Rutura yabwiye umukunzi we Fiona ‘wahohotewe’ na Dr Kayumba ko amushyigikiye
Umunyarwenya akanaba umunyamakuru wa Radio Kiss FM, Arthur Nkusi ‘Rutura’, yabwiye umukunzi we Muthoni Fiona ko amushyigikiye, nyuma y’uko atangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher wahoze amwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu ijoro ryakeye ni bwo Fiona usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa yeruye agatangaza ko ari we Dr Kayumba […]
Messi anezezwa no kwica abanyezamu_Willy Caballero
Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi “ashimishwa no kwica abanyezamu” iyo yinjiye mu kibuga, nk’uko byatangajwe na Willy Caballero uhamya ko uriya munya-Argentine ahorana intego yo kunyeganyeza inshundura. Birajyana no kuba Messi amaze kwigwizaho imihigo itabarika mu myaka irenga 15 amaze muri FC Barcelona amaze gutsindira ibitego 663, bikamugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu […]
Mynmar: Abantu 89 biciwe mu migaragambyo bari baburiwemo ko bari buraswe mu cyico
Abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe mu bongeye kwigaragambya, bica abasaga 89 mu gihe abahiritse ubutegetsi barimo kwizihiza umunsi w’ingabo. Abantu batari munsi ya 60 kandi bishoboka ko barenga 90 bapfuye, nkuko amakuru abivuga, mu gihe barengaga ku byo bari baburiwe n’igisirikare bakigaragambya bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi. Abigaragambya bagiye mu mihanda yo mu mujyi mukuru Yangon no […]
Perezida Museveni na Madamu we bahawe urukingo rwa COVID-19
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Madamu we, Janet Kataha Museveni, batangaje ko bahawe urukingo rwa mbere rw’icyorezo cya COVID-19. Perezida Museveni na Madamu we bakingiriwe mu gace ka Nakasero nk’uko yabyemeje kuri Twitter. Ati: “Madamu wanjye Janet Museveni nanjye twafatiye urukingo rwacu rwa COVID-19 muri Nakasero. Ndashishikariza abanya-Uganda bose bemerewe gufata uru rukingo […]
Nashatse kumufata akizwa na nde? Mu 2017 nta bugenzacyaha bwabagaho se? – Dr Kayumba
Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy, Dr Kayumba Christopher avuga ko atiyumvisha uko hari umukobwa umushinja kumufata ku ngufu mu 2021 mu gihe mu 2017 hari ubugenzacyaha yari kwitabaza muri icyo gihe ndetse akibaza uwaba yaramutabaye icyo gihe Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda humvikanye umukobwa witwa Muthoni Fiona uvuga ko Dr Kayumba yashatse kumufata ku […]
Gen Venance Mabeyo yavuze ko afite ibanga Magufuli yamusabye kumenera Perezida Samia
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, yavuze ko hari ibanga Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida w’icyo yasize amubwiye; yifuza kuzabwira Perezida mushya, Samia Suluhu Hassan. Gen Mabeyo yabitangaje ejo ku wa Gatanu, ubwo yari mu gace ka Chato mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania Magufuli yashyinguwemo. Ati: “Ubwanjye hari ibyo yambwiye […]
Zabyaye amahari hagati ya Dr Kayumba na Miss Fiona umushinja kumufata ku ngufu
Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yeruye avuga ko ariwe wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher. Dr Kayumba icyo gihe yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ko hari mugenzi we wamusabye kumwandikira ko Dr Kayumba yigeze gushaka kumufangirana […]
Abigaragambya bafite ibyago byo kuraswa mu mutwe no mu mugongo-Gen. Aung wahiritse ubutegetsi muri Myanmar
Umusirikare wafashe ubutegetsi muri Myanmar, Gen. Mini Aung Halaing yasezeranyije “kubungabunga demokarasi”, mu gihe ubutegetsi bwe bwaburiye abigaragambya bamagana abahiritse ubutegetsi bwari busanzweho ngo ntibajye mu mihanda kuko hari amahirwe ko bazaraswa mu mutwe no mu bwonko, aho bitashoboka ko mwenadamu arusimbuka. Gen. Aung Hlaing yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, mu ijambo rijyanye no kwizihiza umunsi […]
AU yakirije yombi raporo igaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wakirije yombi raporo yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bufaransa igaragaza ko kiriya gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi raporo yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ejo ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryari rimaze risesengura inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri […]
Umudiyakoni yatanze ibyifuzo 62 byakemura akavuyo mu mikorere ya ADEPR
Umudiyakoni k’Umudugudu wa Nyakagezi, Paruwasi Gashenyi, Ururembo rwa Muhoza, Rwanziyekare Jean Baptiste, yandikiye Umuvugizi wa ADEPR ibyifuzo 62 we avuga ko byakemura akavuyo mu miyoborere ya ADEPR mu Rwanda haba ku mudugudu na paruwasi. Mu ibaruwa ye yahaye BWIZA, akayohereza n’Umuvugizi wa ADEPR avuga ko hari ibyo abona byakosorwa ku mududgudu no mu zindi nzego […]