Kenya: Umugabo yarashe umwambi umugore we aramwica bapfuye ibigori
Umugabo wo mu Mudugudu wa Kaptimom, mu Mujyi wa Elburgon, wo mu Ntara ya Nakuru mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Gashyantare, yarashe umwambi umugore we aramwica bapfuye imifuka y’ibigori. Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, DCI, uyu mugabo witwa Wilson Koech, yashakaga kugurisha ibi bigori ariko umugore we n’umuhungu we batabishaka. […]
Shaddyboo na Bruce Melodie mu bamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarimo Umuhanzi Itahiwacu Bruce ‘Bruce Melodie’ na Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga Nkoranyambaga nka Shaddyboo, bahuje imbaraga n’Abanyarwanda batari bake mu kwamagana abakomeje gukwirakwiza ubutumwa bupfobya n’ubuhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva iki cyumweru cyatangira ku rubuga rwa Twitter hari kunyuzwa ubutumwa buri mu ntero igira iti: “Twiyamye Abapfobya”, bwamagana abakomeje gukoresha imiyoboro itandukanye y’itumanaho bakwirakwiza […]
Abacuruza MoMo bashinja MTN kubambura, ubajije ikamufungira ‘sim card’
Hari abatanga serivisi ya ‘Mobile Money’ bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ikigo cy’itumanaho cya MTN kimaze igihe kibambura amafaranga ya komisiyo bagenerwa ku kwezi, ubajije ikibazo cye akaba afungirwa umurongo (sim card). Nk’uko tubikesha RadioTV10, aba bakozi batanga serivisi yo kubika, kohereza no kubikura amafaranga, bavuga ko bamaze kwamburwa na MTN inshuro zirenze […]
Ingurube z’ i Gicumbi zisigaye zihabwa amata
Aborozi n’abacunda amata bo mu Karere ka Gicumbi, bafashe umwanzuro wo guha ingurube amata kuko babuze isoko, abatazifite bakayabogora. Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n’ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw’inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n’umuturage uri kuyamuhera […]
Sudani: Imyigaragambyo yamagana izamuka rikabije ry’ibiciro iragenda ifata intera
Kuri uyu wa Kabiri, imyigaragambyo yakajije umurego mu bice byinshi bya Sudani kubera ubuzima buhenze mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavugaga ko zishyigikiye ingufu za guverinoma nshya mu kuzamura ubukungu. Guverinoma nshya y’iki gihugu, irimo n’abahoze ari abayobozi b’inyeshyamba, yashinzwe gukemura ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye iki gihugu […]
Ishyaka riri ku butegetsi ryamaganye abasabira Magufuli indi manda
Ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Repubulika ya Tanzania, ryateye utwatsi bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko baribereye abayoboke, batangiye gusaba ko Perezida Dr. John Magufuli yazayobora indi manda. Ni nyuma y’aho aba bagize Inteko baherutse gutanga igitekerezo, basaba ko Itegekonshinga ryavugururwa, Magufuli uri kuyobora manda ya kabiri, akazemererwa kuyobora iya gatatu. […]
Abongereza baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, bizajya bibahenda
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ubuzima, Matt Hancock kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021 yatangaje amabwiriza agenewe Abongereza bazajya baturuka mu bihugu 33 birimo u Rwanda, aho bigaragara ko bizajya bibatwara amafaranga atari make. Nk’uko tubikesha Euro News, Hancock yatangaje ko guhera tariki ya 15 Gashyantare, abaturuka muri ibi bihugu mu gihe bageze ku kibuga cy’indege […]
Centrafrica: Ingabo za leta zifashijwe n’iz’u Rwanda zigaruriye Umujyi wa Bouar
Kuri uyu wa kabiri, itariki 09 Gashyantare, igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya, cyigaruriye Umujyi wa Bouar, aho nyuma yo kuwigarurira amafoto agaragaza ingabo muri mu gace ka PK 0 muri uyu mujyi yahise atangira gukwirakwizwa. Imirwano ikomeye yabaye ku matariki 9 na 17 Mutarama yari yatumye ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo, ndetse […]
Tanzania: Abajenerali batanu bishwe na COVID-19 mu gihe kitageze ku byumweru bibiri
Abasirikare batanu bo mu gisirikare cya Tanzania bo ku rwego rwa ba Brigadier General, bamaze gupfa mu gihe kitageze ku byumweru bibiri bazize icyorezo cya COVID-19, Guverinoma ya kiriya gihugu yo ikavuga ko bazize indwara z’ubuhumekero. Amakuru avuga ko aba basirikare uko ari batanu bapfuye mu gihe cy’iminsi 13, leta ikavuga ko bazize ‘umusonga’. Abapfuye […]
Musanze: Uruhinja rw’iminsi itatu rwakuwe mu musarani ari ruzima
Amakuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahitwa Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ni ay’umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana. Uyu mugore akimara kumva uwo mwana yagize amatsiko yegera aho aririra […]