Apôtre Mutabazi avuga ko Dr Kayumba n’ishyaka yashinze ari ‘opozisiyo’ ifatika

Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice uyobora itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ avuga ko Dr Christopher Kayumba n’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) aherutse gushinga, ari we opozisiyo ya mbere ifatika ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rigize. Apôtre Mutabazi ukunze kumvikana avuga ku ngingo zitandukanye zirimo na politiki, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yo […]

Perezida Ndayishimiye yamaganye yivuye inyuma Coup d’Etat iheruka gupfuba muri Niger

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamaganye kuri uyu wa Kane ihirika ry’ubutegetsi riheruka gupfuba muri Niger, ashimangira ko u Burundi butazigera na rimwe bwemera ifata ry’ubutegetsi ridakurikije itegeko nshinga. Ni ibikubiye mu butumwa Perezida Ndayishimiye yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter. Ati: “Twamaganye mu buryo bukomeye igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri Niger mu […]

Ubushobozi bw’ingabo za Angola zirwanira mu kirere (Imibare)

embraer_312.jpg

Ingabo za Angola ni zimwe mu zikomeye ku mugabane wa Afurika, zikaza ku mwanya wa 66 mu bihugu 140 nk’uko raporo ya Global Fire Index itegurwa n’urubuga Global Fire Power yasohotse muri uyu mwaka ibyerekana. Iyi raporo yerekana ko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere, FANA (Força Aérea Nacional de Angola) zihagazeho cyane kuri uru […]

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu nzira zo gukorwamo amavugurura

Mu mushinga w’itegeko rishya risaba ivugurura rikomeye mu mikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, harimo no guhindura izina ry’uru rwego. Mu ivugurura, umushinga w’itegeko wasabye ko izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yahindurwa izina ikitwa Itorero ry’u Rwanda. Uyu mushinga w’itegeko urasaba kandi ko Itorero yibanda kuri gahunda z’abakorerabushake mu gihugu ndetse no mu mahanga. Rosemary Mbabazi, […]

FC Barcelona yatangiye ibiganiro byo kureba ko yasinyisha Erling Haaland

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangira ibiganiro n’abahagarariye Braut-Erling Haaland, bigamije kureba ko uyu rutahizamu w’Umunya-Norvège yayerekezamo. Haaland w’imyaka 20 y’amavuko akinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage, akaba umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane bifuzwa n’amakipe y’ibigugu i Burayi. Uyu rutahizamu amaze gutsindira Dortmund ibitego 49 mu mikino 49 amaze kuyikinira kuva yayigeramo […]

Nyamagabe: Abagore n’abakobwa baremeza ko ibiciro bya cotex bikibagoye

Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Karama, barasaba Leta ko yabafasha ibiciro bya cotex bikagabanyuka kuko bikibagoye kandi bazicyenera buri kwezi, aho bavuga ko iyo bazibuze bitabaza ibitambaro ariko batizeye isuku yabyo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye zikomoka ku mwanda mu myanya y’ibanga. Ubwo […]

Uganda: Amabandi yashize ubwoba yibye mu rugo rwa Lt. Gen. Andrew Gutti

Agatsiko k’amabandi yashize ubwoba mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ushize kinjiye mu rugo rw’Umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti, kiba imashini ihinga izwi nka “tractor”. Ibi byabereye mu giturage cya Iriiri mu Karere ka Napak. John Lokut, umunyamabanga ushinzwe umutekano muri iki giturage, yavuze ko aya mabandi yatwaye iyi […]

Abarundi baba muri CAR barubashywe kubera ubutwari ingabo zabo zigaragaza

Abarundi baba muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) tariki ya 30 Werurwe 2021 bavuze ko bubashywe kubera ubutwari ingabo zabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza. Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje ejo hashize, ababa mu murwa mukuru wa CAR, Bangui, babibwiye Umukuru w’Igihugu wabo, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga, mu ruzinduko rw’iminsi itatu yari afite […]

Raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda izagira ingaruka ku mibanire na Afurika yose – Perezidansi

Perezidansi y’u Bufaransa iravuga ko ibyavuye muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda bishobora kuzazana ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi ariko bizanagira ingaruka ku mibanire y’u Bufaransa n’umugabane wa Afurika wose. Kuva ku ruhare rw’Abafaransa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugeza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ubukoloni […]

Beni: Inyeshyamba zishe abaturage 29 zishimuta abandi 50

Abasivili 29 barishwe abandi 50 barashimutwa mu gihe cy’iminsi ibiri y’ibitero by’inyeshyamba za ADF mu biturage bya Moliso, Beu-Manyama na Musangwa, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Ubu bwicanyi bwakozwe ku wa kabiri ushize no kuwa Gatatu, ku itariki 30 na 31 Werurwe 2021. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano na Sosiyete Sivile, aravuga […]