Icyizere cy’Abakongomani cyo gusimbura Gabon muri CAN cyaraje amasinde

Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), katesheje agaciro ikirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC (FECOCA) ryari ryarezemo Gabon bapfa umukinnyi witwa Geulor Kanga. FECOFA mu kirego cyayo, yari yashinje Gabon kuba yarakinishije Kanga imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN, nyamara afite ibyangombwa bibiri bitandukanye. Ibyangombwa Gabon ifite byerekana ko Kanga […]

Kivu y’Amajyaruguru na Ituri: Goma irayoborwa n’umusirikare, indi mijyi ikomeye iyoborwe n’abapolisi bakuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yahaye imijyi ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ubuyobozi bwa gisirikare n’igipolisi. Iyi mijyi ni: Goma na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, Bunia na Butembo muri Ituri. Uyobora Goma ni umusirikare witwa Kebya Makosa François, […]

Hahishuwe ko abateguye Raporo Duclert hari inyandiko bangiwe kugeraho z’ingenzi

Mu gihe Emmanuel Macron yitegura gusura u Rwanda ku wa kane, inyandiko ishaje yatekerejweho n’umusosiyaliste Michel Rocard ku ruhare rw’u Bufaransa muri iki gihugu yongeye kugaragara kandi igaragaza isesengura rishimishije, ariko ryamaganwe nkana. Ni inyandiko itarasohotse , cyangwa yasibwe, ariko ikinyamakuru Libération cyabashije kubona mbere y’uruzinduko rwasobanuwe nk “amateka” rwa Perezida, Emmanuel Macron kuri uyu […]

Rwabuze gica hagati ya APR FC na AS Kigali, zirinda Rayon Sports

Umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere y’u Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC na AS Kigali, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, yombi arindira ikipe ya Rayon Sports. Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga umukino wa kabiri muri irindwi igomba guhuza amakipe umunani ya mbere agomba kuvamo izegukana igikombe cya shampiyona. APR FC na AS Kigali […]

Mali: Bah N’Daw uherutse kuvanwa ku butegetsi yatanze ubwegure bwe

Uwari Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Bah N’Daw, yamaze gushyikiriza ubwegure bwe visi perezida we, Assimi Goïta, wahise uba Perezida w’inzibacyuho. Mu masaha atageze kuri 48 akuye ku kimirimo yabo, perezida w’inzibacyuho, Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane, Col. Assimi Goïta niwe wahise aba Perezida w’inzibacyuho. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gicurasi, nibwo […]

Amafoto: Umugore w’abana 6 yakoze ubukwe bukomeye ‘n’Umwuka Wera’

nalem2.png

Imiziki, imbyino, imvugirizo, urusaku n’ibindi bigize ibyishimo, ni byo byaranze ubukwe bukomeye bw’umubyeyi w’abana 6 wo mu gace ka Mukutano mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Elizabeth Nalem uvuga ko yakoranye n’Umwuka Wera. Amashusho dukesha The Standard agaragaza umubyeyi Nalem yambaye agatimba, kamupfutse mu maso nk’uko bisanzwe ku mugeni wakoze ubukwe, ariko umukwe (umusore […]

Igitero cya FLN: Rushorera mu mubano w’ u Rwanda n’ u Burundi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ahangakishijwe n’uburyo umubano w’igihuhu cye n’u Burundi wari utangiye kuba mwiza nyamara icyo gihugu baturanye kikaba gikomeza kuvugwa ko giha intwaro abatera u Rwanda. Prezida Kagame yabibwiye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa. Iyo nkuru yashyizwe ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibitero byabaye mu […]

Gakenke: Uwashatse kwica umugore we amuziza 50,000 Frw yahawe igihano cy’intangarugero

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke wari ukurikiranweho gushaka kwica ku bushake umugore we amujijije amafaranga 50,000 Frw yakoresheje amusura ubwo yari afunze yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Ni icyaha cyakozwe mu rukerera rwo ku itariki 11 Mata 2021, ahagana saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba, ho mu Karere […]

J. Cole yavuye mu Rwanda ‘ku mpamvu ze bwite’

Umuraperi w’umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku bivugwa ko ari impamvu ze bwite. Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye. Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots […]

WhatsApp yajyanye mu nkiko Guverinoma y’u Buhinde

WhatsApp yareze leta y’u Buhinde kubera amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet iyi sosiyete ivuga ko “azahungabanya cyane” ubuzima bwite bw’abayikoresha. Amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet mu Buhinde, yiswe ayo gukandamiza no gukomeretsa, aha guverinoma y’u Buhinde imbaraga nyinshi zo gukurikirana ibikorwa byo kuri interineti, harimo no gukurikirana porogaramu ubundi ziba zifunze ku muntu […]