U Rwanda mu maraso, u Rwanda ku mutima_Gwet wahawe ubwenegihugu

Tariki ya 3 Gashyantare 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahaye ubwenegihugu abantu batandatu; barimo Yann Gwet ukomoka muri Caméroun hamwe n’umugore we Sidonie Kouam Gwet. Yann Gwet wavukiye mu mujyi wa Douala muri Caméroun mu 1982, ni umunyamakuru, akaba yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu […]