwongereza bwiyemeje gusaranganya inkingo za Covid-19 n’ibihugu bikennye
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinze ububanyi n’amahanga, Dominic Raab aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye gusaranyanga urukingo rwa Covid-19 n’ibihugu bikennye. Ni nyuma y’aho bamwe mu bayobozi mu bihugu bikennye n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kunenga ibihugu bikize birimo n’u Bwongereza, bibishinja gushaka kwikubira inkingo zose za Covid-19. Raab mu kiganiro yagiranye na Evening Standard tariki ya 29 […]
Nyamasheke: Inkangu yishe abasore 3 bavukana
Abasore 3 bava inda imwe barimo uw’imyaka 20, uwa 17 n’uwa 15 bari baryamanye, bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye ijoro ryose mu karere ka Nyamasheke, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne yabitangarije BWIZA, ngo hari mu ma saa […]
Uganda: Abitwa Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bikomwe n’abatuye Amuru
Abaturage batuye mu Karere ka Amuru muri Uganda bikomye abazwi nk’Abalaalo, babashinja gufatanya n’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu Karere ka Amuru, mu kubinjiramo, bakahaba bitemewe. Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda, benshi bafite inkomoko mu Rwanda gusa hari ababa bahaheruka kera batanakivuga neza, bakoresha cyane Olunyankole. Ni aborozi bimuka uko babonye urwuri rw’inka zabo. Inkuru ya Daily […]
RDC: FARDC irahakana amakuru y’abasirikare 400 baba baratorotse mu kigo cya Kamina?
Ubuyobozi bw’igisirikare cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, buranyomoza amakuru yavugaga ko mu Kigo cya Gisirikare cya Kamina haba hari abasirikare bigumuye bagatoroka igisirikare. Aya makuru yanemejwe kuri uyu wa Kabiri na minisitiri w’umutekano mu Ntara, Kis Kisala, avugana na Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Uyu aravuga ko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkorambaga y’uko […]
Nta mpamvu u Rwanda rwaba umwihariko- Ange Kagame kuri Rusesabagina
Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda, Ange Kagame avuga ko ntaho ku Isi nzima, abayobozi n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro, batashakishijwe ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bityo ngo u Rwanda narwo si umwihariko kuri iyi ngingo. Kuri Twitter, Ange Kagame yatangaga igitekerezo ku byanditswe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana […]
Abarimu basaga 4000 bari mu kazi nta mabaruwa akabashyiramo bafite
Abarimu 1,566 mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu ntibafite dosiye zuzuye, mu gihe abagera ku 4,087 mu barimu 23,617 bari mu myanya badafite amaburuwa abashyira mu kazi. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yumvaga ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibya Minisitiri w’Uburezi ku bibazo […]
UCI yemeje igihe Tour du Rwanda izabera
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ryemeje ko isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2021 rizaba guhera tariki 2-9 Gicurasi 2021. Tour du Rwanda yagombaga kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 gusa nta Munyarwanda urayegukana kuva yajya […]