Perezida Kagame yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Museveni

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni arahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo. Ni […]

APR FC na Gorilla FC zageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda

Imikino ya shampiyona mu tsinda A yabaye kuri uyu wa Kabiri, yasize APR FC na Gorilla FC zigeze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Bugesera na AS muhanga. APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Huye iyihatsindira ibitego 2-1, nyuma y’umukino ubanza yari yayitsindiyemo i Nyamata ibitego 3-0. Rutahizamu Bizimana Yannick […]

Umuhanzi Akon ategerejwe mu irahira rya Museveni, aherekejwe n’ibyamamare ‘12’

Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara wamamaye ku izina rya ‘Akon’ ategerejwe mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aho bivugwa ko azaherekezwa n’ibindi byamamare bigera kuri 12. Nile Post yatangaje ko amakuru ikesha umujyanama wa Perezida mu bya ‘diaspora’ avuga ko Akon na bagenzi be bagera muri Uganda kuri uyu […]

Amafoto: Perezida Kiir wa Sudani y’Epfo yagejejwe muri Uganda n’indege ya RwandAir

kiir1.jpg

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo, Salva Kiir amaze kugera muri Uganda, aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we, Yoweri Kaguta Museveni, uteganyijwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021. Amashusho yatambutse mu buryo bw’aka kanya (live) kuri televiziyo ya UBC yo muri Uganda, agaragaza Perezida Kiir yururuka mu ndege y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi […]

Rayon Sports yahagamwe na Rutsiro, Kiyovu Sports yandagaza Gasogi

Ikipe ya Rutsiro yahagamye Rayon Sports banganya igitego 1-1, mu mukino wa kane wo mu tsinda rya kabiri (B). Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, nyuma y’ubanza yari yayitsinzemo ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda. Umukongomani Hértier Luvumbu ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu ku munota wa 25 w’umukino, […]

Burundi: Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bageze kuri 13

Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zirimo ‘grenades’ mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana muri Bujumbura tariki ya 9 Gicurasi 2021, bivugwa ko bamaze kuba 13. Iki gitero cyagabwe ku modoka enye aba bantu barimo zirimo Toyota Probox n’itwara abagenzi y’ikigo cya Volcano, mu masaa moya y’umugoroba w’uwo munsi. Minisiteri […]

Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda (Amafoto)

img_20210511_134422.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni umuhango uteganyijwe kubera ku kibuga cy’ubwigenge cya Kololo ejo ku wa Gatatu. Perezida Ndayishimiye uri mu bakuru b’ibihugu birindwi bagomba kwitabira irahira rya Museveni, yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe atwawe n’indege ya Uganda […]

Rwanda-RDC: Ibibazo by’urudaca mu bucuruzi byahagurukije abayobozi mu bihugu byombi

guverineri_habitegeko_francois_i_buryo_na_theo_ngwabidje_kasi_i_bumoso_mu_nama_yiga_ku_mikorere_inoze_mu_bucuruzi_ku_mpande_zombi.jpg

Nyuma y’ukwinuba kugaragara hagati y’abacuruzi batandukanye, baba abanyarwanda, baba n’abanyekongo bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku gice gihana imbibe n’Akarere ka Rusizi, aho bagendaga bagaragaza inzitizi zibabangamira mu mikorere, kuri uyu wa 10 Gicurasi abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyekongo bagera kuri 70 bahuriye mu mujyi wa Rusizi barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’uwa […]