Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi

img_20210407_191410.jpg

Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umugore w’umuzunguzayi yari ifatiye ku muhanda, ivuga ko uwo mugore ari we wabwiyambitse kugira ngo atere ubwoba abapolisi. Kuva ejo ku wa Kabiri ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye amafoto agaragaza hari umupolisi wasaga n’aho ahanganye n’umugore wari wambaye ubusa. Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe hafi y’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu […]

Ethiopia: Amakimbirane akaze hagati ya leta ya Afar na Somali yaguyemo abagera ku 100

Byibuze abantu 100 biciwe mu makimbirane hagati ya leta ebyiri zigize Ethiopia nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibanze muri iki gice. Iyi mirwano yadutse kuwa Gatanu, yakomereje kuri uyu wa Kabiri ushize hagati ya Leta za Afar na Somali nk’uko byemejwe na Ahmed Humed, Komiseri wungirije wa Polisi yo muri Afar. Ali Bedel, Umuvugizi wa Leta ya […]

Abahakana amateka niba bitabatera isoni, kuki twagira ubwoba bwo guhangana na bo?_Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kutagira ubwoba bwo guhangana n’abapfobya amateka y’u Rwanda, mu gihe na bo batagira isoni zo kubikora. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ku Banyarwanda n’abashyitsi ijambo rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi. Ni umuhango wabereye muri Kigali Arena, nyuma yo kunamira […]

Nyamagabe: Barasaba Leta kubaha umuyoboro w’amazi meza n’amavomo niyo bajya bayishyura

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kibumbwe, Akagari ka Bwenda umudugudu wa Murwa barasaba Leta ko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu mudugudu batuyemo ndetse n’amavomo niyo bajya bishyura ayo mazi ariko bakavoma hafi yabo kandi amazi meza kuko ngo n’amavomo ahari yubatswe mu myaka yashize ategereye benshi kandi adahorana amazi meza. Umuturage […]

Burundi: Umugabo n’umugore we bishwe nabi kubera gukekwaho amarozi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugabo n’umugore we bishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, mu Ntara ya Cibitoke. Aba biravugwa ko bishwe kubera gukekwaho amarozi mu gihe ababishe bahise babura bataramenyekana. Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga ko aba bantu […]

Uri umwana nkaba umubyeyi, genda ukore akazi niwanga tuzabonana_Perezida Samia

maxresdefault-16.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yasabye umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu bwato, TASAC (Tanzania Shipping Agencies Corporation), Kaimu Mkeyenge gukora cyane, ko nibidakunda bazabonana. Mu ijambo rye ubwo yarahizaga abayobozi bashya kuwa 6 Mata 2021, Perezida Samia yasabye Mkeyenge nk’umuntu umaze igihe muri TASAC gukora cyane kuko ahawe inshingano n’umubyeyi. Samia ati: “Mkekyenge naguhisemo […]

France: Minisitiri LeDrian na Meya wa Paris bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – Amafoto

eyw7evkxeaajsym.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021 mu gihe u Rwanda n’Isi byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, mu gihugu cy’u Bufaransa, Ambasaderi François Ngarambe, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Yves LeDrian n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, bashyize indabo ku rwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe […]

Uganda: Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa batabawe

burun.jpg

Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa mu bihugu by’Abarabu ku mugabane wa Aziya, batabawe n’inzego zishinzwe umutekano zo muri Uganda, batanu bakekwaho gutegura umugambi wo kubagezayo batabwa muri yombi. Observer dukesha aya makuru ivuga ko tariki ya 4 Mata 2021 urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CID) rwakiriye amakuru y’uko hari Abarundikazi 30 binjijwe mu gihugu, hari […]

Perezida Kagame na Madamu we bunamiye Abatutsi bazize Jenoside (Amafoto)

img_20210407_124304.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994 mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250. Ku itariki nk’iyi ya 07 Mata buri mwaka, ni […]

Kwibuka 27: Guterres arahamagarira Isi kurwanya ababiba urwango

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres kuri uyu wa 7 Mata 2021 yahamagariye abatuye Isi kurwanya amatsinda y’abantu babiba urwango. Ni ubutumwa yatanze mu gihe yifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100. Guterres yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]