IS ihanganye na RDF irashinjwa kugira uruhare mu gitero cyagabwe i Dar es Salaam
Umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, urashyirwa mu majwi ushinjwa kugira aho uhurira n’igitero cyaguyemo abantu bane i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni igitero cyagabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo umugabo wari witwaje intwaro yarasiraga abantu bane barimo abapolisi batatu hafi ya […]
Nyamagabe: Abahinga mu gishanga cya Kibumba baratabaza leta ngo ibakize Rukarara
Abaturage batuye mu mirenge ya Kaduha na Mbazi mu karere ka Nyamagabe bahinga mu gishanga cya Kibumba, barasaba Leta ubufasha bwo kubatunganyiriza iki gishanga nyuma y’uko cyangijwe n’umugezi wa Rukarara wataye inzira wanyuragamo ukahuka imirima yabo. Mukarurangwa Beatrice wo murenge wa Kaduha uhinga muri iki gishanga, yavuze ko imirima ye myinshi yatwawe n’imyuzure hagasigara udushitu, […]
Mali: Dosiye y’indege y’uwahoze ari perezida n’ibikoresho bya gisirikare yongeye kuburwa
Muri Mali, ikibazo cy’indege ya perezida n’amasezerano y’ibikoresho bya gisirikare, byari byaryamishijwe mu 2018, byongeye kubyutswa. Abaminisitiri, abajyanama ba perezida n’abacuruzi bari mu bari gukurikiranwa. “Iperereza ry’inyongera ryarakozwe, kandi abaminisitiri bagombaga kumvwa barumvishijwe” nk’uko byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu n’umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Mamadou Timbo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga. Muri iyi dosiye yo […]
Equity Bank yisobanuye kuri miliyari 137 Frw ivugwaho kuguriza ushinjwa iterabwoba
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya Equity Holdings Group PLC bwavuze ko ntaho buhuriye n’umushoramari wo muri Turukiya, Harun Aydin ushinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, byavugwaga ko yamuhaye inguzanyo y’amashilingi ya Kenya miliyari 15 (ni miliyari zirenga 137 z’amanyarwanda). Aydin ni umwe mu bagize itsinda ryari riherejeke Visi Perezida William Ruto ubwo yerekezaga muri Uganda tariki ya […]
Tanzania: Igitero hafi ya Ambasade y’u Bufaransa cyahitanye abapolisi batatu

Abantu bane barimo abapolisi batatu, n’umusivili biciwe hafi ya Ambasade y’u Bufaransa mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Gatatu nk’uko byemejwe n’Igipolisi kivuga ko uwakoze ubwicanyi wari witwaje imbunda nawe yarashwe akicwa. Igipolisi kiravuga ko abandi bantu batandatu bakomeretse muri iki gitero cyagabwe n’umuntu umwe ku muhanda witiriwe Ali Hassan Mwinyi. Aya makuru yemejwe […]
Nta kongera kugurira Simcard mu mitaka -RURA
Urwego ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko guhera tariki 1 Nzeri uyu mwaka, uburyo bwajyaga bukoreshwa mu kubona sim cards kuba agents bo mu mitaka ya MTN, Airtel na Tigo butazongera gukoreshwa. Uru rwego ruvuga ko ahubwo izo Sim Cards zizajya zitangirwa ahantu habugenewe mu rwego rwo guhangana n’uburiganya n’ubutekamutwe bwakorwaga. Ubusanzwe uwifuza Sim Card ntiyabazwaga ibintu […]
Bruce Melodie yasinye amasezerano azamwinjiriza Frw miliyari
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘Bruce Melodie’, kuri uyu wa Gatatu yasinye amasezerano azamwinjiriza miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri murandasi. Ni amafaranga bazamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri. Bruce Melodie azafasha iyi sosiyete mu bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko […]
Igipolisi cya Canada cyabonye umurambo w’Umunyarwanda
Ku wa Kabiri, Igipolisi cya Canada cyarohoye umurambo w’Umunyarwanda Steve Nkusi, warohamye mu kiyaga muri weekend. Umurambo watoraguwe mu kiyaga cya Ontario aho bivugwa ko uyu musore w’imyaka 24 yarohamye mu gihe bizihiza isabukuru y’amavuko mu bwato nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko nyuma y’uko abapolisi […]
Ruto yasubije Perezida Kenyatta wasabye abatanyuzwe na guverinoma ye kwegura
Visi perezida wa Kenya, William Ruto, kuri uyu wa kabiri yavuze ko adateze kwegura ku mirimo ye nyuma y’amasaha macye Perezida Uhuru Kenyatta asabye abantu bumva batanyuzwe na guverinoma ye kwegura. Ruto yavuze ko yiyemeje kuguma mu butegetsi bwa Jubilee kandi ko atazasubira inyuma cyangwa ngo ayamanike nubwo hari abamuhamagarira kwegura niba atemera gahunda ya […]
Nyagatare: Umuturage yataye ku munigo umu-DASSO
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO, yamutuye hasi ari kumuniga. Gitifu w’Akagari ka Musenyi byabereyemo, Twahirwa Gabriel, yatangarije KT ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura […]