Me Gashema arahakana ibivugwa ko Idamange atari we wamwihitiyemo ngo amwunganire

Me Gashema Felicien wunganira Idamange Iryamugwiza Yvone arahakana amakuru avuga ko uwo yunganira atari we wamwihitiyemo ahubwo hari abandi bamutumye kumuburanira. Idamange yamenyekane mu minsi ishize kubera amagambo yagiye atangariza ku muyoboro we wa Youtube yavugiyeho amagambo atarakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo n’ubutegetsi bikamuviramo gutabwa muri yombi ku itariki 15 Gashyantare. Kuwa 22 Gashyantare nibwo […]

Haiti: Imfungwa zisaga 400 zatorotse, abantu 25 barimo umuyobozi wa gereza barahagwa

1614393524759_haiti_prison_16-9_20475072_2051310_20210227130232d5e83043-3fec-4513-9eef-383af9dfafa5.jpg_sd_1280x720.jpg

Imfungwa zisaga 400 kuri uyu wa Gatanu zari zikiruka nyuma yo gutoroka gereza yo mu gihugu cya Haiti, mu gutoroka kwaranzwe n’ubugizi bwa nabi bukabije bwasize abantu 25 barimo n’umuyobozi wa gereza bishwe. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byerekanye byibuze imirambo itatu irambaraye hanze ya gereza kuwa Kane na zimwe u mfungwa zafashwe mu zari zatorotse. “Abantu […]

Luanda: Ibiganiro by’amahoro hagati ya Centrafrica n’inyeshyamba byongeye gusubikwa

Mu gihe mu gihugu cya Centrafrica hakomeje ibikorwa bya gisirikare byo kwigarurira imijyi yari yarigaruriwe n’imitwe y’inyeshyamba nk’aho muri iki Cyumweru igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda kigaruriye Umujyi wa Bossangoa, ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu biyobowe na ICGLR byongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri. Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari […]

Amerika yashinje igikomangoma Salman uruhare mu rupfu rwa Khashoggi

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018. Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo “gufata cyangwa kwica” Khashoggi. Iti ” “Dusanga igikomangoma Muhammad bin […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye umukozi wo mu rugo wibye umwana yigeze kurera

Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Gatanu itariki 26 Gashyantare 2021, bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 umukobwa w’imyaka 18 wibye umwana w’imyaka 4 yigeze kurera afatanyije n’umumotari ariko asabirwa kugabanyirizwa ibihano kuko yari ataruzuza imyaka y’ubukure, mu gihe umumotari we yasabiwe gufungwa imyaka 10. Nyuma y’uko avuye mu rugo yakoragamo mu kwezi kwa […]

Perezida Joe Biden yaganiriye na Kenyatta kuri terefoni, amuha umukoro

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasabye Uhuru Kenyatta wa Kenya gukoresha umwanya yitegura guhabwa nk’umuyobozi w’akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe mu kurangiza amakimbirane ari muri Sudani na Ethiopia. Byari mu kiganiro cya mbere aba bombi bagiranye kuri terefoni kuva Biden yarahirira kuyobora Amerika muri Mutarama uyu mwaka. […]

Umunyamakuru wavuze ko ‘ mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’ mu rukiko

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021, ni bwo Urukiko Nshinjabyaha rwa Paris rwahamagaye bwa mbere Umunyamakuru Natacha Polony ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ” mu gihe cya jenoside Abanyarwanda bose bari amasarigoma arwana akicana’. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio […]