Messi yakiriwe n’abarimo Ramos na Neymar mu myitozo ya mbere muri PSG (Amafoto)

fb_img_16287871710172863.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Lionel Messi yakiriwe na bagenzi be ba Paris Saint-Germain, ubwo yitabiraga imyitozo ya mbere y’iyi kipe. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi ufatwa nk’umukinnyi wa ruhago wa mbere ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri PSG, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yo muri Espagne yari […]

Abashyigikiye IS bavuze ku Rwanda kubera ibitero RDF ikomeje kuyigabaho

Abashyigikiye umutwe wiyita uwa Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), bibasiye u Rwanda nyuma y’ibikorwa byo guhashya uriya mutwe ingabo zarwo zimazemo ukwezi kurenga mu majyaruguru ya Mozambique. Ni ibikubiye mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo Islamic State iherutse kuvuga yamagana u Rwanda. Uyu mutwe uherutse gutunga agatoki […]

Covid-19 yagaragaje icyuho cy’Ikoranabuhanga mu burezi

Minisitiri w'uburezi Dr. Valentine Uwamariya mu ihurizo rikomeye

Biragaragarira buri wese kandi bikanavugwa ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryateye imbere. Nyamara ubwo Icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, uburezi buri mu byahungabanye cyane, kandi ari ho ubwo buhanga bucurirwa. Gikomeje se, imyigire yakomeza guhungabana bya hato na hato? Icyuho cy’ikoranabuhanga Covid-19 yerekanye mu burezi cyasibanganywa gute ? Ifoto ya za bisi zinyuranamo zitwaye abana […]

Rwanda: Igwingirabitekerezo ni ingaruka z’inyigisho nyobokamana

Hashize iminsi dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi,.. hari n’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri […]

Gatsibo: Abapolisi n’abagenzacyaha bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umuturage batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abapolisi babiri, abagenzacyaha babiri n’abaturage; bose bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Ntabajyana Laurent wapfiriye muri kasho ya Rugarama mu Karere ka Gatsibo. Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yari amaze iminsi atawe muri yombi na RIB akurikiranweho guhoza ku nkeke umugore we, afungirwa muri iyi sitasiyo […]

Abayobozi hafi 500 bahaniwe kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abenshi barirukanwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yatangaje ko abayobozi 497 biganjemo abakuru b’imidugudu ari bo bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse bamwe muri bo bakaba barirukanwe ku nshingano zabo. Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, asobanura byimbitse amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma mu gukumira kiriya cyorezo. Ni amabwiriza yavuze ko […]

RDC: Abasore bivugwa ko ari Imbonerakure bavumbuwe aho bari bihishe n’imbunda zabo

Abasore bagera kuri bane bivugwa ko ari Imbonerakure za CNDD-FDD, Enock Nshimirimana, Jérôme Ndayirukiye, Claude Nizigama na Jacques Ntirampeba, batawe muri yombi ku wa kabiri bafatiwe mu rutoki ruri muri Gurupoma ya Sange, mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bafite n’imbunda. Bafatanywe Kalashnikov ebyiri kandi bemera ko bagiyeyo […]

Hari byinshi nakoze bitashimishije Sosiyete Nyarwanda ariko ntibizasubira_Kwizera Olivier

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier yemeje ko yagarutse mu mupira w’amaguru, nyuma yo gufata umwanya wo kwitekerezaho agasanga hari byinshi agifite agomba gutanga nk’umukinnyi. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko uri mu banyezamu beza igihugu gifite yatunguranye, atangaza ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru. Ni inkuru yaje ica umugongo […]

Kwikingiza Covid-19 bishobora kuba itegeko ku bakozi ba Leta

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko mu minsi iri imbere, abakozi ba Leta bazajya babazwa ibyangombwa byerekana ko bikingije icyorezo cya Covid-19. Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 12 Kanama 2021 kirebana n’ibyemezo inama y’abaminisitiri yaraye ifashe, birebana no gukumira no kurwanya iki cyorezo. Nyuma y’aho […]

Uganda yaba iri gutegura gahunda yo kohereza abasirikare muri Mozambique

Guverinoma ya Uganda mu minsi iri imbere nayo ishobora kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yibasiwe n’intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS (Islamic State) mu myaka irenga itatu ishize. Ni igikorwa cyaba gishingiwe ku biganiro ibihugu byombi biri kugirana, birimo icyo Gen. (Rtd) Ivan Koreta woherejwe nk’intumwa ya Perezida […]