Bwa mbere kuva muri Mutarama, u Bwongereza bwakuye u Rwanda ku rutonde rutukura
Guverinoma y’u Bwongereza yakuye u Rwanda ku rutonde rutukura ruriho ibihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, ku nshuro ya mebere kuva tariki ya 28 Mutarama 2021. Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangarije kuri Twitter ko iki gihugu cyakuwe kuri uru rutonde bitewe n’intambwe nziza gikomeje gutera mu guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane imbaraga cyashyize mu […]
Amavubi yatsindiwe i Kigali na Uganda, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Isi gitangira kuyoyoka
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Hari mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cyo ku munota wa 41 w’umukino cya Aziz Fahad Bayo ni cyo cyafashije Imisambi ya Uganda kurangiza igice […]
Blaise Compaore yanze kuzitabira urubanza aregwamo uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara
Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, ushinjwa uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari inshuti ye, Thomas Sankara, ntazitabira urubanza ruzatangira ku wa mbere i Ouagadougou, nk’uko byatangajwe n’abanyamategeko be kuri uyu wa Kane. Abanyamategeko, Umufaransa n’Umunyaburukinafaso bunganira Compaoré bagize bati: “Perezida Blaise Compaoré ntazajya kandi natwe ntituzajya mu rubanza rwa politiki rwateguriwe kumwibasira imbere […]
Amajyepfo: Ingaruka za Covid-19 kuri za kaminuza, abahoze ari abanyeshuri barasaba ubufasha ngo bakomeze kwiga
Abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye zigenga zo mu ntara y’Amajyepfo bagahagarika kwiga muri kaminuza kubera ingaruka za covid-19 ku hantu bakuraga amafaranga y’ishuri barasaba ubufasha uwo ari we wese ngo bakomeze kwiga. Mu kiganiro abahoze ari abanyeshuri batandukanye mu makaminuza yigenga atandukanye bagiranye na bwiza.com kuri uyu wa ka 7 Ukwakira 2021 barasaba ubufasha […]
Igipolisi cya Tanzania kishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi
Igipolisi cya Tanzania cyishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Komine Kibondo muri Tanzania bashinjwa ubugizi bwa nabi nyuma y’aho basanganywe imbunda bateze imodoka ku muhanda. ACP James Manyama, umukuru wa polisi mu ntara ya Kigoma niwe wemeje aya makuru mu nama yagiranye n’abanyamakuru yabereye ku biro bya […]
Igiti giherutse kugushwa n’umuyaga cyikica bane cyongeye gusangwa gihagaze

Igiti giherutse guhirikwa n’umuyaga watewe n’imvura nyinshi, kikica abantu bane kibagwiriye mu Mujyi wa Oyo muri Leta ya Oyo muri Nigeria biravugwa ko abaturage basanze cyongeye guhaguruka, kigahagarara. Iki giti kimeze nk’umuvumu ubusanzwe cyari gikuze, cyari cyahiritswe n’umuyaga kuwa Mbere nimugoroba, kigwira abantu bane bari bugamye munsi yacyo barapfa , imodoka na moto byari munsi […]
11 b’Amavubi besurana n’Imisambi ya Uganda bamenyekanye
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gutangaza abakinnyi 11 u Rwanda ruza kwiyambaza imbere y’Imisambi ya Uganda bashaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ni umukino wo mu tsinda E ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 11 b’Amavubi babanza mu kibuga Umunyezamu: Mvuyekure Emery (18) Ba […]
Maze imyaka itatu nkubitwa n’umugore wanjye,ajya amfatiraho icyuma -Umugabo
Umugabo wo muri Ghana wahishe izina rye, yandikiye Radiyo na televiziyo bytwa Citi mu kiganiro cyitwa Sister Sister show avuga ko mu myaka itatu ishize, yagiye akubitwa n’umugore we rimwe na rimwe akamushyira icyuma ku ijosi, mu gihe ntacyo aba atamukoreye ngo amushimishe. Iki kiganiro kiyoborwa n’uwitwa Jessica Opare-Saforo, nicyo uyu mugabo yatangarijemo urwo gusenya […]
USA yohereje undi Munyarwanda wahamijwe kugira uruhare muri jenoside
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, zohereje mu Rwanda undi Munyarwanda witwa Oswald Rurangwa wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rurangwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko yari umwarimu mu mashuri abanza akaba n’umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi mu gihe cya jenoside, yahamijwe iki cyaha n’Urukiko Gacaca mu 2007, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari. Ubushinjacyaha […]
Ikigo cyitiriwe Sendashonga cyikuye mu ihuriro RBB
Ikigo cyitiriwe Seth Sendashonga ( Institut Seth Sendashonga Pour la Citoyennete Democratique, ISCID asbl, cyashyize hanze itangazo kivuga ko cyikuye mu ihuriro nyunguranabitekerezo, RRB. Kwivana muri RRB nk’uko itangazo BWIZA yabonye rivuga, byatewe n’uko ngo kuva ” Ihuriro RRB ryashingwa mu mezi makeya rishinzwe, byaje kugaragara ko ridashyize imbere mu mikorere yaryo ibiganiro byubaka, ubwumvikane […]