Abatuye muri Kigali no mu tundi turere 8 tw’igihugu bashyizwe muri Guma mu Rugo

img_20210714_225050.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, yafashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali wose ndetse n’utundi turere umunani tw’igihugu. Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, iterana mu gihe imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka umunsi […]

Naraguhunze ushaka kunyica, none ngusange bimarire iki?-Umunyarwanda mu nkambi ya Kakuma

Umunyarwandakazi uba mu Nkambi ya Kakuma iri mu Burengerazuba bwa Kenya, avuga ko atifuza kugaruka mu Rwanda cyane ko ngo hari ibyo yahunze bitarakemuka birimo no guhitana ubuzima bwe. Uyu utatangaje amazina ye, ntiyabwiye BBC abashatse kumuhitana mbere yo guhunga u Rwanda gusa avuga ko atazahagaruka. Abajijwe ku kuba Leta ya Kenya iteganya gufunga inkambi […]

Messi na Barça bumvikanye amasezerano mashya, mu gihe Griezmann ari mu muryango usohoka

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugera ku bwumvikane na Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo gahunda yo gusinya amasezerano mashya muri iyi kipe y’i Catalunya. Biteganyijwe ko Messi mu mpera z’uku kwezi azasinya amasezerano mashya y’imyaka itanu yo gukinira FC Barcelona nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byandika siporo i Burayi byabitangaje. Bijyanye n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyateje […]

Mozambique: Perezida Nyusi yahaye umukoro ukomeye ingabo zitegura guhangana n’ibyihebe

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yategetse ingabo z’igihugu cye guhiga bukware ibyihebe biri mu ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kuyigaruramo umutekano. Perezida Nyusi yahaye uyu mukoro itsinda ry’abasirikare bo mu Ishami ry’ingabo n’umutekano bari bateraniye mu gace ka Muxúnguè ho mu karere ka Chibabava mu ntara ya Sofala. Yavuze ko intego ye ari […]

Ngomirakiza Elie wa CNL yishwe

Ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta mu Burundi rivuga ko uwari arihagarariye muri Komini Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura yishwe. Itangazo rya CNL, BBC yabonye rivuga ko Ngomirakiza Elie yatawe muri yombi kuwa 9 Nyakanga ajyanwa ahantu hatazwi. CNL ivuga ko nta rwego bireba itagezeho ariko bikaba ntacyo byatanze. Kuri ubu nta kanunu barabona, ingingo […]

Pasiteri w’imyaka 61 mu Nkuru Nziza aravugwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 12

Pasiteri Nkurikiye Emmanuel wo mu Itorero Inkuru Nziza aravugwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Tariki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Pasiteri Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyina w’umwana w’imyaka 12 y’amavuko bicyekwa ko yasambanyije. Umwe mubo mu muryango wa […]

Huye: Ku myaka 41 Mutembayire Aline yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 , Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, nyuma yo guhura n’imbogamizi nyinshi mu buzima akaba ashishikariza abakuze bashaka kwiga kutacika intege kuko bigishoboka nawe yabishoboye. Uyu mubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko n’umutware n’abana barindwi, abahungu batandatu n’umukobwa umwe. […]

Uwahoze ari Minisitiri wa ICT yashyinguwe mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize

Uwahoze ari Minisitiri wa Uganda w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Aggrey Awori, aheruka gushyingurwa mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize. Ubwo yashyingurwaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize umukobwa we witwa Nafula Awori yavuze ko n’ubwo se yari yarubatse inzu hanyuma akubaka munsi yayo imva, atari yarigeze ayereka umuryango we. Yavuze ko babonaga inzu se yari yarubatse ari […]

Jali: Umugabo yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Umugabo witwa Mpamira Marcel mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Nyakanga yasanzwe mu giti yapfiriye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Aya makuru akaba yamenyekanye ubwo abakorana na nyakwigendera bakomeje kumushaka ku murongo wa telefoni ngendanwa bakamubura, bizakurangira asanzwe mu giti amanitsemo yapfuye. Mpamira yari yubatse afite umugore n’abana 6, yari asanzwe ari […]

Rutahizamu wakiniraga Police FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije

Ikipe ya Rayon Sports itarakunze kugaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha, yamaze gusinyisha rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi. Rayon Sports yasinyishije Mico Justin amasezerano y’imyaka ibiri, imutangaho Frw miliyoni 10. Ni nyuma yo kutumvikana na Police FC ku ngingo yo kongererwa amasezerano, bagahitamo gutandukana. Uretse Mico […]