Rubavu: Haravugwa ikimenyane mu kugena abemererwa kujya i Goma
Abakorera ubucuruzi hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo Kinshasa, barashinja abayobora amatsinda bibumbiyemo gukoresha ikimenyane mu kugena abemerewe kwambuka. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa RDC n’iy’Uburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda. Ni inama yabaye mu gihe hari hashize amezi […]
RDC: Urubyiruko rwafashe imihoro, rujya guhiga abarwanyi ba ADF
Urubyiruko rutuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mata 2021 rwafashe imihoro, rujya guhiga abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF bamaze iminsi bica abaturage. Nk’uko Actualite dukesha aya makuru yabitangaje, uru rubyiruko rwavuye mu mujyi rwerekeza mu gace ka […]
Icyamamare Akon yasuye Perezida Museveni iwe mu rugo (Amafoto)

Umunyanyamerika ufite inkomoko muri Sénégal, Aliaune Damala Badara Thiam wamamaye mu muziki nka Akon; kuri uyu wa Gatanu yasuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda i Rwakitura aho atuye. Akon yari aherekejwe n’umugore we Rozina Negusei, bakigera Rwakitura bakirwa n’abarimo Perezida Museveni wari kumwe n’umugore we, Janet Museveni. Perezida wa Uganda Kuri Twitter yavuze ko uruzinduko […]
Umusore yateje umuvundo mu muhanda wa Kampala ngo atere ivi (videwo)
Umusore witwa Sam Kaggwa yateje umuvundo mu muhanda umwe wo mu Mujyi wa kampala kugira ngo asabe umukobwa bakundana, Hope kuzamubera umugore. Amashusho BWIZA ikesha NTV agaragaza Kaggwa yateye ivi mu muhanda rwagati ari nako atuma imodoka zidahita. Byabaye amahire n’ubwo Hope yari yarangaye, yaje kubibona aramubwira ngo “yego”. Umukobwa byagaragaraga ko yatunguwe, amamodoka avuza […]
Gicumbi: Umupolisi yarashe uwaherukaga gusambanya umwana w’imyaka 7, yarangiza akamwicisha igisongo
Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Kwizera Aime Fidèle wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi yarangiza akamwicisha igisongo, yarashwe na Polisi ashaka gutoroka ubwo yari aherekejwe agiye ku bwiherero. Ku wa 31 Werurwe nibwo uyu musore wo mudugudu wa Taba, akagari ka Byaruyumba ho mu murenge wa Manyagiro i Gicumbi; ysambanyije umwana w’imyaka irindwi […]
Nyamagabe: Barasaba Leta kongera ubukangurambaga bwo gukoresha udukingirizo no kutubegereza
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka Akagari ka Nyamugari; mu midugudu ya Kigarama na Karama ahari agasantere kazwi nko mu Kabuga ka Murico barasaba Leta ko yashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gutinyura abaturage bakajya bakoresha udukingirizo bakanatwegerezwa hafi. Hishamunda Joseph utuye muri aka gace yabwiye BWIZA ko akurikije uko abona […]
Kenya nayo yashyizwe ‘ku rutonde rutukura’ rw’Ubwongereza
Ubwongereza bwashyize Kenya ku ‘rutonde rutukura’ kubera impungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa coronavirus. Guhera tariki 09 z’ukwezi kwa kane, abagenzi bavuye cyangwa baciye muri Kenya, Philippines, Pakistan, na Bangladesh ntibazamererwa kwinjira mu Bwongereza. Ibi bihugu byiyongereye ku bindi bigera kuri 30 byashyizwe kuri urwo rutonde n’Ubwongereza kubera izo mpungenge. Abafite ‘passports’ z’Ubwongereza na Irland n’abafite […]
Uwunganira Kabuga Felicien wifuzaga kuva mu rubanza rwe yategetswe kurugumamo
Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga Felicien, yangiwe n’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na ICTR, kuva muri uru rubanza yari yasabye ko yavanwamo kubera ubwumvikane bucye hagati ye n’uwo yunganira. Muri Mutarama nibwo Altit yandikiye uru rukiko rwasigariyeho urwa Arusha (UNIRMCT), asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu […]
U Burundi bwashimiye u Rwanda ku bw’ubushake bwarwo mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi
Guverinoma y’u Burundi yashimye iy’u Rwanda, ku bw’ubushake rukomeje kugaragaza mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka ikabakaba itandatu warangiritse. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibitangazamakuru bitatu by’i Burundi byari bimaze igihe bikorera ku butaka bwarwo. Ibi bitangazamakuru birimo Radio RPA na Inzamba; cyo kimwe na Televiziyo Renaissance […]
Covid-19: U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku rutonde rutukura
Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 2 Mata 2021 yagumishije u Rwanda ku rutonde rutukura, rubuza abaturuka mu bihugu baruriho kujyayo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyihinduranyije cyabonetse mu bihugu birimo Afurika y’Epfo. Kuri uru rutonde rwari rusanzwe ruriho ibihugu 33, hongereweho ibindi bitandatu birimo Kenya, Pakistan, Bangladesh na Philipiness; bimwe muri byo […]