Banki y’Isi irasaba u Burundi gukangururira abaturage kwikingiza Covid-19

Banki y’Isi nyuma yo gutangaza ko izaha Leta y’u Burundi inkingo z’icyorezo cya Covid-19, irasaba iki gihugu gukangurira abaturage kwikingiza. Mu rwandiko Veronique Kabongo uhagarariye Banki y’Isi mu Burundi yageneye Minisitiri ushinzwe ikigega cya Leta, yamumenyesheje ko biteguye kubashyigikira mu kurwanya iki cyorezo binyuze muri gahunda zirimo kubaha inkingo n’inkunga, ariko nabo ngo bagasabwa gukora […]

RIB yasubije abibaza niba Umushinwa wagaragaye yashyize Umunyarwanda ku ngoyi azahambirizwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko umugabo ufte ubwenegehugu bw’Ubushinwa, Sun Shu Jun, uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyarwanda ku ngoyi azakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, aho koherezwa iwabo. Sun Shu Jun ni umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye […]

Televiziyo na telefone zigezweho; ibiyobyabwenge ku bana bari munsi y’imyaka itatu

duc.jpg

Ubushakaskashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye barimo abaganga n’imiryango irengera abana, bwerekanye ko umwana uri munsi y’imyaka itatu iyo amaze umwanya urenze isaha imbere ya televiziyo cyangwa telefone igezweho (smartphone) bigira ingaruka mbi ku bwonko bwe zageranywa no kumuha litiro ya divayi isembuye ngo ayinywe ayimare cyangwa kumutera mu maraso garama (gr) ebyiri (2) z’ikiyobyabwenge cyitwa kokayine […]

Agahinda ka Kalisa washatse umunyeshuri yamara kubona akazi akamwigarika, anamwirukana mu rugo rwe

Mu gihe muri iyi minsi hakigaragara bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa rikorerwa mu muryango, Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango iravuga ko harimo gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga kuko ibona hakiri icyuho mu gusobanukirwa itegeko rirengera uwari we wese wakorewe ihohoterwa. Kalisa, Izina ryahinduwe, yashakanye n’umugore wari ukiri umunyeshuri muri Kaminuza, mu 2002 kuva icyo gihe kugeza igihe umugore […]

Gen. Kainerugaba yishyuye ideni ryose ikipe ya Uganda yari irimo hoteli mu Rwanda

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yishyuye ideni ryose ikipe y’igihugu ya Basketball (The Silverbacks) yari irimo hoteli mu Rwanda. Ni nyuma y’aho bimenyekanye ko iyi kipe yitabiraga irushanwa rya AfroBasket mu Rwanda, yangiwe gusohoka muri hoteli ya Park Inn kubera iri deni ryo […]

Amaze imyaka 15 yishyura imisoro y’umuntu bitiranwa

Umugabo witwa Francis Lopez, w’imyaka 83, utuye i Montpellier mu Bufaransa, buri mwaka kuva mu 2006, amafaranga y’umusoro agomba kwishyura ya pansiyo akatwa ku muntu bahuje amazina yombi. Umuntu umaze imyaka 15 yishyura imisoro itari yagize ati “Navukiye mu mujyi umwe, umunsi umwe, dufite izina rimwe. Twitwa Francis Lopez, twembi twavukiye Oran ku ya 6 […]

Inkingo za Covid-19 zari zivuye muri Afurika y’Epfo zijyanywe i Burayi zahagarikiwe mu nzira

Gahunda yo kohereza inkingo za Covid-19 za Johnson&Johnson zari zivuye muri Afurika y’Epfo zigiye koherezwa mu Burayi zahagaritswe nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe, Strive Masiyiwa, kuri uyu wa Kane. Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kwezi gushize yari yatangaje ko yatangajwe no kumva izi nkingo zigiye kuva […]

Abasivili 2 bishwe moto 2 ziratwikwa mu kindi gico cya ADF nyuma y’icyatwikiwemo imodoka 16

Inyeshyamba za ADF zongeye kwicira abantu babiri no gutwika moto ebyiri mu kindi gico zateze ku muhanda Luna-Komanda kuri uyu wa Kane, itariki 02 Nzeri 2021 ahitwa Ndalya, muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri nyuma y’ikindi gico ziherutse gutega zatwikiyemo imodoka 16 zikica abantu bane abandi bakaburirwa irengero. Nk’uko byatangajwe na Christophe Munyanderu, […]