Kinshasa: Gereza ya gisirikare izajya irindishwa ‘drone’
Misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, yahaye gereza ya gisirikare ya Ndolo akadege katagira umupilote (drone) kazajya kifashishwa mu kuyirindira umutekano no gukora ubugenzuzi aho iherereye. MONUSCO yahaye iyi ndege Umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza, Col. Jonathan Mutombo, na we ayishyikiriza Umuyobozi wa Gereza ya Ndolo, Col. Flory Manga tariki ya 24 […]
Sudani iravuga ko yasubije inyuma ingabo za Ethiopia
Igihugu cya Sudani kiravuga ko cyasubije inyuma ingabo za Ethiopia zagerageje kwinjira ku butaka bwacyo, aho Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, avuga ko ibi bigaragaza ko igisirikare kikirinze igihugu nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize. Mu itangazo yasohoye, Sudani yavuze ko ibi byabereye mu Karere ka Umm Barakit. Igisirikare cya Ethiopia […]
Abadage bazindukiye mu matora yo gushaka uzasimbura Merkel umaze imyaka 16 ku butegetsi
Kuri iki cyumweru, itariki 26 Nzeri 2021, mu gihugu cy’u Budage baramukiye mu matora yitabiriwe na miliyoni mirongo z’Abadage bagiye guhitamo Chancellier mushya uzasimbura Angela Merkel umaze imyaka 16 ku buyobozi. Aya matora ni aya mbere kuva u Budage bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba byakongera kwiyunga mu 1990, Angela Merkel atazaba arimo nk’umukandida. Perezida w’u Budage (wo ku […]
Ntitwifuza ko Bagosora ashyingurwa mu Bufaransa- Alain Gauthier
Nyuma y’urupfu rwa Bagosora Teoneste, waguye mu gihugu cya Mali aho yari afungiye kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuryango CPCR uvugira abahohotewe ntushaka ko ahambwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu nyandiko ngufi yanyujije, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, ku rubuga rw’Ihuriro ry’abahohotewe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (CPCR) mu gihugu […]
Chameleone yatangiye kwibasira Bobi Wine nyuma yo guhabwa Range Rover na NRM
Umuhanzi Jose Chameleone yatangije ibitero bikaze ku muhanzi mugenzi we wabaye umunyapolitiki, Bobi Wine n’ishyaka rye NUP, nyuma yo guhabwa n’ishyaka NRM imodoka ya Range Rover bamwe bafashe nko kumuhonga kugirango yitandukanye n’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Chameleone yagabye igitero kuri NUP kuwa Gatanu ushize kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda. Ubwo yasubizaga ku […]
Nkomoka mu gihugu kiri mu bikennye cyane, ariko cyiza cyane_Fara wanditse amateka
Umurundikazi Francine Niyonsaba ukunzwe kwitwa Fara, akomeje kuryoherwa n’ibihe byiza yagize ubwo yatwaraga amarushanwa atandukanye yo kwiruka yabereye ku mugabane w’Uburayi n’uburyo yakiriwe mu cyubahiro n’Abarundi ubwo yageraga i Bujumbura tariki ya 22 Nzeri 2021. Ni akazi uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko avuga ko katari koroshye kuko yahuye na byinshi byagombaga kumuca intege ariko arabirenga, […]
Abatalibani bishe abantu bamanika imirambo mu mujyi rwagati

Abatalibani bavuga ko bishe abagabo bashinjwa gushimuta abantu nyuma yo kurasana na bo barangiza bakamanika imirambo yabo ku karubanda ngo bibere isomo abandi. Abo bantu bishwe bamanitswe ahantu hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Herat, aho iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi wuzwi cyane mu Batalibani atangaje ko ibihano bikakaye nko kunyonga cyangwa […]
Rusizi: Bamwe mu babyeyi baba bagira uruhare ku guterwa inda kw’abana babo

Bamwe mu babyobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rusizi byagiye bigaragaramo abangavu batewe inda bavuga ko nyuma yo kubikurikirana bagiye basanga uruhare runini mu iryo terwa ry’inda rufite n’ababyeyi b’abana babahozaga ku nkeke babahatira gushaka abagabo bakiri bato,abandi bakabima ibyo bakenera birimo n’ibikoresho by’ishuri kugeza n’aho umwana ajya guhingiririza abyishakira yagaragaza ko arambiwe ubuzima nk’ubwo […]
Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda mu Buholandi usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru, yagaragaje ko atumva ukuntu umutoza wa United Stars iri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Mushimiyimana Eric, ahagarikwa by’agateganyo ku nshingano akekwaho ubutinganyi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu […]
Abarema isoko rya Rugerero baracyanyagirwa baratanze amafaranga yo kuryubaka
Abarema isoko rya Rugerero mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, bahangayikishijwe n’imvura igwa ikabanyagira kandi baragiye batanga amafaranga banatunda amabuye byo kuryubaka bakaba basaba ko ryakubakirwa. Iri soko rirema kabiri mu cyumweru kandi rikitabirwa riherereye mu Murenge wa Kivu muri Centre y’ubucuruzi ya Rugerero, Abarirema ariko bahuriza ku kuba imvura igwa bakabura aho bayikinga […]