Bwa mbere mu mateka Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa Champions league

Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gusezerera PSG yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Ni ibitego birimo bitatu by’Umunya-Argeria Riyad Mahrez wafashije ikipe ye gutsinda PSG ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza wabereye […]

Haravugwa impfu z’impinja 20 mu cyumweru kimwe muri Neo y’Ibitaro bya Ruhengeri

Umwe mu bakorera akazi kabo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze utashatse ko amazina ye atangazwa kubera uburemere bw’amakuru yatanze, avuga ko mu minsi mike ishize mu cyumweru kimwe muri ibyo bitaro muri Neo yaho hapfuye impinja zigera kuri 20 ku mpamvu yatumye bamwe bakuka umutima. Uyu wahaye amakuru BWIZA yavuze […]

AS Kigali yatsinze Police FC, Espoir yihaniza Mukura VS

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro ya mbere mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Kabiri, yasize ikipe ya AS Kigali itsinze Police FC igitego 2-0, Mukura VS itsindwa na Espoir. AS Kigali yari yakiriye Police FC kuri Stade Amahoro, mu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yitwaye neza ku […]

Burundi: Minisitiri Ndabaneze yazize indege ya Leta yagurishije

Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe Ubucuruzi, Ubwikorezi, Ubukerarugendo n’inganda, yazize indege ya Leta y’u Burundi aheruka kugurisha. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye uriya muminisitiri, kubera “ibikorwa bye byashoboraga guhungabanya ubukungu bw’igihugu no kwanduza isura y’u Burundi.” Icyo gihe Guverinoma y’u […]

José Mourinho yabonye akazi gashya

Umunya-Portugal José Mourinho waherukaga kwirukanwa mu kipe ya Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza, yamaze kugirwa umutoza wa AS Roma yo mu Butaliyani. Mourinho yasinye muri Roma amasezerano yo kuyitoza kugeza muri Kamena 2024, nk’uko bimaze gutangazwa n’iriya kipe ibinyujije kuri Twitter yayo. Iti: “Ikipe ishimishijwe no gutangaza ku mugaragaro ko yageze ku bwumvikane na José […]

Kicukiro: Umusore witeguraga ubukwe yatewe amabuye kugeza apfiriye mu maso y’umukunzi we

Umusore witwa Etienne Ntacyabukura, wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe amabuye ari kumwe n’umukunzi we bateganyaga kurushinga, ubwo bateguraga ibijyanye n’ubukwe bwabo. hagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore Ntacyabukura wari kumwe n’umukunzi we yatewe amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka. Amakuru ava […]

Tour du Rwanda 2021: Nta Munyarwanda uza mu 10 ba mbere

e0isx5nwuaaf4yu.jpg

Urutonde rusange rw’agateganyo ruragaragaza ko Sanchez Vergara Brayan Stiven watsinze agace ka Kigali-Rwamagana ari we uyoboye. Nta Munyarwanda uza mu icumi ba mbere. Abanyarwanda babiri, Aleluya Joseph na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yikuye muri iri rushanwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV XMA Header Image Uwo wahaye kawunga uza kumwaka umusoro? Imisoro nigabanyuke,abantu […]

IBUKA ibabajwe n’icyemezo cy’ubushinjacyaha bw’ u Bufaransa

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) uvuga ko wababajwe cyane n’umwanzuro w’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ku kibazo cya Bisesero ariko ngo ntibyatumye ucika intege. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ” Ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yabaye mu Bisesero bihari ahubwo icyabuze ku bushinjacyaha bw’Ubufaransa ari ubushake bwo […]

Wa mbwakazi we nsohokera mu biro- Umuturage w’ i Karongi avuga uko gitifu yamubwiye

whatsapp_image_2021-04-17_at_19.jpg

Umuturage witwa Kampeta Florence wo mu Mudugudu wa Rwakigarati mu Kagari ka Gitwa ko mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubengera, Twamugabo Andre yirengagije ikibazo yari afite, aho kugikemura, akamubwira ko ” ari imbwakazi.” Kampeta avuga ko icyari kimujyane ku Murenge ari uko ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari […]