Hari abanyamakuru bijujutira gutumizwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Hari amakuru avuga ko hari abanyamakuru bamwe batumijwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, benshi biganjemo abakorera kuri YouTube ngo bagire ibyo baganirizwa, bamwe bakaba bavuga ko batabyishimiye. Mu biganiro isanzwe igirana n’abanyamakuru mu bihe bitandukanye, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda itumira abanyamakuru igamije gukora icyo yita “icukumbura ryimbitse ku byo ivuga ko bishobora kubangamira ubumwe […]
KTN Rwanda yatanze amahirwe yo gutunga ikibanza muri Kigali

Kuri ubu gutunga ubutaka muri Kigali ntibikiri inzozi kuri bamwe, kuko sosiyete nyarwanda KTN RWANDA Ltd iherutse kwagurira imbago zayo mu gihugu cya Tanzania ikomeje kuba ikiraro gihuza abifuza kugurisha ubutaka n’abakeneye kubugura kandi bose badahenzwe. KTN RWANDA Ltd yashyize ku isoko ibindi bibanza byo guturamo biherereye mu murenge wa NDERA n’uwa RUSORORO. Ibi bibanza […]
Ikindi gikomangoma mu bwami bukomeye ku Isi cyeguye kijya kuba muri Amerika

Kimwe nk’ibyo Meghan Markle n’Igikomangoma Harry bakoze mu 2020, Igikomangomakazi Mako cyo mu Buyapani n’umukunzi wacyo nacyo cyafashe icyemezo cyo guta inshingano z’ibwami kijya gutangira ubuzima bushya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe na Japan Times kuwa gatatu ushize, itariki ya 1 Nzeri. Muri Mutarama 2020 umuryango w’ibwami mu Bwongereza w’Igikomangoma Harry, umuhererezi […]
Basketball: Ikipe ya Uganda iri mu Rwanda yangiwe gutaha
Ikipe ya Uganda ya Basketball (The Silverbacks) yitabiraga irushanwa rya AfroBasket riri kubera mu Rwanda, yangiwe gusohoka muri hoteli Park Inn icumbitsemo bitewe no kubura amafaranga yo kuyishyura. Umunyamakuru w’igitangazamakuru Kawowo Sports gikora inkuru za siporo, Baron Edgar kuri uyu wa 3 Nzeri 2021 yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, anagaragaza impungenge y’uko kuguma muri hoteli […]
Afurika y’Epfo yanze kwakira impunzi zaturutse muri Afghanistan
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ko itakwakira impunzi zaturutse muri Afghanistan bitewe n’uko icumbikiye izindi nyinshi zaturutse mu bindi bihugu. Iki gihugu ni kimwe mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarasabye kwakira izi mpunzi by’igihe gito, zikazavayo zijya mu bihugu bya nyuma bizazakira. Iyi Minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya […]
Mwenda aribaza impamvu Uganda itegera u Rwanda ngo bikemure ibibazo bifitanye
Umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Andrew Mwenda aribaza impamvu igihugu cye kitegera u Rwanda mu buryo bwa dipolomasi kugira ngo bikemure ibibazo by’umubano mubi bifitanye, bigira ingaruka kuri bamwe mu baturage. Mwenda yibajije iki kibazo nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga uvugwaho kuba inshuti y’umuryango uhuza ubwoko bw’Abanyarwanda/Abavandimwe. Nyuma […]
Abantu bajyaga banyaraho babishaka kuko ntabarwanya-Ufite ubumuga
Umusore ukiri muto witwa Jean Pierre yavuze ko hari abantu bajyaga bamunyaraho ku bushake kubera ko atari ashoboye kwirwanaho. Uyu musore avuga ko yavutse nyina bamubaze, biza kugenda nabi, ingingo yatumye amaguru ye amera nabi. Papa we ngo yarakairiye mama we cyane avuga ko iwabo batajya babyara abana bafite ubumuga, ngo iby’uwo mwana ni ” […]
Burundi: Perezida yise abajyanama be ibinebwe abakata umushahara
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ku bajyanama be umunani baherutse guhagarikwa ku mirimo yabo iminsi 15, avuga ko ari abanebwe bamutana akazi ategeka ko bakatwa icya kabiri cy’umushahara wabo. Abajyanama be bari bamaze ibyumweru 2 muri ibi bihano ni Willy Nyamitwe, umujyanama mu by’itumanaho, Charles Nkusi, Umujyanama Mukuru, ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’igihugu, Godefroid […]
Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga mukuru wa Loni mu gukumira jenoside ari mu Rwanda
Kuri uyu wa Kane, itariki 02 Nzeri 2021, Madame Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira Jenoside, aherekejwe n’umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI akorera mu Rwanda, yasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG). Bakiriwe na Dr Bideri Diogene, Umujyanama mukuru muby’amatego muri CNLG. Ibiganiro byabo byibanze ku gusobanukirwa inshingano za CNLG, intego […]