Kimenyi Yves na we yateye ivi asaba Miss Muyango kumubera umugore
Umuzamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yateye ivi kuri iki cyumweru asaba umukunzi we Uwase Muyango ko yazamubera umugore. Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho wabereye muri Gasabo mu murenge wa Kinyinya muri Kagugu aho yamusabye kuzamubera umugore. Uwase Muyango wagukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi […]
Rwamagana: Barinubira amashuri yubatswe mu kibuga cyakiniragaho ibigo by’amashuri 5
Abanyeshuri n’abarimu barinubira ko ikibuga cyakoreshwaga n’ibigo by’amashuri bitanu byose byubatse ku butaka bwa Paruwasi ya Rwamagana cyarubatswemo amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucuke mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu visenti wa Pawulo. Umwarimu wigisha muri kimwe mu bigo bitanu byifashishaga icyo kibuga bari barahaye izina ku mukino yabwiye Bwiza ko kubaka amashuri byonyine bidahagije hadatekerejwe […]
Abanyarwanda babiri binjijwe mu rukiko rw’Umuryango wa EAC
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC yabaye kandi yatumijwe na Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi ucyuye igihe muri iyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 27 Gashyantare, Abanyarwanda Richard Muhumuza na Anita Mugeni bahawe imyanya mu Rukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ. Richard Muhumuza mu rugereko rw’ibanze rwa EACJ mu gihe Anita […]
Nyamagabe: Abo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe bahangayikishijwe n’ikiraro kibahuza

Abaturage bo mu mirenge ya Mbazi na Kibumbwe, mu Karere ka Nyamagabe, ho mu Ntara y’Amajyepfo, barasaba Leta kubakorera iteme/ikiraro kibahuza kuko kibateye ubwoba. Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge baganiriye na Bwiza.com ubwo yasuraga iki kiraro gihuza iyi mirenge yo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko iki kiraro kibateye ubwoba kuko benshi batabasha […]
Dr Agnes Binagwaho mu Banyafurikakazi 10 bari guhesha ishema Afurika

Abenshi muri aba bagore ni abarwana batitaye ku ishusho iri mu mitwe y’Abanyafurika benshi y’uko abagore akamaro kabo ari ukubyara no kuba mu rugo, ariko kuri iyi nshuro turabagezaho urutonde rw’abagore 10 bari guhesha ishema Afurika nk’uko tubikesha Afrikbuzz.com. 10 – Ngozi Okonjo-Iweala Uyu mugore ukomoka muri Nigeria niwe Munyafurikaka wa mbere watorewe kuyobora Umuryango […]
Leta ya Afurika y’Epfo yabuze icyo ivuga ku iyicwa ry’uwari umuhuzabikorwa wa RNC
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabuze ibisobanuro itanga ku rupfu rw’Umunyarwanda, Seif Bamporiki wari mu bayobozi bakuru ba RNC muri iki gihugu, aho kugeza n’ubu bavuga ko batazi icyo babikoraho. Umwe mu bayobozi bakuru muri Afurika y’Epfo ati “Ntituramenya icyo twabikoraho. Polisi ntacyo iratubwira kubw’ibyo ntitubizi.” Seif Bamporiki wari Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afurika y’Epfo, yishwe […]
Al Jazeera yasobanuye uko yabonye ‘amakuru y’ibanga’ yerekeye Rusesabagina
Tariki ya 26 Gashyantare 2021 ni bwo igitangazamakuru Al Jazeera cy’Abanya-Qatar cyatangaje ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, Busingye Johnston yatangaje ko Leta yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, imukuye i Dubai. Nk’uko bigaragara mu mashusho, Minisitiri Busingye yabitangarije umunyamakuru Marc Lamont Hill mu kiganiro bagiranye mu minsi ibiri ikurikiranye. Ubwo […]
U Rwanda rurateganya kubakira imiryango igera ku 14,000 yimuwe n’ibiza
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubakira imiryango igera ku 14,000 yimuwe n’ibiza. Byatangajwe na Habinshuti Philippe ushinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza, ubwo yavugaga ku bibazo byatewe n’ibiza mu gihe gishize ndetse n’iteganyagihe ryo kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2021, nk’uko The New Times ibivuga. Habinshuti […]
USA: Umugore wa El Chapo wishyikirije ubutabera agiye kumena amabanga

Umugore w’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, El Chapo, kuri ubu ufungiye muri muri Amerika, niwe wishyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Kabiri ushize, ashaka kurinda abana be ndetse kuguma muri iki gihugu nawe akamena amabanga menshi y’umutwe w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge wa Sinaloa Cartel wari ukuriwe n’umugabo we. Uyu mugore wa El Chapo Guzmán witwa Emma […]