Nshimiyimana Imran yatandukanye na Rayon Sports, asinyira ikipe nshya
Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko Nshimiyimana Imran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports ari umukinnyi wayo, nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Musanze FC yemeje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Iti: “Nshimiyimana Imran amaseze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Musanze FC.” Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yari […]
Kajugujugu 10 za mbere ziringirwa ku rugamba ku Isi

Ku Isi hari ubwoko bugera kuri 27 bwa kajugujugu z’intambara zo kugaba ibitero (Attack helicopters) ariko muri bwo hari ubuhiga ubundi mu mikorere no kwiringirwa ku rugamba. Dore kajugujugu 10 za mbere zo kugaba ibitero ziteye imbere kurusha izindi. 1. AH-64E Apache Guardian (USA) 2. Bell AH-1Z Viper (USA) 3. Kamov Ka-52 Hokum-B (Russia) 4. […]
Uganda yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan
Leta ya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 25 Kanama 2021 yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan, nyuma y’iminsi 9 umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani ufashe ubutegetsi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko izi mpunzi 51 zagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, i Kampala, zitwawe n’indege yigenga. Zikigera ku kibuga cy’indege, zabanje gusuzumwa ibimenyetso […]
Real Madrid yashoye akayabo muri PSG ngo bayigurishe Kylian Mbappé
Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yahaye PSG akayabo ka miliyoni 160 z’ama-Euro kugira ngo iyigurishe Umufaransa Kylian Mbappé. Ni cyo kiguzi cya mbere cy’amafaranga cya mbere iyi kipe y’i Madrid yemeye gushora kugira ngo ihabwe uriya musore imaze igihe yifuza. Kugeza ubu Mbappé aracyafite umwaka umwe w’amasezerano muri Paris Saint-Germain, gusa […]
Ibihugu bya Algeria na Maroc byacanye umubano
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Kanama mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ramtane Lamamra, yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye gicanye umubano n’igihugu cy’igituranyi cya Maroc. Ku itariki ya 20 Kanama, Perezidansi ya Algeria yari yatangaje ko iteganya gusubiramo iby’umubano wayo na Maroc, iyishinja kuba yaragize uruhare mu nkongi z’umuriro zibasiye igice […]
Uganda: Urukiko rwategetse Leta guha Abatwa ingurane, kubera kubakura mu mashyamba
Urukiko rusumba izindi rwa Uganda rwategetse Leta guha Abatwa ingurane kubera ko yabakuye mu mashyamba babagamo (bayita ubutaka gakondo) mu bihe bya kera. Nk’uko New Vision yabitangaje, icyemezo cy’urukiko cyashyizweho imikono n’abacamanza barimo Elizabeth Musoke kigaragaza ko Abatwa bakuwe mu mashyamba ya Mgahinga na Bwindi guhera mu myaka y’1920 mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu 1991 […]
Umuherwe Lwasa yirukanye umukozi we wasetse ko afite ‘ igitsina kingana n’agafuniko k’ikaramu’
Umuherwe wo mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, Lwasa Emmanuel, yirukanye umushoferi we kuko yamunnyeze ubwo Isi yari irimo kumwota ku kuba afite igitsina gito bamwe bagereranyije n’agafuniko k’ikaramu. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hasakaye amashusho ya Lwasa yambaye ubusa, afite telefoni mu ntoki gusa icyagarutsweho cyane ni ingano y’ubugabo bwe yahawe urw’amenyo. Umushoferi wa Lwasa […]
Sandra wakunzwe muri filimi nyarwanda yapfuye
Umumararungu Sandra wakunzwe muri filimi nyarwanda zirimo: Ay’Urukundo, Ruzagayura na Kaliza, yapfuye kuri uyu wa 24 Kanama 2021, azize uburwayi. Amakuru avuga ko Sandra yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe. Uretse gukina filimi, Sandra yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Bahati wari mu itsinda rya Just Family. Mu 2015 ni bwo Bahati yahishuye ko batagikundana, […]
Gicumbi: Arashinjwa kwitwikira ijoro akajya mu rugo rw’abandi gusambanya umwana
Umusore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, ushinjwa kuba yarateraga urugo rw’abandi mu masaha y’ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Icyo cyaha yagikoze mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera […]
Perezida Ndayishimiye ‘araririra’ Abarundi kubera imikorere mibi y’abacamanza

Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umucamanza w’Ikirenga, Evariste Ndayishimiye yanenze bikomeye abacamanza kuko ngo ni bo batuma Abarundi n’abanyamahanga babagana bahora barira. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2021 ubwo yari ayoboye inama yamuhuje n’abacamanza, yateraniye mu ntara ya Bujumbura. Yagize ati: “Kubona Abarundi bantora, bakanshyira imbere yabo ngo mbayobore, ngasanga […]