Juno Kizigenza yahawe urw’amenyo azira kwishongora kuri Meddy

Umuhanzi ukizamuka mu muziki, Juno Kizigenza, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga. Meddy Juno yashatse kwibasira mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yasohoye indirimbo ye nshya ‘My Vow’ yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira. Ni indirimbo yahise yigarurira imitima ya […]
CPCR yandikiye Perezida Macron imwibutsa ko u Bufaransa bugomba kuburanisha abakekwaho Jenoside
Ushingiye ku magambo Perezida Macron yavugiye i Kigali ku Rwibutso rwa Gisozi, umuryango uharanira ko abakekwaho Jenoside bari i Burayi baburanishwa (CPCR), wamwandikiye umusaba kugira imyanzuro ifatika ngo ihame ry’ububasha mpuzamahanga ryubahirizwe. Ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Perezida Macron w’u Bufaransa yiyemeje gukora ibishoboka ngo ubutabera bw’icyo gihugu buburanishe abakekwaho Jenoside bakirimo. […]
Inkoni ivuna igufwa iri i Nyagatare irebanwe ijisho rya nyaryo
Kuwa 18 Nyakanga 2021, nibwo mu Rwanda hongeye kumvikana cyane umuco ukwiriye kwamaganwa wo gukubita abaturage bikozwe n’abayobozi batanduanye mu Karere ka Nyagatare. Aba ubusanzwe nsanga bakwiye kwitwa abategetsi cyangwa abatware bayobora nka bamwe muri ba burugumesitiri ba kera kuko kuyobora no gutegeka ari inshinga zose ziri mu mbundo ariko zisobanura ibikorwa bibiri bitandukanye. Kuri […]
Burundi: Minisitiri w’ingabo ntavuga rumwe n’abaturage ku nyeshyamba z’Abanyarwanda zivugwa mu Kibira

Minisitiri w’ingabo w’u Burundi kuri uyu wa Mbere yahakanye amakuru akomeza kwemezwa na bamwe mu Barundi n’Igisirikare cy’u Rwanda avuga ko mu Ishyamba rya Kibira hari abarwanyi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo yerekanaga ibyo minisiteri ayoboye yagezeho mu mezi atatu ashize. Minisitiri Alain Tribert Mutabazi kandi usibye guhakana ko hari inyeshyamba z’Abarundi ziri mu ishyamba […]
USA: Umugabo yarashe mu gatsiko k’abantu yicamo umwe nabo bamwicisha amabuye
Umugabo wari ufite imbunda ahitwa Fort Worth,muri Texas, yarashe mu gatsiko k’abantu yicamo umwe abandi arabakomeretsa mbere y’uko abo yarashemo na bo birwanyeho bakoresheje amabuye bakayamutera kugeza bamwishe. Ibi byabaye mbere ya saa saba z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize, ubwo uyu mugabo yarasaga mu gatsiko k’abantu mu rusisiro rwo mu gace ka Fort Worth. […]
Umushinga wa gari ya moshi uhuza u Rwanda,Tanzania na RDC ugiye kwihutishwa
Umushinga wa gari ya moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ugiye gusubukurwa ndetse wihutishwe kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID19 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo. Biteganyijwe ko uyu muhanda wa gari ya moshi wambukiranya umuhora wo hagati cyangwa Central corridor, ugomba guhuza […]
Nyuma ya Afghanistan, Amerika igiye gucyura n’ingabo zari muri Irak bitarenze uyu mwaka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mustafa al-Kadhimi, kuri uyu wa Mbere bemeranyije kurangiza ubutumwa bwo gukora intambara bw’ingabo za Amerika bitarenze impera z’uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga 18 izi ngabo zoherejwe muri iki gihugu. Ni nyuma y’aho ubutumwa nk’ubu bw’ingabo za Amerika muri Afghanistan nabwo bugomba […]
Imirenge 50 yo mu turere dusanzwe tw’igihugu na yo yashyizwe muri Guma mu Rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 50 yo hirya no hino mu gihugu; yiyongera ku yo mu mujyi wa Kigali yose n’iyo mu tundi turere dutandukanye yari isanzwe muri iyi gahunda. Imirenge 50 yashyizwe muri Guma Rugo izayimaramo iminsi 14. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey mu […]
Uwari Lt muri polisi mu Rwanda ari mu Bubiligi aho asigaye yitwa ikimashini
John Simbaburanga wahoze muri Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya Inspector of Police (IP), hari amakuru ko asigaye aba mu nkambi yo mu Bubiligi aho akora imirimo y’ingufu ituma bamwita Ikimashini. Mu gihe we avuga ko aba muri Afurika y’Epfo, KT Press ivuga ko yamenye ko aba mu gisa n’inkambi ya gisirikare ya Arendonk muri […]
Umunyamakuru na mudugudu mu rukiko i Nyagatare
BWIZA yamenye amakuru ko umunyamakuru Charles Ntirenganya wa Flash FM i Nyagatare, muri iki cyumweru azitabira urubanza aregamo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo, mu Murenge wa karangazi, Sam Kalisa, ukekwaho kumukubita ubwo yari mu kazi. Umwe mu bantu ba hafi ba Ntirenganya, yahaye amakuru BWIZA ko Mudugudu Kalisa we n’undi mugabo witwa […]