Gen Mahamat Idriss Déby yatangaje ko abasirikare 24 ba Tchad bishwe n’ibyihebe

Perezida w’akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangaje ko abasirikare 24 ba kiriya gihugu bishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abitwaje intwaro. Gen Déby mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kiriya gitero cy’amaraso cyibutsa ingabo za Tchad “ibibazo by’umutekano” zihanganye na byo byugarije imwe mu […]

Nyaruguru: Ikibazo cy’umuturage Minisitiri Mukeshimana yasize ahaye umurongo mu 2020, ntikirakemuka

Umusaza w’umuhinzi w’icyayi witwa Kayijamahe Andre, utuye mu mudugudu wa Nyarusovu, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, avuga ko yagejeje kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru mu Gushyingo 2020, ikibazo cy’uko umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyaruguru yamuhenze ubwenge, akamusinyisha impapuro zijyanye n’ingurane z’icyayi cye gihwanye n’ibiti 2,351, […]

Nyagatare: Uwishe umugore agahita acika yafashwe ashyikirizwa ubushinjacyaha

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro wishe umugore we mu kwezi gushize agahita aburirwa irengero yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zihita zimushyikiriza ubushinjacayaha. Kuri uyu wa Kane, itariki 05 Kanama 2021, nibwo Ubushinjacya ku rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye y’umugabo ukomoka mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya wishe umugore we bashakanye agahita […]

Guverinoma ya Uganda irahakana ibyo kwivanga muri politiki ya Kenya

Guverinoma ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko iri kwivanga muri politiki ya Kenya, yakurikiwe n’uruzinduko rwa Visi Perezida, William Ruto ruherutse kuburizwamo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege. Muri uru ruzinduko rwa Visi Perezida Ruto n’itsinda ry’abantu barindwi bari bamuherekeje, byavuzwe ko bagombaga kwakirwa hashingiwe ku biteganywa na dipolomasi, ndetse ngo bari guhura na Perezida wa […]

Inyeshyamba zo muri Tigray zafashe undi mujyi ukomeye muri Ethiopia

Inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia, TPLF, zafashe Umujyi wa Lalibela, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO mu Ntara ihana imbibi na Amhara. Lalibela, ni umujyi nanone ufatwa nka mutagatifu ku Idini ya Orthodoxe, ukabamo insengero zo mu kinyejana cya 13. Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko abaturage bamaze igihe bahunga imirwano. Umuyobozi […]