AS Kigali yongeye gusubira Police, Musanze FC yongera kubabaza Etincelles

Ikipe ya AS Kigali yongeye gusubira Police FC iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wo mu tsinda rya gatatu (C) wabaye kuri uyu wa kane. Ni umukino amakipe yombi yahuyemo anganya amanota 9, bigasobanura ko yishakagamo igomba kuyobora itsinda. Ibitego byo ku munota wa 24 w’umukino bya Fiston Nkinzingabo na Shaban Hussein ku munota […]

Rusizi: Abayisilamu barashimira Perezida Kagame wabafashije kubaka umusigiti ugezweho

abayisilamu_mu_isengesho_risoza_igisibo_cya_ramadhan.jpg

Mu bishimishije uhita ubona ukigera mu mujyi rwagati wa Rusizi ni umusigiti w’Abayisilamu utarahamara igihe kinini kuko wubatswe nyuma y’umutingito wa 2008 washegeshe uwo basengeragamo mbere wari ushaje cyane utanajyanye n’igihe, ubwo abayisilamu basorezaga igisibo cya Ramadhan muri Sitade y’Akarere ka Rusizi bavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame byinshi yabagejejeho birimo n’uyu musigiti yateye inkunga […]

Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abari abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

umuyobozi_w_ibitaro_bya_bushenge_dr_ndikumana_gerard_i_buryo_na_mugenzi_we_w_ibya_gihundwe_dr_nshizirungu_placide_bacana_urumuri_rw_icyizere.jpg

Abari abakozi 12 b’ibitaro bya Bushenge n’icyari région sanitaire ya Cyangugu na yo yakoreraga muri ibi bitaro,abarwayi n’abarwaza babyiciwemo kugeza ubu bataramenyekana umubare kimwe n’abandi bari babihungiyemo barimo n’inkomere zari zagiye zikomeretswa n’interahamwe mu bice binyuranye biri hafi yabyo bakabyicirwamo muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 12 Gicurasi bibutswe ku nshuro ya 27. Umuyobozi […]

Mufti w’u Rwanda yasabye Abayislamu kwirinda ubusabane

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange. Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi niho haramukiye isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid El Fitr, umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu […]

Huye: Ibitaro by’Akarere bifite inzitizi 3 zikomeye zibangamira imikorere yabyo

img_20210509_144912_2.jpg

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, Bwiza yasuye ibitaro by’Akarere ka Huye bya Kabutare, cyerekwa serivisi zose zihatangirwa, ibikorwa by’iterambere bimaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bigihura nazo, zikabangamira imikorere yabyo ya buri munsi. Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nzabimana Jean Bosco yagiranye n’iki gitangazamakuru ubwo cyari kimaze gusura ibi bikorwa, yavuze ko aho bigeze […]

Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Museveni i Entebbe (Amafoto)

img_20210513_130527.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kane bakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku biro bye biherereye mu gace ka Entebbe. Perezida Museveni uheruka kurahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, yari kumwe na Madamu we Janet Museveni nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Uganda. Amafoto […]

Abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ni ‘abarozi’ _Perezida Tshisekedi

fatshi-2.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2021 yatangaje ko abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ari abarozi. Yabitangarije mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye n’abashinzwe umutekano. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yahaye abasirikare izi […]

Byiringiro wari ‘Umuvugizi’ yasezeye mu ishyaka RPD

Byiringiro Gasana Idriss kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 yasezeye ku nshingano y’Umuvugizi w’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) yari amazemo ibyumweru bitatu. Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Byiringiro yamenyesheje Abanyarwanda ko atakiri n’umunyamuryango w’iri shyaka, akaba yafashe iki cyemezo kugira ngo akurikirane imirimo ijyanye n’umwuga we. Yagize ati: “Bavandimwe Banyarwanda, ndabamenyesha ko namenyesheje ubuyobozi […]

Grace Mugabe yasabwe gutaburura umugabo we Robert Mugabe

Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yahamagajwe n’urukiko gakondo (gacaca) ashinjwa kumushyingura “mu buryo butabereye”. Madamu Grace arimo gushinjwa kurenga ku muco agashyingura uwo wari umugabo we mu rugo rw’umuryango, aho kumushyingura “ahatoranyijwe na benewabo [abo mu muryango we] ndetse na nyina”. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ibaruwa yanditswe […]

Abarwanyi bayobowe na Col. Makanika bagabye igitero i Masango ibintu biradogera

Abarwanyi ba Twirwaneho bakuriwe na Koloneli (Col.) Michel Rukunda uzwi nka Makanika kuwa Gatatu mugitondo kare bateye abarwanyi ba Maï-Maï Biloze Bishambuke i Masango muri chefferie ya Bavira, ibintu birushaho kuzamba. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru habaye imirwano ikomeye y’imitwe y’inyeshyamba muri chefferie za Bavira na Bafuliiru mu misozi miremire ya teritwari ya Uvira, nk’uko […]