Afghanistan: Bya bitero Amerika yaherukaga guteguza abantu byaguyemo 60, barimo abasirikare 12 bayo
Abantu 60 barimo abasirikare 12 ba Leta zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana abandi barakomereka, nyuma y’iturika ryabereye hanze y’ikibuga cy’indege cy’i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon) nyuma y’iminsi mike iki gihugu kiburiye abantu ko hanze ya kiriya kibuga hashobora kugabwa igitero cy’ubwiyahuzi. Umunyamabanga ushinzwe […]
Kabale: Barasaba u Rwanda umurambo w’umuntu wabo warasiwe i Burera
Umuryango w’Umunya-Uganda witwa Justus Kabagambe barasaba u Rwanda kubaha umurambo w’uyu muntu warashwe kuwa 18 Kanama 2021 ubwo yari ageze ahitwa Gitovu mu Karere ka Burera. Umuryango uhuza n’ubuyobozi ko uyu murambo wahabwa Uganda ugashyingurwa gusa umuryango yasize w’umugore n’abana babiri, wo ugasaba impozamarira. Kabagambe bataziraga Kadogo yari afite imyaka 25 akaba yari atuye ahitwa […]
Umunyamakuru Gatera Edmond yaseranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane akanakundwa na benshi mu byejyeranyo by’imikino kuri radio Rwanda, kuri uyu munsi tariki 26 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukarugamba Genevieve ku karere ka Nyanza. Uyu munyamakuru usanzwe akorera RBA ishami rya Huye, mu kiganiro kigufi na Bwiza, yavuze ko uyu mukunzi we basezeranye imbere y’amategeko bamaze imyaka […]
UEFA Champions league: FC Barcelona yisanze hamwe na Bayern Munich, Man City yisanga na PSG
Tombora y’uko amakipe agomba guhurira mu matsinda ya UEFA Champions league, yasize ikipe ya FC Barcelona yisanze mu itsinda rimwe na Bayern Munich yayinyagiye ibitego 8-2 mu mwaka ushize, mu gihe PSG yisanze mu itsinda rimwe na Manchester City. Ni tombora yabereye i Instanbul mu gihugu cya Turkiya ahanatangiwe ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bahize abandi. Ni […]
Perezida Kagame ari i Berlin mu Budage
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Berlin mu gihugu cy’u Budage aho ari bwifatanye n’abandi bakuru b’ibihugu baturutse ku mugabane wa Afurika mu nama yiga ku guteza imbere ishoramari kuri uyu mugabane. Iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa, yakiriwe na Chancelière w’u Budage, Angella Merkel. Ni inama yatangijwe muri 2017 igamije […]
Rusizi: Umugabo wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano, mu Karere ka Rusizi, kuwa 23 Kanama rwahamije uwitwa Nigirente Jeremie w’imyaka 58 icyaha cya jenoside yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Nigirente Jeremie yari akurikiranweho ibyaha byakozwe mu mwaka w’1994 aho yashinjwe kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Superefegitura ya Rwesero ubu […]
Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ yafunguwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane, rwafashe icyemezo cyo kurekura umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa, nyuma yo kuvuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana […]
Perezida mushya wa Zambia yanze kujya kuba muri perezidansi
Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, ntazimuka ngo ajye kuba ahasanzwe hari perezidansi, ahubwo azakomeza kuba mu nzu asanzwe abamo yise ” Community House”, asanzwe akodesha. Ikinyamakuru cya Leta ya Zambia Daily Mail, gitangaza ko Hichilema uheruka kurahira atazajya kuba aho Edgar Lungu yatsinze mu matora yari asanzwe aba n’ubwo we yamaze kuhava. Edgar Lungu […]
Mama ntiyashakaga ko dufatirwa mu mutego tukicirwa mu nzu yacu – Perezida Kagame
Hashize imyaka 60 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuye mu Rwanda ahunze n’umuryango we, bajya gushaka ubuhungiro muri Uganda bahunga kwicirwa mu nzu yabo ariko ntaribagirwa uko bahavuye. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ukuntu umubyeyi we yamuhungishije bahunga kwicwa nk’uko byagendekeye benshi mu Banyarwanda nyuma mbere gato y’ubwigenge […]
Mukore iperereza ku batoya bafite imodoka zihenze-Depite Francis
Umudepite witwa Francis Dodovi yasabye ko muri Ghana hakorwa iperereza ku bakiri bato mu myaka bafite imodoka zihenze n’ababaho mu buzima buhenze, kugira ngo bahashye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Depite Dodovi uhagarariye agace ka Suame, avuga ko kubera gushaka kubaho neza, urubyiruko rwamaze kwijandika mu byaha bihambaye ku buryo bukomeye, rushaka ubuzima bwiza buhitana ubw’abandi. […]