RDF yashyikirije UPDF wa musirikare wayo yari yafatiye mu Rwanda (Amafoto)

img_20210613_195051.jpg

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cy’itariki ya 13 Kamena 2021, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyikirije icya Uganda (UPDF) umusirikare wacyo waherukaga gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda. Umuhango wo gushyikiriza Uganda uyu musirikare wayo wabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Cyanika, ho mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Ku gicamunsi cyo kuri iki […]

Kabila yunze mu rya Kagame, yishyura Tshisekedi ibyo aherutse kumukorera

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, yahamagaye kuri terefoni Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi amwifuriza isabukuru nziza, yunga mu rya Perezida Kagame wari wageneye ubutumwa nka buriya ‘inshuti n’imuvandimwe’ we Tshisekedi. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena ni bwo Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko. Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, […]

APR FC yanyagiye Police FC

APR FC yanyagiye Police FC ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa 13 Kamena 2021. Amakipe yombi yabanje kugorana mu gice cya mbere cy’umukino, asatirana ariko kirangira anganya ubusa ku busa (0-0). Mu gice cya kabiri, APR FC yayoboye umukino, Ombolenga Fitina afungura izamu ku munota […]

RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite mashinigani n’indebakure

Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi(RDF) bafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda, afite ibikoresho birimo imbunda ya mashinigani iringaniye (Medium Machine Gun) n’indebakure (binocular). Iyi Minisiteri ivuga ko uyu musirikare, Pte Bakuru Muhuba yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa […]

Abahunze iruka rya Nyiragongo n’abava muri Uganda, bari mu bazamuye ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda_Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda bugaragara muri iyi minsi bwatewe n’abarimo Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ndetse n’Abanyarwanda bava muri Uganda. Dr Ngamije yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 13 Kamena 2021, cyibandaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe, birebana n’ingamba zo kwirinda […]

Rayon Sports yahagamwe na Marines FC mbere yo guhura na APR FC

Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka cyakomeje kuyoyoka, nyuma yo kunanirwa gutsinda Marines FC bakanganya igitego 1-1. Rayon Sports yari yasuye Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’amakipe umunani ahatanira igikombe cya shampiyona. Ni nyuma y’uko iyi kipe ku munsi wa gatatu yari […]

Tshisekedi yizeye ko umwaka uzarangira Afurika imaze gukingira Covid-19 kuri 60%

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Félix Tshisekedi yatangaje ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Afurika imaze gukingira icyorezo cya Covid-19 ku kigero cya 60%. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yavuze ko igihugu cye n’umugabane wa Afurika biri […]

Ba banyeshuri bakoze ku mitima y’abarimo CP Kabera, bahawe ishimwe

abana1.jpg

Muri Gicurasi 2021 ubwo habaga irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare (Tour du Rwanda), ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’abana b’abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rulindo, bagaragagaye batarangariye abakinnyi b’uyu mukino babatambutseho. Iyi foto yafashwe n’umufotozi Plaisir Muzogeye tariki ya 4 Gicurasi 2021 ubwo abakinnyi bari bageze kuri Base hafi yo kuri Nyirangarama, berekeza i Gicumbi, […]

Prof. Shyaka wagizwe Ambasaderi, yiteguye guhamya ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 12 Kamena 2021 yaraye ahaye Prof. Shyaka Anastase inshingano yo guhagararira igihugu muri Pologne. Nyuma yo kubona iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Prof. Shyaka yamushimiye byimazeyo, ati: “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo […]

Umushinwa wakubiswe n’Umunyafurika, yirukanwe mu kazi

Umushinwa uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’umusore wo muri Sierra Leone aherutse kwirukanwa mu kazi n’ikigo cya CRSG (China Railway Seventh Group), azira kugaragaza ikinyabupfura gike mu kazi. Inkuru y’uyu Mushinwa yamenyekanye inasakara mu ntangiro z’iki cyumweru. Amashusho amugaragara atonganya uyu musore wari ufite impapuro z’akazi mu ntoki, nyuma y’aho akubita za ntoki, impapuro zose […]