Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu

Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage […]

Uwahoze ari perezida wa Tchad ashyinguwe i shyanga

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad arashyingurwa kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Senegal ari nacyo yapfiriyemo aho yari afungiye, mu gihe hibazwaga igihe umurambo we uzacyurwa mu gihugu cye. Hissène Habré yabarizwaga muri Senegal kuva mu myaka 31 ishize aho yahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Idriss Déby, muri iki gihugu […]

Ambasaderi Joe Habineza azashyingurwa ku wa Mbere

Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011, azashyingurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Umuryango we wabitangarije mu muhango wo kumusezeraho wahuje Abanyarwanda baba muri Kenya barimo Ambasaderi w’u Rwanda, kuri uyu wa 25 Kanama 2021. Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa 27 […]

Impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva kuri uyu wa 25 Kanama 2021 rufunze impuguke ikaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira akekwaho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Biravugwa ko intandaro y’ifungwa rya Dr Bihira ari ikiganiro yigeze kugirira kuri televiziyo, aho yumvikanye asaba abayikurikira gushyira imigabane mu kigo cye AFADE Ltd, abizeza ko agiye gukora ikigo […]

Musanze: Batanu barashinjwa kwica umusore wari urangije amashuri yisumbuye

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21. Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 13 Kanama 2021 ubwo umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere […]

Harikangwa igitero gikomeye cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Kabul

Ibihugu bimwe bivuga ko hari inkeke yo ku rwego rwo hejuru yuko hagabwa igitero cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege cy’i Kabul muri Afghanistan, ndetse byaburiye abaturage babyo kutaherekeza. Amerika, Australia n’Ubwongereza byaburiye abaturage babyo. Abamaze kugera hanze y’icyo kibuga bagiriwe inama yo kuhava ako kanya. Kugeza ubu abantu barenga 82,000 ni bo bamaze guhungishwa n’indege bakurwa […]

Leta irateganya guha akazi abarezi barenga 9000

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon yatangaje ko Leta iteganya guha akazi abarimu bashya 9418 mu mwaka w’amashuri utaha. Mugenzi mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko ibigo by’amashuri mu turere dutandukanye tw’igihugu byari byarasabye abarimu (abigisha n’abayobozi) 14120 bo kuziba ibyuho byose bihari. […]

Mutsinzi Ange yiyongereye ku batazakina umukino w’Amavubi na Mali

Myugaruro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange Jimmy, yatangaje ko atacyitabiriye umukino Amavubi azakinamo na Mali mu kwezi gutaha kuko yifuza kubanza yamenyera mu kipe ya CD Trofense muri Portugal aheruka gusinyira. Uyu musore wo mu Byimana yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi […]

Burundi: Haravugwa iyicwa ry’Imbonerakure yishwe na bagenzi bayo

Uwitwa Jean Bosco Ndihokubwayo wo muri Komini Kibago mu Ntara ya Makamba bivugwa ko yari Imbonerakure yishwe kuwa Kabiri ushize na bagenzi be bari birirwanye basangira inzoga mbere y’uko haduka amakimbirane. Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “ Batangiye gushyamirana mu kabari. Bateranaga ubwoba. Jean Bosco nyuma yaje kwicwa atemaguwe ubwo yari arimo gutaha […]