Mu Bwongereza: Uwakingiwe Covid-19 muri Afurika azajya afatwa nk’utarakingiwe
Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 17 Nzeri 2021 yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko ajyanye n’ingendo z’abaturuka mu bindi bihugu bajyayo. Muri aya mabwiriza, u Bwongereza bwavuguruye urutonde rutukura bushyiraho ibihugu byugarijwe cyane n’iki cyorezo, bukarushingiraho rushyiriraho abaturukamo amabwiriza yihariye ajyanye n’ingendo. Iyi Guverinoma kandi yashyizeho amabwiriza yihariye ku bantu […]
Ingabo za RDF n’iza FADM babonye abagore n’abakobwa bari barashimuswe n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zabohoje abakobwa n’abagore bari bamaze imyaka ibiri barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado. VOA Português yavuze ko aba bagore n’abakobwa babohowe mu cyumweru gishize, nyuma y’imirwano yabereye mu duce dutandukanye tugize Cabo Delgado. Itsinda rya mbere rigizwe n’abakobwa icyenda barimo abashimutiwe Muidumbe ho muri Chitunda […]
Igorofa yo kwa Rwigara mu cyamunara, ikipe y’u Rwanda yirukanwe muri Volley, Condé ahitamo kwicwa; inkuru nyamukuru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye ubutabera, siporo, umutekano na politiki. Muri zo harimo: Igorofa ry’umuryango wa Rwigara mu cyamunara Urukiko rw’Ubucuruzi rwafashe icyemezo cyo guteza cyamunara igorofa igeretse kane y’umuryango wa Assinapol Rwigara wabaye umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cyayihagarikishaga. Uyu […]
Igisirikare cy’ u Burundi cyavuze ku gitero cy’ i Bujumbura cyigambwe na RED Tabara
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Floribert Biyereke, yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura. Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara uvuga ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye. RED Tabara yongeyeho iti: “Twanakozanyijeho mu […]