Olempike: Ibyishimo byinshi kuri Janet Museveni, ubwo Cheptegei yegukanaga umudari wa zahabu

Umufasha wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni, yagaragaye yishimye cyane, ubwo Joshua Cheptegei uhagarariye igihugu mu mukino wo kwiruka yegukanaga umudari wa zahabu mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani. Cheptegei waherukaga kwegukana umudari wa kabiri muri iyi mikino, kuri uyu wa 6 Kanama 2021 yabaye uwa mbere mu kwiruka ku ntera ya metero […]
Rusizi: SEDO w’Akagari wigeze gushinjwa kwiba televiziyo yakubitiwe mu nzu y’umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi Habumugisha Valens wigeze gushinjwa n’umuturage wo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe ubwo yari Gitifu w’agateganyo w’aka kagari umwaka ushize kumwiba televiziyo akoresheje umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage byavugwaga ko yari ihabara […]
Col. Barija wahawe ikiruhuko mu ngabo aringinga Museveni ngo amuhe ipeti rya ‘Brigadier General’
Col. Charles Barija mbere gato y’uko ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu ngabo za Uganda kuri uyu wa 5 Kanama 2021, yasabye yinginga Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga ko yamuzamura ku ipeti rya ‘Brigadier General’ nk’umuntu wamaze igihe kirekire ari umusirikare kandi agakora inshingano neza. Uyu musaza winjiye mu gisirikare mu mwaka w’1979 yashimiye Perezida Museveni wamugiriye icyizere, […]
Undi munya-Uganda yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike ya 2020
Umunya-Uganda Joshua Cheptegei, yegukanye umudari wa zahabu kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwitwara neza mu mikino Olempike ikomeje kubera i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani. Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero 5,000. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yitwaye neza muri ririya siganwa nyuma yo gukoresha iminota […]
Umunyamakuru Patty Habarugira yatandukanye na RBA
Umunyamakuru Patrick Habarugira, yatangaje ko yatandukanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amaze imyaka 10 abereye umukozi. Patty Habarugira ni umwe mu banyamakuru bari bakunzwe cyane kuri RBA cyane mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ yari abereye umuyobozi. Patrick Habarugira yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko yatandukanye na kiriya gitangazamakuru kubera ko yitegura kwerekeza muri Canada aho agiye gukomereza amasomo. […]
U Burundi bwashyikirije u Rwanda abana 7 bwari bwarafashe, bunarutwerera ibinyobwa byo kuganura

Guverinoma y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abana 7 inzego zishinzwe umutekano zafatiye ku butaka bwabwo, hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, inarutwerera ibinyobwa byo kuganura. Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 6 Kanama 2021, witabirwa n’Umuyobozi w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo watanze aba […]
Imirwano ikaze ishobora kubura hagati ya Israel na Hezbollah
Umutwe ukomeye ukorera muri Libani witwa Hezbollah wavuze kuri uyu wa Gatanu ko warashe ibisasu bya roketi ku butaka bwo mu karere ka Golan Heights kigaruriwe na Israel kuva mu 1967, nyuma y’ibitero by’indege bya Israel mu majyepfo ya Libani. Hezbollah yagize iti: “Mu rwego rwo gusubiza ibitero by’indege bya Israel, Resistance ya kislam yateye […]
Umuganura: Inkingi y’ubumwe n’amajyambere by’abanyarwanda
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yongeye kugarura umuhango w’umuganura wari waraciwe n’abakoroni mu 1925, iki cyemezo cyo kugarura umuhango w’umuganura cyashyizweho mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’insobe byari byugarije igihugu cyacu nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi nkuko Nyakubahwa Kagame Paul umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga kumugaragaro itorero […]
Indege z’indwanyi ziri gukorwa z’igisekuru cya 6 zizaba zimeze nk’iz’ibivejuru – Amafoto

Indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu ibihugu bitandukanye byatangiye imishinga yazo ni icyiciro cy’indege z’intambara zizaba ziteye imbere kurusha iz’igisekuru cya gatanu ziriho ubu. Ibihugu byinshi byamaze gutangaza gahunda bifite zo gukora indege z’indwanyi z’igisekuru cya Gatandatu (sixth-generation fighter jets), harimo nk’u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Sweden, u […]
Meddy wasezerewe na APR FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mushimiyimana Mohamed bita Meddy, aba umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi. Uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko akaba anafite ubushobozi bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma y’ibiganiro impande zombi zari zimazemo iminsi. Rayon Sports yifuzaga guha uyu mukinnyi […]