Nyaruguru: Umusore w’imyaka 18 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7

Umusore witwa Nkurunziza Bosco ufite imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Ntanda, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, akaba yari umukozi wo mu rugo, yafashwe n’abaturage ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Rusenge, kubera ko akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7 wo mu rugo yakoragamo. Amakuru y’ihohoterwa ry’umwana akaba yatanzwe n’ababyeyi b’umwana. […]

Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa

dr_tuyizere_olivier_muganga_w_amenyo_n_izindi_ndwara_zo_mu_kanwa_ku_bitaro_bya_mibilizi_avuga_ko_iyi_mashini_izafasha_mu_gutanga_serivisi_nyinshi_zo_muri_uru_rwego_zitangirwa_ku_bitaro_bike_mu_gihugu.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi buravuga ko mu byo bwishimira bumaze kugeraho nyuma y’uko MINISANTE ibufashije gukemura ikibazo cy’ingutu bwari bufite cyo guhemba abakozi barenze ubushobozi bwabwo, abenshi muri bo iyi minisiteri igatangira kubahemba bikanagira uruhare mu mpinduka mu mitangire ya serivisi ababigana binubiraga, ari imashini igezweho mu kuvura amenyo n’izindi ndwara […]

Guinée: Col Doumbouya yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umusivile

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yashyizeho umusivile witwa Mohamed Beavogui nka Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho ya kiriya gihugu. Beavogui w’imyaka 68 y’amavuko, ni impuguke mu icungamari ryo mu rwego rw’ubuhinzi yakoze igihe kirekire mu muryango w’Abibumbye. AFP ivuga ko afitanye isano na Diallo Telli, umudipolomate wa mbere wa Guinée-Conakry wabaye Umunyamabanga Mukuru […]

Kagame ntiyari kurota kohereza ingabo muri SADC atabyemerewe_Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC, ari wo wemereye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. U Rwanda rutabarizwa muri SADC rwohereje ingabo (abasirikare n’abapolisi) 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique guhera tariki ya 9 Nyakanga 2021, […]

Umufaransa wari ukuze kurusha abandi yapfuye ku myaka isaga 110

5-18.jpg

Jules Theobald, Umufaransa wari ukuze kurusha abandi w’imyaka 112 wo mu Birwa bya Martinique yarapfuye kuwa Kabiri ushize apfiriye iwe mu mujyi wa Fort-de-France. Uyu mukambwe wavutse ku itariki ya 17 Mata 1909, nubwo umuryango we wemeza ko yavutse imyaka ibiri mbere y’aha, yabyaye abana batatu akaba yarakoraga ku cyambu ndetse n’uburobyi. Mu kiganiro yagiranye […]

Amavubi y’abangavu yasezerewe na Ethiopia anyagiwe ibitego 8

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20 y’amavuko yasezerewe n’iya Ethiopia, inyagiwe ibitego umunani ku busa (8-0) mu mikino ibiri yakinnye. Iyi mikino iri mu ijonjoro ry’irushanwa ry’igikome cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 20 rizabera muri Costa Rica muri Kanama 2022. Mu mukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya 24 Nzeri 2021, ikipe ya Ethiopia yatsinze […]

Abatuye Kigali bazikuba 2 mu 2050, gahunda zo gukemura ikibazo cyo kubona inzu zo guturamo

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) cyagennye hegitari 6.100 aho abikorera bazubaka inzu zihendutse muri gahunda y’imyaka 30 yo gukemura ikibazo cya Kigali cy’ibura ry’inzu zihendutse. Icyifuzo cy’inzu zihendutse muri Kigali kiriyongera cyane kuruta uko ziboneka mu gihe ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko umujyi ukenera byibuze inzu 20.700 buri mwaka cyangwa uzakenera 310.000 muri 2032. Ubu, […]

Dusuma ya Otile na Meddy yasibwe kuri YouTube yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 26

Umuhanzi w’Umunyakenya, Otile Brown yasibye ku rubuga rwa YouTube indirimbo Dusuma yakoranye n’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 26. Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko iyi ndirimbo yari kuri shene ya Otile Brown yaba yasibwe bitewe n’uko ngo yaba ari inshishurano (inyiganano). Kuri YouTube, Otile Brown izindi zirimo Aiyana, This […]

Ikipe ya Uganda yamenyesheje Amavubi ko itaje Kwita Izina, ngo ni ah’ubutaha

Ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes, yavuze ko itaje mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwita izina abana b’ingagi, ko ahubwo icyayizanye ari ugutsina Amavubi, igacyura amanota atatu. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021, iyi kipe ubwo yageraga mu Rwanda yatangaje iti: “Muraho Amavubi, turi abashyitsi banyu ariko […]